Muhire Kevin mu bakinnyi basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze guhitamo abakinnyi 23 azifashisha ku mukino ubanza wa Mali aho mu basigaye harimo na Muhire Kevin.

Amavubi azerekeza muri Mali ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026 aho izakina na Mali umukino ubanza tariki ya 13 Ugushyingo 2026 mu gihe tariki 17 Ugushyingo 2026 bazakina umukino wo kwishyura i Kigali.

Ni imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota 6/6.

Mu bakinnyi 28 yahamagaye, yahisemo kutazifashisha Muhire Kevin, Mbonyumwami Taiba, Ganijuru Elie n’umunyezamu Mugisha Yves. Aba biyongereye kuri Uwiyaremye Fidali wasezerewe umwiherero ugitangira.

Muhire Kevin usanzwe ukinira Jamus ntabwo ajyana n’abandi muri Mali

Ganijuru Elie wa Rayon Sports yasigaye

Mugisha Yves wa Rayon Sports ari mu bakinnyi basigaye

Mbonyumwami Taiba ukina muri Ethiopia yasigaye

Source : http://isimbi.rw/muhire-kevin-mu-bakinnyi-basezerewe-mu-mavubi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *