Umuherwe Femi yaguriye abakobwa be imodoka za Ferrari abantu bacika ururondogoro – Amafoto #rwanda #RwOT

Written by

in

Florence Ifeoluwa Otedola uzwi cyane ku izina rya DJ Cuppy, kuwa gatatu yatangaje ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’izo modoka se yabaguriye. Yavuze ko se yaguriye imodoka eshatu abakobwa be batatu – Tolani, Temi na Ifeoluwa Otedola.

Kuri Twitter umukobwa we Temi yanditse ati : “Data yatujyanye mu iguriro aho yatuguriye buri wese iye”.

Umuherwe Femi Otedola abarirwa umutungo ugera kuri miliyari 1.85 y’amadorari ya Amerika.

Ferrari Portofino ku isoko ibarirwa agaciro kagera ku $218,750 (Ni agera kuri miliyoni 210 mu manyarwanda). Iyi imodoka ntoya yo mu bwoko bwa V8, igira ubushobozi bwo kuvuduka bugera kuri 320 km/h.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangajwe n’iyo mpano y’umubyeyi ku bana be bayivugaho ibinyuranye.

Basubiza ku byatangajwe n’aba bakobwa, umwe yagize ati : “Ibi ni ugusesagura amafaranga ya rubanda ! Yari kuyaha abakene. Nizeye ko EFCC izabikoramo iperereza”.

Economic and Financial Crimes Commission (EFCC) ni komisiyo ya leta ya Nigeria ikora iperereza ku byaha by’ubukungu n’imari.

Undi yasubije ati : “Ibyo birebaho iki EFCC ? Umuntu aguriye abana be ibintu none urashaka ko haba iperereza ?…koko !!!”

Undi yagize ati : “Umugabo ugurira Ferrari eshatu abana be ! Umugabo nka Otedola niwe nshaka kuba. Cuppy niteguye gufata irindi zina ryawe”.

Source : BBC

Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umuherwe-Femi-yaguriye-abakobwa-be-imodoka-za-Ferrari-abantu-bacika-ururondogoro-Amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *