Barishyuza miliyoni 60Frw! Uko Eldinho yabereye Rayon Sports amenyo ya ruguru #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko bafite abakinnyi babatu bayishyuza miliyoni 60 Frw zo baguzwe (recruitmeny) ariko Mokono Elie [Eldinho] akaba yaranze kumvikana mu gihe abandi bemeye korohereza ikipe.

Abo bakinnyi ni Umurundi Mokono Elie, myugariro ukomoka muri Nigeria, Mohamed Ouattara na rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Moïse Bulaya Sandja bose barishyuza, Rayon Sports miliyoni 60 Frw.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah akaba yabwiye Radio Rwanda ko bakomwe mu nkokora n’amafaranga y’abaterankunga bari bizeye ariko ntaboneke bituma batishyura aba bakinnyi.

Yavuze ko n’ibihumbi 50 by’Amadorali CAF yohereje, yasanze igihe cyo guhemba kigeze bahitamo gukemura ikibazo babonaga cyihutirwa.

Ati 'Byari bigoye kuvuga ngo ugiye gukemura ikibazo cy’abantu batatu hari abandi mirongo 30, ushyizeho n’ikipe y’abakobwa bitarakemuka, aho rero byabaye ngombwa ko tureba icy’ingenzi.'

Yakomeje avuga ko baganirije aba bakinnyi babasaba kwihangana babwirwa ko tariki ya 30 Kanama 2026 hari amafaranga y’umufatanyabikorwa bategereje (Jayrutt) naza bazabishyura.

Ati 'Twarababwiye ngo bihangane ko hari amafaranga y’umufatanyabikorwa duteganya kubona azaza tariki ya 30, rero kandi byarashobokaga dukurikije aho ibiganiro byari bimeze. Izo tariki zageze bamwe bari mu ikipe y’igihugu na Eldinho ni ho yari ari, abandi bakomeje imyitozo.'

'Itariki 30 zarageze tuvugana n’umufatanyabikorwa, aratubwira ngo mwihangane ndimo kurwana n’ubucuruzi n’ibiri muri MAGERWA ntabwo birasohoka, ndarwana no kubikuramo, ntituratangira gucuruza mwihangane byibuze tugire amafaranga tubanza kwegeranya, abari mu ikipe y’igihugu baba baragarutse.'

Yakomeje avuga ko aba bakinnyi begerewe basabwa kwihangana baremera ariko Eldinho we ababera ibamba ababwira ko atazigera akina.

Ati 'Turavuga tuti rero ubu nta mafaranga dufite, Rayon Sports dufite iyo dufite amafaranga aba ahari, adahari kandi ubwo ntahari. Twababwije ukuri, tuti ese ko nta mafaranga ahari urihangana ukine naboneka tuzakwishyure? Harimo ababyemeye Elidihno we ntiyabyemeye ariko nka Ouattara nk’ejobundi ku mukino wa gicuti na Gicumbi FC yarakinnye, Bulaya ejobundi ku mukino wa Gorilla FC bagombaga gukina ariko umubare w’abanyamahanga murawuzi urababuza. Abo babiri baravuze ngo turihangana undi we aravuga ngo sinshobora kwinhangana mfite ibindi bibazo.'

Mohameda Ouattara afitiwe na Rayon Sports miliyoni 30 Frw, Mokono Elie miliyoni 15 Frw na Sandja Bulaya miliyoni 15 Frw.

Yavuze ko batangiye gushaka uko bakwishyura babiri Ouattara na Elidihno kuko Bulaya we hari ayo bari bamuhaye. Bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports batangiye kwegeranya amafaranga ndetse ay’umwe akaba yari yabonetse harimo hashakwa ay’undi.

Eldinho yanze kumvikana na Rayon Sports

Source : http://isimbi.rw/barishyuza-miliyoni-60frw-uko-eldinho-yabereye-rayon-sports-amenyo-ya-ruguru.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *