Inyungu zitezwe mu mikoranire y'u Rwanda na Aston Villa mu mboni za Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi Mukazayire yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026.

Mukazayire yagaragaje ko iyi mikoranire ari intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, aho izafasha mu gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano no kubafungurira inzira zo kugera ku rwego rwo hejuru.

Ati 'Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa bufungura amahirwe mashya mu guteza imbere umupira w'amaguru, kuzamura impano no gusangira ubumenyi, bikarushaho gukomeza icyerekezo cy'u Rwanda cyo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana no guha urubyiruko rufite impano inzira zo kugera ku rwego mpuzamahanga.'

Yakomeje avuga ko 'Twiteguye amahirwe azaturuka muri ubu bufatanye mu guteza imbere umupira w'amaguru no gutera imbaraga abakinnyi b'Abanyarwanda b'ahazaza.'

Ku ruhande rw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko ubu bufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa ari indi ntambwe mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kwiyubaka nk'igihugu cy'ingenzi mu bukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ibikorwa mpuzamahanga.

RDB yavuze ko gukorana n'imwe mu makipe afite izina rikomeye ku Isi mu mupira w'amaguru bizafasha gukoresha imbaraga za siporo mu kwamamaza u Rwanda no kurushaho kurushyira ku ikarita y'Isi.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa buje bukurikira izindi gahunda z'u Rwanda zo gukoresha siporo nk'umuyoboro wo guteza imbere ubukungu, guteza imbere impano z'urubyiruko no kongera umubare w'abamenya igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa bwatangajwe ku wa 14 Nyakanga 2026.

Minisitiri Mukazayire, yavuze ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa buzafungura amahirwe mashya mu iterambere rya siporo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-zitezwe-mu-mikoranire-y-u-rwanda-na-aston-villa-mu-mboni-za-minisitiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *