Indwara y'agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry'u Rwanda #rwanda #RwOT

Written by

in

Ntabwo Ally Youssouf Mugenzi yigeze ahisha urwango afitiye u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi akabivanga no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, none kubera iterambere ry;u Rwanda yagize agahinda gakabije (depression) bamugira inama yo kuva ku kazi akanya mu baganga. Ibi yabitangarije ku muzindaro wa Etienne Gatanazi nawe wiyemeje kuba umuvugizi wabarwanya u Rwanda n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro Mugenzi yigambye ko yagishaga impaka abavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha imvugo nyayo aahaka ko bakoresha inyito yemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Kuba Mugenzi atarageze kucyo yashakaga byamuteye depression ariko cyane cyane nyuma yuko BBC Gahuza bayifunga mu Rwanda kuko yemeje ko byabateye icyuho gikomeye.

Mugenzi, Ex FAR yaranzwe n'urwango rwanga abatutsi kuva kera dore ko no muri secondaire yigisha muri ETM yangaga abanyeshuri b'abatutsi nkuko yagarutsweho n'umudepite yigishije. Mugenzi kandi yagiye aba icyambu cy'abajenosideri dore ko hari nabo yacumbikiye iwe.

Ubwo Guverinoma y;abajenosideri yari mu buhungiro, yakoze inama yemeza ko abanayamakuru babo bkorera ibitangazamakuru bitandukanye mu bihugu bikomeye bagomba kuba ijwi ryabo, nibwo Mugenzi yahindutse umuzindaro w'abajenosideri muri BBC naho Etienne Karekezi ababera umuzindaro muri VOA Ijwi ry'Amerika.

Gusa ikigaragara Mugenzi azapfa yishwe n'agahinda nubwo yavuze ko ari koroherwa kuko u Rwanda rutera imbere umunsi ku munsi

 

Source : https://rushyashya.net/indwara-yagahinda-gakabije-kakuye-ally-youssouf-mugenzi-kukazi-kubera-iterambere-ryu-rwanda/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *