FAO yatangije gahunda ya miliyari 55,5 Frw yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni gahunda yatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2026, aho izarangira mu 2029. Izibanda mu kwigisha abahinzi kongerera ibihingwa byabo ubudahangarwa ku buryo bibasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Izakora kandi mu bijyanye no kugabanya umusaruro wangirika, kongera amatungo, guhunika ibiribwa, kuhira mu bice birangwamo izuba, gushaka imbuto nziza n'ibindi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi ni Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko FAO mu gihe imaze mu Rwanda yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi cyane ko hari n'imishinga imwe n'imwe bagiye bakoranamo na FAO irimo no gutegura ibyanya-bigega [Food Basket Site].

Ati 'Ubu hari gahunda y'iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi dufite ya PSTA 5 igendanye n'uruhererekane mu by'ibiryo, ni gahunda yakozwe ku bufatanye na FAO kuko baba bafite ibikorwa byinshi birimo gufasha guverinoma kunoza politiki z'ubuhinzi n'ubworozi. Iyo gahunda rero FAO yayidufashijemo ndetse n'indi mishinga itandukanye.'

PSTA 5 ni gahunda ya Gatanu y'Igihugu y'Iterambere ry'Ubuhinzi, igamije guhanga n'ikibazo cy'iyangirika ry'ubutaka ndetse no guhindura ubuhinzi hagamijwe guhanga uburyo burambye bw'ibiribwa bihanganira imihindagurikire y'ibihe.

PSTA5 ibura iminsi mike ngo itangire izatwara miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego ku buryo bwikubye.

Minisitiri w'Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko kwihaza mu biribwa, ubworozi n'ubukungu bw'u Rwanda bishingira ku mihindagurikire y'ikirere kugira ngo bitera imbere bityo ari ingenzi cyane kurinda no gukora ibikorwa by'ubuhinzi bibungabunga ibidukikije.

Ati 'U Rwanda ruri mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bigirwaho ingaruka cyane n'imihindagurikire y'ikirere ndetse abahinzi bacu batangiye kugirwaho ingaruka n'ihindagurika ry'ikirere ririmo imvura nyinshi, izuba, imyuzure n'ibindi. Ibi byose bisaba ko dushyira hamwe tukajya duhora twiteguye kuko ibi bihe bidateguza.'

Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw-Dahir, yagaragaje gahunda zabo zose zigendana na gahunda ngari za guverinoma y'u Rwanda kugira ngo hashyizwe imbaraga mu buhinzi buteye imbere kandi bugere mu gihugu hose.

Ati 'Iyi gahunda yacu igaragaza umuhate wacu mu gufasha u Rwanda gukomeza guhindura ishusho y'ubuhinzi hashyirwaho gahunda zitandukanye zizatuma rwihaza mu biribwa, rurwanya imirire mibi, guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ndetse no guha abakora muri uru rwego imirimo myiza.'

Akomeza agaragaza ko iyi gahunda yabo ikoze mu buryo ihuza na gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, PSTA 5, gahunda yo kurwanya imihindagurikire y'ibihe 'Nationally Determined Contributions (NDC)' n'izindi.

Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw-Dahir, yagaragaje ko intego yabo ari gufasha u Rwanda guhindura ishusho y’ubuhinzi

Minisitiri w'Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko hakenewe guhuza imbaraga kugira ngo hatezwe imbere imishinga irengera ibidukikije

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ni Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko FAO ari umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere ubuhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi na FAO byasinye amasezerano yo gufatanya mu mishinga yo guteza imbere ubuhinzi

Itangizwa rya gahunda ya FAO ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye

FAO yatangije gahunda y’imyaka ine yo guteza imbere ubuhinzi izatwara arenga miliyari 55,5$


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fao-yatangije-gahunda-ya-miliyari-55-5-frw-yo-guteza-imbere-ubuhinzi-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *