Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda #rwanda #RwOT

Written by

in

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho izajya iyambara mu gatuza.

Ni nyuma y’uko amasezerano Visit Rwanda yari ifitanye na Arsenal yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025-26. Yari amaze imyaka 8.

Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda basinyanye aya masezerano na Aston Villa.

Ku mwambaro wa Aston Villa, Visit Rwanda ikaba izasimbura ikigo cy’imikino y’amahirwe cya Betano yari isanzwe yambara mu gatuza, ni nyuma y’uko Premier League yanzuye ko guhera ku mwaka w’imikino wa 2026-27 nta kipe izajya yamamaza imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi.

Aston Villa kwambara Visit Rwanda mu gatuza bivuze ko iki kirango kizagaragara cyane mu mikino izakina yaba Shampiyona ndetse n’imikino ya Champions League nayo izitabira.

Iyi kipe ikaba yiyongereye ku makipe Paris Saint-Germain yo ku Bufaransa na Atletico Madrid yo muri Espagne asanzwe akorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Aston Villa yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda

Source : http://isimbi.rw/aston-villa-yasinyanye-amasezerano-na-visit-rwanda.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *