Isoko rya Musanze ryahiye rirakongoka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umwe mu baturage bari i Musanze yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa kumi ati 'Umuriro waturutse muri etage ya gatanu n'ubu hari gushya.'

Abaturage bari ahahereye iyi nkongi babwiye IGIHE ko batazi icyayiteye. Ubwo inyubako yatangiraga gushya, abaturage bahise bihutira gusohoka bajya hanze, bakiza amagara yabo.

Abari bafitemo ibikorwa by'ubucuruzi bafashwe n'agahinda, bamwe barasohoka bicara hasi bararira nyuma yo kubona igihombo kinini bahuye nacyo.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, kugira ngo tumenye imvano y'iyi nkongi atubwira ko aza kutumenyesha nyuma.

Undi muturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko igice cyibasiwe n'inkongi ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n'abacuruza imyenda ya caguwa.

Ati 'Kugeza ubu biracyari kwaka, kizimyamwoto iri kuzimya. Ubu tuvugana imaze iminota 20 iri kwaka. Yatangiye saa cyenda, hafi saa kumi.'

Uyu muturage yavuze ko abantu bose bamaze kuva muri iyi nyubako, cyane cyane abakorera mu gice cyo hejuru bahangayitse cyane kuko hari ibyago ko ibicuruzwa byabo byose byahiye.

Ati 'Abantu barahangayitse, birumvikana, ibintu byabo bahombye. Ndakeka abakorera hejuru aho byahereye nta kintu bari bukuremo, barahomba.'

Kugeza Saa kumi n'igice, umuriro wari ukigaragara mu magorofa abiri y'iyi nyubako, iya gatanu n'iya kane, mu gihe Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikigerageza kurwana no kureba uko ryayizimya.

Saa kumi n'iminota 35, undi muturage yatangaje ko umuriro ucyaka ariko ko wagabanyutseho gake, ibitanga icyizere ko inzego z'ubutabazi zishobora kuwuzimya.

Yavuze ko kubera umuvundo wabayeho mu gihe abantu barwanaga no gusohoka muri iyi nyubako, hari abashobora kuba bakomeretse, cyane ko hageze n'imbangukiragutabara zirenze imwe.

Ati 'Abakomeretse bo ntabwo babura bitewe n'akavuyo.'

Byageze saa kumi n'imwe inzego z'ubutabazi zashoboye gucogoza iyi nkongi, aho yatangiriye hari kugaragara umwotsi gusa bitandukanye n'uko byari bimeze.

Undi muturage ati 'Uko biri riri kuzima. Mu kanya gato baraba barizimije.'

Amakuru ahari avuga ko bitewe n'abantu benshi basohotse muri iyi nyubako berekeza ku muhanda wa Musanze-Kigali ndetse n'abagiye kureba ibyabaye, ibinyabiziga biwunyuramo byagabanyutse.

Umuturage wavuganye na IGIHE yatangaje ko abapolisi bari kugenda barekura ibinyabiziga bike bike mu kwirinda ko uyu muhanda wabamo impanuka.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abakorera mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi ryahageze.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yagize iti 'Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi ryahageze.'

Saa kumi n'imwe n'iminota 25, umuturage uri kuri iyi nyubako yabwiye IGIHE ko umuriro wamaze gufata igice cyo hasi.

Ati 'Amagorofa yose ari gushya kuko no muri rimwe (Igorofa rya mbere) umuriro wagezemo. Hari kizimyamwoto enye.'

Uyu muturage yatangaje ko amabanki ari mu gice cyo hasi cy'iyi nyubako na yo yamaze gufatwa n'umuriro.

Ahagana saa kumi n'ebyiri, umuturage yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byakomeje kunanirana kandi ko rimwe mu mashami ya banki akorera muri iyi nyubako, sosiyete y'ubwishingizi n'iguriro byahiye.

Ati 'N'ubu umuriro ni mwinshi cyane. Bacuruzamo imyenda, ibintu bya pulasitiki ni byo biri kwenyegeza umuriro. Isoko ryose ricuruzwamo imyenda, matelas, ibintu bya pulasitiki.'

Uyu muturage yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ko hari byinshi byangirika, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyamaze guhagarika umuriro w'amashanyarazi uhagana.

Saa kumi n'ebyiri n'iminota 33, umuturage uri kuri iyi nyubako yatangaje ko umuriro ucyaka mu bice byose, bakaba bafite impungenge ko umuriro urara waka.

Ati 'Inyubako yose iri kwaka, nta hantu na hamwe hasigaye. Kizimyamoto ziracyagerageza nubwo nta kintu ziri kuramira.'

Uyu muturage yagaragaje ko kubera ko inyubako yose yamaze gufatwa, icy'ingenzi gikenewe ari ugukumira inkongi kugira ngo itagera ku zindi nyubako ziyikikije.

Yagize ati 'Abaturage baracyari benshi, bategereje uko biri bugende. Musanze yose yafunze, baje kureba ikiri gukorwa.'

Saa moya n'iminota 24, umuturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko umuriro ukiri mwinshi mu nyubako.

Uyu muturage yavuze ko abashinzwe umutekano batangiye gusaba abaturage kuva kuri iyi nyubako, bagataha kuko bwije.

Ati “Bose bari gutaha kuko inzego z'umutekano ziri gucyura abantu.”

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nkongi yatewe n'abantu bari bari gusudira ibyuma, ihera mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye byayo.

Uko yakomeje gukwirakwira, yageze mu bindi bintu bifatwa n'inkongi y'umuriro birimo za matelas, amavuta n'ibindi, irushaho gukwira cyane. Kugeza mu masaha ya saa mbili z'ijoro, nta mubare w'abantu bahuye n'ibibazo kubera iyi nkongi wari wakamenyekana, gusa umuriro wo wari ugikomeje kuba mwinshi ndetse aho watangiriye wari ukiri ikibatsi.

Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.

Ni inzu y'amagorofa icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by'ikoranubuhanga n'ibindi. Harimo kandi amabanki n'amaguriro manini azwi nka Supermarkets.

Ricururizwamo n'abasaga 1550 mu gihe urujya n'uruza rw'abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

Umuhanda wa Kigali- Musanze- Rubavu (mu mujyi rwagati) wafunzwe by’agateganyo mu gihe mu nkengero huzuye abantu benshi

Umuriro wabanje kugabanyuka ariko nyuba wongera kwiyongera ujya no mu bindi bice by’inyubako

Ibice byahiye birimo ahacururizwa imyenda n’ibindi byinshi bifatwa n’umuriro mu buryo bworoshye

Uko amasaha akomeza, ni ko umuriro ukomeza kwiyongera

Umuriro wahise uhinguka hejuru mu buryo bwihuse, ndetse abakorera mu gice cyo hejuru bacuruza caguwa bashobora kutagira icyo baramura

Buri wese yatunguwe ariko agwa mu kantu abonye iyi nyubako itangiye gushya

Umuriro ni mwinshi cyane ariko Polisi y’u Rwanda yoherejeyo kizimyamoto yo kuzimya

Umwotsi mwinshi wazamukaga kuri iyi nyubako ugaragaza ko umuriro ari mwinshi cyane

Abaturage mu mujyi bari benshi bareba iki kiza cyibasiye isoko, imbangukiragutabara ziteguye kujyana ku ivuriro abashobora gukomereka

Abaturage bari bumiwe nyuma yo kubona ishyano ribaye mu Mujyi wa Musanze

Ni ibihe bikomereye abacururizaga muri iri soko bahakuraga ibibatunga

Uyu mubyeyi bigaragara ko ashobora kuba yahishije imari ye mu isoko kwiyakira byanze

Abakora ubucuruzi bikoreye amaboko kubera igihombo batewe n’iyi nkongi

Buri wese uri mu mujyi wa Musanze yumiwe nyuma yo kubona isoko rimaze isaha rishya

Imbangukiragutabara zahageze ngo zifashishwe mu gihe byaba bikenewe

Abari mu mujyi bose baretse ibyo bakoraga bajya kureba ibibaye mu Mujyi wabo

Kizimyamoto ya Polisi y’u Rwanda ni yo yakoreshejwe mu guhosha iyi nkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda yafashije gucunga umutekano muri uyu mujyi

Abantu ni uruvunganzoka mu Mujyi wa Musanze bareba inyubako y’isoko iri gushya

Umuriro wari mwinshi cyane mu gice cyo hasi, ariko watangiriye hejuru

Inyubako yahiye umuriro ugenda umanuka ujya no mu bice byo hasi, Polisi ikoresha kizimyamoto zayo ngo ihoshe inkongi

Urubyiruko rw’abakorerabushake na rwo rwitabiriye ibi bikorwa kuzimya isoko

Inzego z’umutekano zimaze umwanya zigerageza gukumira izindi ngaruka, mu gihe imbangukiragutabara ziteguye kujyana abakomereka

Ibice bimwe by’umuhanda byakumiriwemo abantu kugira ngo hakorwe ubutabazi ku isoko cya GOICO riri gushya

Abantu bose bari kubwira inshuti n’abavandimwe iryo baboneye ku isoko rya GOICO i Musanze

I Musanze buri wese ari kwibaza icyabaye kuri iri soko

Buri wese yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ibikorwa byo kuzimya bigerweho

Ibicuruzwa byavuye mu bice bimwe by’iyi nyubako byahise bishyirwa hanze

Nta muntu uri gupfa kwegera kuri iyi nyubako usibye abashinzwe kuzimya n’abashinzwe umutekano

Amafoto: Ishimwe Innocent


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rya-musanze-ryafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *