Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, n'Umufasha we, Madamu Jeannette Kagame, bageze mu mujyi wa Phnom Penh, umurwa mukuru w'Ubwami bwa Cambodia, aho batangiye uruzinduko rw'akazi .
Uru ruzinduko rubaye mbere y'inama ya 20 y'Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (Francophonie), biteganyijwe ko ihuriza hamwe abayobozi b'ibihugu na za guverinoma ziri muri uyu muryango.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia rugaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano w'u Rwanda n'iki gihugu cyo muri Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzamara iminsi ibiri, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, rukaba rugamije gukomeza kwimakaza umubano wa dipolomasi n'ubufatanye mu bukungu hagati y'u Rwanda na Cambodia.
Biteganyijwe ko ku wa 13 Ugushyingo Perezida Kagame azakirwa na Nyiricyubahiro Norodom Sihamoni, Umwami wa Cambodia, mu ngoro y'Umwami iri mu murwa mukuru Phnom Penh.
Azagirana kandi ibiganiro bitandukanye n'abayobozi bakuru b'iki gihugu barimo Hun Sen, Perezida wa Sena ya Cambodia, Khuon Sudary uyobora Inteko nshinga Amategeko, ndetse na Minisitiri w'Intebe Hun Manet.
Ibyo biganiro bizibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Biteganyijwe ko impande zombi zizasinyana amasezerano n'inyandiko z'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo.
Aya masezerano ategerejweho gufungura amahirwe mashya y'ubucuruzi n'ishoramari, kongera imikoranire y'abikorera no guteza imbere ubufatanye buzagirira akamaro ibihugu byombi.
U Rwanda na Cambodia bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 2005, ndetse mu 2025 bikaba byarashyizeho amasezerano agamije guteza imbere ibiganiro hagati yabyo no korohereza abafite pasiporo za dipolomasi n'iz'akazi mu bijyanye no gusonerwa viza.
Nyuma y'uru ruzinduko, Perezida Kagame azitabira inama ya 20 y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izahuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma, hamwe n'intumwa z'ibihugu bigize uyu muryango, baganire ku bibazo bireba isi, ubufatanye mpuzamahanga, iterambere rirambye n'uruhare rw'ibihugu bikoresha Igifaransa mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi.
Insanganyamatsiko yayo igira iti: 'Kongera gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere rusange n'umutekano urambye.' Muri iyi nama kandi akaba ari naho yazemerezwa umuyobozi mushya w'uyu muryango aho umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uyuboye uyu muryango kuva muri Mutarama 2019 ariwe ufite amahirwe menshi
Kuba Cambodia yakiriye iyi nama ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ni amahirwe yo gushimangira umwanya ifite mu muryango mpuzamahanga no guteza imbere umubano n'ibindi bihugu bigize OIF.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye urwa mbere rw'akazi ku agiriye muri Cambodia, rukaba ari n'amahirwe yo kurushaho gukomeza umubano w'ibihugu byombi.
Source : https://flash.rw/2026/11/12/perezida-kagame-na-madamu-we-bageze-muri-cambodia-mu-ruzinduko-rwakazi/
Leave a Reply