Kanseri iri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n'abatuye Isi muri rusange, ndetse Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.
Kanseri y'ibere nta kiyitera kizwi ariko akenshi ngo bijyana n'imiterere ya muntu nko kuba ari umugore cyangwa umugabo, imyaka umuntu afite kuko yibasira cyane abakuze, uruhererekane rw'imiryango n'ibindi.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu 2023 abagore bashya barwaye kanseri y'ibere bari 719 mu gihe abagabo bayisanzwemo ari 32.
Mu rwego rwo guhangana n'iyi ndwara, Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw'amavuriro ndetse n'abaganga bayakoramo.
Hari indwara zavurwaga n'abaganga zirimo Kanseri gusa binyuze muri iyi gahunda yo kurwanya izi ndwara, MINISANTE yashyizeho gahunda yo guhugura abaforomo n'ababyaza ku bijyanye na yo.
Iyi ni yo mpamvu Ubuyobozi bw'Urugaga bw'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza (RNMU) bwahuguye bwateguriye amahugurwa abanyamuryango barwo bo mu Karere ka Rubavu yo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'uburyo bakwiriye kuvura indwara ya kanseri y'ibere.
Visi Perezida wa mbere wa RNMU akaba n'Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Mukeshimana Madeleine yavuze ko impamvu imibare y'abarwayi ba kanseri ikunze kwiyongera ari ukubera ko abarwayi bakunze kumenya ko bayirwaye batinze kandi bamwe mu bo bahura bwa mbere, haba harimo abaforomo.
Yagaragaje ko iyo ari yo mpamvu bateguye aya mahugurwa nubwo hari ibyo bari basanzwe bazi kuri iyi ndwara ya kanseri.
Ati 'Turimo turabibutsa uko bakwiriye gusuzuma amabere. Uko bamenya ko umuntu afite kanseri y'ibere hakiri kare kugira ngo umwohereze aho agomba kuvurirwa kubera ko burya iyo ivuwe irakira.'
Prof Mukeshimana yibukije aba baforomo ko nubwo baba bafite inshingano zo kwita ku barwayi, bakwiriye kuzajya babanza kureba ubuzima bwabo kuko na bwo buba bufite agaciro.
Yababwiye ko bakwiriye kuzajya bibuka gukora siporo, kurya indyo yuzuye, kwirinda inzoga cyangwa kuzireka ndetse n'ibindi bizajya bibafasha ndetse ababwira ko izo nama bakwiriye kuzajya bazigira ababagana.
Ndagijimana Jonathan yavuze ko aya mahugurwa yabafashije kubongerera ubumenyi ndetse bakazabwifashisha mu gufasha abarwayi bakira.
Ati 'Muri aya mahugurwa twabonye ko kanseri ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije igihugu. Ibi bizadufasha kuzajya dusuzuma abaje batugana mu buryo bukwiriye, kubatega amatwi, uburyo bukwiriye bwo kubaha amakuru ndetse n'ibindi.'
Uwingeneye Marie Louise ukorera mu Bitaro bya Gisenyi usanzwe ukora muri serivisi yo kwita ku mpinja 'néonathologie' yavuze ko kubera kutagira ubumenyi buhagije ku ndwara zitandukanye zirimo iza kanseri, ababyeyi bajyaga bababwira ibibazo bafite bakabura uko babafasha.
Ati 'Nubwo nkora mu bijyanye no kuvura abana duhura n'abayeyi cyane kuko ni bo badufasha kurwaza izo mpinja, hari igihe umubyeyi akugera imbere ugasanga yagize ikibazo cy'ibere, akakubwira ko yabuze amashereka ndetse n'ibindi byatugoraga kumenya kubera ko nta bumenyi buhagije twari tubifiteho.'





Leave a Reply