Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, n'umufasha we Jeannette Kagame, basuye inzibutso ebyiri zikomeye mu mateka ya Cambodge, zirimo Urwibutso rw'Ubwigenge n'urwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Umwami Norodom Sihanouk, uzwi nka King-Father wa Cambodge.
Uru ruzinduko rwabereye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rw'akazi Perezida Kagame n'Umufasha we barimo muri iki gihugu.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gusura Urwibutso rw'Ubwigenge (Independence Monument), ikimenyetso cy'ingenzi cyibutsa urugendo Cambodge yanyuzemo kugira ngo ibone ubwigenge nyuma y'imyaka yari imaze ku butegetsi bw'abakoloni b'Abafaransa.
Cambodge yabonye ubwigenge ku wa 9 Ugushyingo 1953, nyuma y'igihe kirekire yari imaze ikolonejwe n'u Bufaransa. Urwibutso rw'Ubwigenge rwubatswe mu 1958, rukaba rwarabaye kimwe mu bimenyetso biranga ubusugire, ubwigenge n'ishema ry'abaturage b'iki gihugu.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi basuye urwibutso rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Umwami Norodom Sihanouk, witabye Imana mu 2012, uzwi cyane ku izina rya Preah Borom Ratanak Kaudh ndetse na King-Father.
Norodom Sihanouk ni umwe mu banyapolitiki n'abayobozi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Cambodge. Yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira ubwigenge bw'iki gihugu, aba umwe mu bantu bafatwa nk'ibimenyetso by'ubumwe n'ubusugire bwacyo.
Yabaye Umwami wa Cambodge mu bihe bitandukanye, anagira uruhare rukomeye mu miyoborere y'igihugu mu bihe byagiye birangwa n'impinduka zikomeye za politiki. Yitabye Imana ku wa 15 Ukwakira 2012, asiga umurage ukomeye mu mateka ya Cambodge.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame n'Umufasha we rugaragaza icyubahiro u Rwanda ruha amateka, umuco n'indangagaciro by'ibindi bihugu, rukaba n'ikimenyetso cy'umubano mwiza n'ubucuti hagati y'u Rwanda na Cambodge.
Leave a Reply