Ibi ariko ni ibisanzwe ku muntu uzi neza Zhan Beleniuk, wegukanye umudali wa zahabu mu 2020 mu Mikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, mu mukino njyarugamba wo gukirana uzwi nk'uw'Abagereki n'Abaromani (Greco-Roman Wrestling).
Iyi yabaye intsinzi yishimiwe bidasanzwe mu mihanda y'i Kyiv n'i Kigali, dore ko uyu ari wo mudali wa zahabu wonyine Ukraine yegukanye muri iyi mikino.
Uyu kandi ni we w'uruhu rwirabura wa mbere wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu mateka ya Ukraine.
Mu minsi ishize, Beleniuk yageze i Kigali, atari gusa nk'umunyacyubahiro w'umunyamahanga wasuye u Rwanda, ahubwo nk'umwana ugarutse mu rugo, dore ko atari ubwa mbere ahakandagiye.
Mu nshingano ze nk'Ukuriye Itsinda ry'Ubucuti mu Nteko Ishinga Amategeko hagati y'u Rwanda na Ukraine (Parliamentary Friendship Group for Rwanda), yaje aherekejwe na Alexander Merezhko, Ukuriye Komisiyo ishinzwe Politiki y'Ububanyi n'Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.
Bombi baje mu Rwanda mu butumwa bw'akazi nyuma y'imyaka ibiri gusa Ukraine ifunguye ku mugaragaro ambasade yayo i Kigali.
Nk'intumwa za rubanda, urugendo rwabo ahanini rushingiye ku kubaka ubufatanye bushya mu mikoranire haba mu bya gisirikare, ubukungu hagati y'ibihugu byombi, n'ibindi.
Kuri Beleniuk ariko, ubu butumwa burenze kuba ubw'akazi gusa kuko bufite ikindi gikomeye busobanuye ku buzima bwe bwite.
Amateka ya Zhan Beleniuk atangirira i Kyiv mu 1991. Ni imbuto y'urukundo ruzira imbereka rwahuje nyina w'Umunya-Ukraine na se w'Umunyarwanda wari waragiye kwiga ibyo gutwara indege [aviation] mu yahoze ari Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.
Uko ibibazo bya politiki mpuzamahanga byagendaga bifata indi sura, se yafashe icyemezo gikomeye cyo kugaruka mu Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu.
Kubw'amahirwe make, mu 2001, ubwo Zhan yari afite imyaka 10 gusa, se yitabye Imana aguye mu mpanuka y'imodoka mu muhanda ugana i Rubavu.
Mu gukura kwe arerwa gusa na nyina ndetse na nyirakuru warokotse inzara ndengakamere yiswe Holodomor yabaye muri Ukraine mu myaka ya 1930, Beleniuk yahoze arota umunsi umwe guhuza n'inkomoko ye.
Iyi ntego ye yaje kugerwaho nyuma y'intsinzi ye ya mbere ikomeye ku rwego rw'Isi ubwo yegukanaga umudali wa feza mu Mikino Olempike yabereye i Rio muri Brésil mu 2016.
Yitwaje ubushobozi yari amaze kubona ndetse n'uko yari amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, Beleniuk yagiriye urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda mu 2017 ndetse anasura Komite Olempike y'u Rwanda, yayoborwaga na Bayigamba Robert.
Aha ni ho yahuriye bwa mbere n'umuryango we w'Abanyarwanda, barimo nyirakuru w'imyaka 82, musaza we na mushiki we bava inda imwe kuri se.
Mu kiganiro na NewTimes Beleniuk yavuze ko afite abantu benshi bafitanye isano mu Rwanda kurusha muri Ukraine.
Ati 'Kuri njye uru ruzinduko ntirusanzwe. Aha ni mu rugo ha kabiri. Ncaka kuba ikiraro gihuza ibihugu byombi.'


Indege zitagira abapilote (drones), ubuhinzi, ndetse n'amajwi mu Muryango w'Abibumbye
Uretse ibyishimo byo kugaruka mu rwamubyaye kuri Zhan Beleniuk, intumwa za Ukraine zageze mu Rwanda zifite gahunda isobanutse neza ku mikoranire ishaka kubakwa ishingiye kuri politiki y'ibihugu byombi.
Muri ibi bihe Ukraine ikomeje kurwanirira ubusugire bwayo ihangana n'ibitero by'u Burusiya, umugabane wa Afurika wabaye uw'ingenzi cyane mu ngamba zayo.
Alexander Merezhko wavuze ko ikawa y'u Rwanda iza ku mwanya wa mbere nyuma yo gusura ibihugu birenga 60, yasobanuye neza ko Ukraine itaje gushaka amagambo yo kubafata mu mugongo gusa; ahubwo bazanye gahunda ihamye yo gukorana harimo no guhana ikoranabuhanga n'amahirwe atandukanye ashingiye ku mutungo.
Yashimiye aho u Rwanda ruhagaze ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga avuga ko 'Ijwi ry'u Rwanda ni ingenzi cyane mu matora y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu gushyigikira ubusugire bwa Ukraine.'
Ubu Ukraine ihanze amaso inzego z'ingenzi ishobora gukoranamo n'u Rwanda.
Nyuma yo kuvugurura amayeri yayo mu bya gisirikare kubera ibihe by'amaburakindi irimo, ubu uwavuga ko Ukraine iri mu bihugu biyoboye mu ikoranabuhanga ry'indege zitagira abapilote (drone technology) ndetse n'ubwirinzi bwo mu kirere (air defense systems) ntiyaba ari kure y'ukuri.
Merezhko yashimangiye ko igihugu cye gifite ubushake bwo gusangira iri koranabuhanga rigezweho n'u Rwanda.
Ku rundi ruhande, nka kimwe mu bihugu by'ibihangange mu buhinzi ku Isi, Ukraine irashaka gukorana n'u Rwanda mu gushyigikira gahunda zo kwihaza mu biribwa binyuze mu mishinga ihuriweho yo gukora ifumbire ndetse no kwiyambaza ikoranabuhanga rigezweho n'ubuhanga buhanitse mu buhinzi.

Dipolomasi ishingiye kuri siporo…
Mu Mikino Olempike yabereye i Paris 2024, Zhan Beleniuk yatsinze Arkadiusz Kulynycz ukomoka muri Pologne, yegukana umudali w'Umuringa mu cyiciro cy'abapima ibilo 87.
Kuri uwo munsi, yakuyemo inkweto ze akinana azisiga hagati ku itapi bakiraniraho muri Champ-de-Mars Arena, nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko asezeye burundu ku gukina uyu mukino kinyamwuga.
Kuri ubu nubwo atagikina nk'uwabigize umwuga, yifuza ko imbaraga ze yazishyira mu kubaka dipolomasi ishingiye kuri siporo nk'umudepite.
Ygaragaje ko abona ko hari ubushobozi budasanzwe butarabyazwa umusaruro mu rubyiruko rw'u Rwanda.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Beleniuk ari gutegura gahunda idasanzwe yashingirwaho hazamurwa impano zo mu Rwanda, aho yagaragaje ko iki gihugu gifite urufatiro rwiza mu mikino ngororamubiri [track and field], basketball, ndetse n'umukino wo gukirana.
Icyerekezo cye gishingiye ku kuzana abayobozi n'abatoza babigize umwuga bo muri Ukraine mu Rwanda.
Ati '[…]Kubera ko dufite abatoza n'abayobozi benshi babigize umwuga mu rwego rwa siporo, mbona ari ingenzi cyane ko twasangira ubumenyi n'ubuhanga bwacu n'Abanyarwanda, hagamijwe guteza imbere siporo mu Rwanda.'
Yakomeje avuga ko hakwiye no gushyirwa imbaraga muri gahunda zo guhana abakinnyi, no kohereza abakinnyi b'Abanyarwanda mu bigo by'imyitozo bikomeye i Burayi.
Ati 'Ibigwi byanjye birazwi kandi nshobora kubisangiza abaturage b'u Rwanda.'
Yashimangitye ko kugera kure bidasaba impano gusa, ahubwo bisaba n'ibikorwaremezo byiza, ibyo yizeye gufasha igihugu kugeraho.
Ati 'Umuntu ushaka kugera ku ntego ze, ashakisha amahirwe; ariko utabishaka, ashakisha impamvu z'ibibazo nk'ibura ry'ibikorwaremezo… Ugomba gukoresha ubwenge. Ugomba kuba ukikijwe n'abantu bizera ko uri umutsinzi.'
Kuri we, 'Iyi si inkuru y'umunyempano gusa wabyutse umunsi umwe akagaragaza umusaruro udasanzwe. Byasabye intambwe ku yindi, kwiyizera, gushyigikirwa no gukora bidasanzwe.'

Ubudaheranwa no gukunda igihugu, isomo kuri Ukraine…
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bwagabye ibitero simusiga kuri Ukraine, byateje intambara ikakaye kurusha izindi zose zabaye ku mugabane w'u Burayi nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi.
Kugeza ubu, iyi ntambara imaze imyaka irenga ine n'igice, imaze guhekura imiryango myinshi, aho abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahasize ubuzima, barimo n'abasivili benshi.
Si ibyo gusa kuko ibice byinshi muri Ukraine byahindutse amatongo, ibikorwaremezo by'ingenzi nk'ibitaro, amashuri, imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi birangirika, ibintu bikomeje kwangiza bikomeye isura n'ubukungu by'iki gihugu.
Abajijwe icyamukoze ku mutima kurusha ibindi nyuma yo kugera mu Rwanda, Beleniuk ntiyazuyaje. Yavuze ko 'Ni abaturage ndetse n'imitima yabo idasanzwe'.
Nk'umuturage wo mu gihugu kugeza ubu kiri mu ntambara, Beleniuk yagaragaje ko yatangajwe cyane n'uburyo Abanyarwanda bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babashije gukomeza kugira urugwiro, umuco wo kwakira ababagana, ndetse no gukunda igihugu bidasanzwe.
Ati 'Iyo abantu banyuze mu bihe by'icuraburindi nk'ibi ariko bagakomeza kugira imtima ifunguye, ni ikuntu abantu nkatwe b'Abanya-Ukraine dukwiye kwiga. Ubu igihugu cyacu kiri mu bihe bigoye, ariko icy'ingenzi kurusha ibindi ni ibizaba nyuma y'instinzi no kugarura amahoro. Tugomba gukomeza kuba abanyamutima. U Rwanda rutwereka ko bishoboka n'uko bikorwa.'




Leave a Reply