Amaze imyaka 32 ashakisha abana be yabuze muri Jenoside: Agahinda ka Mukamulindwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abo bana be batatu ni Mudacumura Alain Flavien, wari mukuru muri bo akaba yari agiye kuzuza imyaka 13 mu 1994; Ngwinondebe Aline, wari ufite imyaka 11; ndetse n'umuto muri bo, Uwase Rwagasana Nadege, wari ufite imyaka icyenda.

Abisengeneza ba Mukamulindwa babuze ni Uwineza Alice, wari ufite imyaka umunani, na murumuna we, Umuhoza Mutabazi Marie Noël, bakundaga kwita Kubwayo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mukamulindwa Béatrice yavuze ko mu 1994 umugabo we, Rwagasana Erneste (baratandukanye) ndetse n'abo bana babo batatu bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Stade Régional, ubu yahindutse Kigali Pelé Stadium.

Muri Mutarama 1994, Rwagasana Erneste yabonye buruse yo kujya kwiga mu Bubiligi. Mukamulindwa Béatrice yashakaga ko bajyana, ariko arabisubika ategereza ko abana bajya mu biruhuko by'amashuri kugira ngo abone gusanga yo umugabo we. Abo bana batatu bigaga kuri APE Rugunga.

Muri Werurwe 1994 ni bwo Mukamulindwa yasanze uwo wari umugabo we mu Bubiligi, abana abasigira musaza we, Mutabazi Théodore, wabaga mu Mayaga mu cyari Komini Ntyazo (ubu ni mu Karere ka Nyanza). Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye aba babyeyi bombi batari mu Rwanda.

Nyuma y'uko Jenoside ihagaritswe, Rwagasana Erneste yahise asubira mu Rwanda ajya ku Mayaga gushaka amakuru y'aho abo bana babo bari, ariko kugeza magingo aya nta wamenye amakuru y'ibyababayeho.

Musaza wa Mukamulindwa wasigaranye abo bana ndetse n'umuryango we bahungiye muri ISAR Songa, muri iki kigo hakaba harahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 25.

Ubwo ISAR Songa yaraswagaho amasasu abahahungiye baratatanye ndetse benshi muri bo baricwa, mu bari bahari baburiwe irengero habamo n'abo bana batatu ba Mukamulindwa n'abisengeneza be.

Mukamulindwa ati ''Harokotse abantu bake cyane, bose twarahuye twaraganiriye. Bakakubwira bati 'Nta muntu n'umwe wakubwira ibintu byabereye muri ISAR, duheruka Jenoside itaraba bataraza kuturasaho, turibuka musaza wawe ni we wari wahise afata inshingano y'ibintu by'isuku kugira ngo abantu bataza kwibasirwa n'indwara z'ibyorezo, twarabibonaga ko afite abana barimo abakuru batari abe, ariko nyuma bimaze gukubita (ibisasu) nta wongeye kugira ikintu na kimwe amenya'.''

Mu muryango wa Mutabazi Théodore akaba musaza wa Mukamulindwa, harokotsemo umwana wari ufite amezi 18. Birumvikana ko yari muto cyane ku buryo nta kintu azi ku byabaye ngo abe yabitangaho ubuhamya.

Gusa hari umuntu wakoranaga na Mutabazi Théodore witwa Rosette ubu uba mu Bufaransa, ni we wabwiye umugabo wa Mukamulindwa ko yabashije kwiruka ava muri ISAR Songa ahungana na babiri mu bana be, batandukanira hafi y'u Burundi ahitwa i Mbogo mu yari Komini Muyaga batandukanijwe n'igico baguyemo.

Mukamulindwa ati ''Ni ho njye nahereye mvuga nti 'Niba bataraguye muri ISAR, bakaba bataraguye kuri izo bariyeri zose bagiye bacaho, ku bwanjye hari icyizere gicye cyane wenda ariko nkumva gihari, y'uko bashobora kuba barabashije kuharenga.''

''Ikintu cyatumye nshyiramo imbaraga naravuze nti 'Aho kugira ngo umwana abe ariho ari mu buzima budasanzwe bubi cyane abure uwamufata akaboko, abure uwamutabariza, nahitamo ko nirukanga imisozi nkayimara, namubona bikaba ari amahirwe, ntamubona, ariko nkaba nzi ko amahirwe yose nayashyize aho yo kuba namutabara igihe cyose bishoboka.''

Rosette yavuze ko muri abo bana batatu, ubwo bakomezaga guhunga yari yajyanye na Mudacumura Alain Flavien ndetse na Uwase Rwagasana Nadege.

Abana bashakishwa ni Mudacumura Alain Flavien (Umuhungu), Ngwinondebe Aline umukurikira, n’umuto muri bo, Uwase Rwagasana Nadege

Yazengurutse ibihugu bitandukanye abashaka

Mukamulindwa Béatrice yahereye mu 1995 ashakishiriza abana be no mu bindi bihugu, ahera i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomereza i Goma amaze kubwirwa ko hari inkambi y'abana, akurikizaho na Congo Brazzaville ndetse no mu bindi bihugu.

Yabitewe n'uko amakuru bamuhaga, yahuzaga n'uko wasangaga hari abana benshi baburanye n'imiryango yabo mu bihugu bahungiyemo cyane cyane mu bituranye n'u Rwanda.

Ati ''Nagiye i Burundi, nagiye muri Canada, ahantu hose bandangiraga abantu bashobora kuba bari kumwe na bo muri ISAR Songa.''

Nko mu 2008 nabwo ubwo yari mu cyumba cy'amasengesho, Mukamulindwa yahahuriye n'umubyeyi wari uhungutse avuye muri Congo Brazzaville bombi baziranye n'umukozi w'Imana bari bari gusengana, baganiye ku nkuru z'ababo babuze, uwo mubyeyi avuga ko hari umwana bari kumwe ahitwa Rukolera witwa Mudacumura, gusa ntiyibuka irindi zina rye.

Mukamulindwa ati ''Twumva aravuze ati 'Njya nibuka umwana twari kumwe ahitwa Rukolera witwa Mudacumura', noneho mu kumuvuga uko yari ateye, uko yaganiraga n'iki, ukumva mbese biraganisha kuri uwo mwana wacu. […] Nafashe urugendo njya i Brazzaville nsura abantu bose aho basengeraga kuko yavugaga ko ari muri korali y'abana, njya aho basengeraga abantu bose bakakubwira bati 'Mudacumura turamwibuka ariko nta muntu n'umwe wibuka irindi zina rye'.''

Ibibazo Mukamulindwa Béatrice yahuye na byo byatumye ashinga Umuryango witwa Cri du Cœur d'une Mère qui Espère (CCMES ), ugamije gufasha ababyeyi babuze abana babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bashakishe abana babo mu gihe nta makuru yabo bigeze bamenya.

Ati ''Imbarutso rero njya gutangira umuryango, hari umwana wabonetse ku Nyundo mu kigo kirera imfubyi mu Ukuboza 2010 hashize imyaka 16 n'igice. Kandi uwo mwana akaba yari afite se. Nyina yarapfuye ariko yari afite se hano muri Kigali.''

''Ndavuga nti 'burya birashoboka ko hari abandi babyeyi batazi uko abana babo byabagendekeye', cyane cyane ko nzi imbaraga abantu bashyiragamo banca intege bati 'Ibyo urimo ni ibiki, ni uko utari uhari ngo urebe ibyabaye, abantu bose byararangiye, abo utabonye barapfuye', ubwo rero ni bwo natangiye gutekereza ku gutangiza umuryango.''

Kuva mu 2015 Umuryango CCMES washingwa kugeza ubu, umaze guhuza abana 32 n'imiryango yabo bari baraburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa uyu muryango wahuye n'imbogamizi z'uko hari abandi basaba 200 baburanye n'imiryango yabo ariko badafite amakuru na make kuri yo, kuko usanga harimo n'abatazi amazina iwabo bari barabise.

Mukamulindwa Béatrice avuga ko uwagira amakuru amenya kuri abo bana be ndetse n'abisengeneza be, yayatanga yifashishije nimero za telefoni ari zo +32484479572, +250791434431, +250783232747 ndetse no kuri +25079225327.

Aha Mukamulindwa Béatrice yari ari kumwe n’abana be yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mukamulindwa Béatrice ashakisha kandi abisengeneza be ari bo Uwineza Alice na Umuhoza Mutabazi Marie Noël bakundaga kwita Kubwayo

Mukamulindwa Béatrice yahishuye uko yageze muri Congo-Brazzaville ashaka abana be

Mukamulindwa Béatrice yashakiye abana be mu bihugu bitandukanye, ariko ntarabona amakuru yabo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaze-imyaka-32-ashakisha-abana-be-yabuze-muri-jenoside-agahinda-ka

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *