Chiboo yasohoye indirimbo ya mbere ageze muri Giti Inc #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gihe kitageze ku kwezi yerekeje mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Giti Inc, ya Junior Giti, umuhanzi Chiboo yahyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Away.’

Ni indirimbo y’urukundo, uyu muhanzi aba yumvikanamo avuga uburyo akunda umukobwa akaba atazi icyo yamuhaye ameze nk’aho yamuroze.

Ko imico myiza agira atabona undi basa, ko amukunda bihebuje ndetse amukeneye mu buzima bwe kandi atazigera amureka.

Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafatiwe muri Tanzania mu mujyi Dar es Salaam muri Mbweni JKT Wildlife Zoo.

Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Muriro, mastering ikorwa na Bob Pro ni mu gihe yayobowe na John Elarts.

Chiboo yinjiye miri Giti Inc mu mpera z’Ukwakira 2026, akaba yarasanzemo Chriss Eazy akaba ari nabo bahanzi rukumbi bari muri iyi nzu itunganya umuziki.

Chiboo yasohoye indirimbo ya mbere kuva ageze muri Giti Inc

Source : http://isimbi.rw/chiboo-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-ageze-muri-giti-inc.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *