Muri icyo gihe, u Rwanda rwohereje hanze toni 9.656 z'ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa byihariye byoherejwe hanze, aho toni 609 zinjije 1.664.822$. Icyayi cyinjije 1.105.038$ kivuye kuri toni 400.
Imboga zoherejwe hanze zingana na toni 489, zinjiza 508.124$, mu gihe imbuto zingana na toni 718 zinjije 674.055$.
Indabo na zo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zingana na toni 18, zinjiriza igihugu 86.857$.
Ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze byari toni 285, byinjiza 558.518$.
Raporo igaragaza kandi ko icyiciro cy'ibicuruzwa bitandukanye ari cyo cyoherejwe ku bwinshi, aho toni 7.137 zinjije 5.343.017$, ni na cyo cyagize uruhare runini mu gaciro k'ibyoherejwe byose.
Amasoko yakiriye ibicuruzwa by'u Rwanda arimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi, Afurika y'Epfo, u Buhinde ndetse n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Leave a Reply