Kevin Kade yageze muri Canada avuye muri USA #rwanda #RwOT

Written by

in

Kevin Kade yamaze kugera Canada aho azitabira ibitaramo bibiri bizabera muri iki gihugu azahuriramo na Dj Brianne.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026 nibwo yageze muri iki gihugu avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiriwe n’abarimo DJ Ferrydee wateguye.

Yasanze Dj Brianne wagezeyo mbere hakaba hagitegerejwe EleéeH na Nel Ngabo nabo bazaririmba muri iki gitaramo.

Ni ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 ndetse n’i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.

Kevin Kade muri 2019 nibwo yasoje amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, aheruka gusohora ‘So Close.’

Igitaramo aba banyarwanda bazakorera muri Canada

Kevin Kade yakiriwe na Dj Brianne

Source : http://isimbi.rw/kevin-kade-yageze-muri-canada-avuye-muri-usa.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *