Umuraperi Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bamaranye imyaka 5(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

By Our Reporter

Muhire Jean Claude wamenyekanye mu muziki nka Jay C, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we, Ishimwe Diane bamaranye imyaka 5 babana.
Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro hakurikiwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bamaze kubyarana abana 2 b’abakobwa.
Uyu muraperi mu minsi yatambutse yavuze ko impamvu yateguye ubukwe kubera ko umwana we yajyaga amubaza amafoto y’ubukwe bwabo.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazasezerana imbere y’Imana, ni umuhango bahuje no guhabwa amasakaramentu kw’abana babo.

Jay C yazamuye akaboka yemera kubana akaramata na Diane bari bamaze imyaka 5 babana

Diane yarahiriye kubana akaramata na Jay C

Bahise banabisinyira

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *