Rulindo: Ubukene bwagabanutseho 13,6% mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Inama Njyanama y'Akarere, yatangiye mu mpera za 2021 ikazasoza mu Ukwakira 2026.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo, EICV7, bugaragaza ko igipimo cy'ubukene muri Rulindo cyavuye kuri 35,2% mu 2021 kigera kuri 21,6% mu 2026, kigabanukaho 13,6%. Ubukene bukabije bwo bwavuye kuri 5% bugera kuri 3,2%, bugabanukaho 1,8%.

Mu bikorwa ubuyobozi bwagaragaje ko byafashije abaturage kwikura mu bukene harimo guhanga imirimo. Mu 2021, muri Rulindo hahanzwe imirimo mishya 5.568, mu gihe umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 wasize hahanzwe imirimo mishya 30.094. Ubuyobozi bugaragaza ko ari izamuka rya 18,6%.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard yavuze ko kugabanya ubukene bishoboka iyo inzego zitandukanye zishyize hamwe.

Ati 'Tuzakomeza duhange imirimo mishya, tuyihangiye aho turi kuko dufite umutekano n'imiyoborere myiza natwe tugomba kugabanya ubukene nk'inzira yacu twahisemo mu kubaka Igihugu.'

Mu bindi byagaragajwe harimo gahunda ya Girinka, aho inka 3.595 zahawe imiryango itishoboye. Imiryango yari imaze kugerwaho n'iyi gahunda yavuye ku 9.177 mu 2021 igera ku 12.772 mu 2026.

Muri gahunda ya Graduation yatangiye mu myaka ibiri ishize, imiryango 14.976 imaze kuvanwa mu bukene, mu 20.869 yari yabaruwe nk'iri mu bukene.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yavuze ko kwiyongera kw'ingengo y'imari y'akarere kwafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere abaturage.

Ati “Mu 2021 dutorwa, ingengo y'imari yari 21.714.368.501 Frw none uyu munsi igeze kuri 32.868.614.332 Frw, yabaye inkingi fatizo mu bikorwa binini bihindura imibereho y'abaturage, no kugabanya ubukene.”

Dusabirane yavuze ko muri iyi manda Inama Njyanama yafashe ibyemezo 622, muri byo 580 bikaba byarashyizwe mu bikorwa. Yizeye ko ibitarashyirwa mu bikorwa bizitabwaho n'abazabasimbura.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ubukene-bwagabanutseho-13-6-mu-myaka-itanu-ishize

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *