Kuri uyu wa 23 Nzeri 2026, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakomeje kuburanisha Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda n'abandi icyenda bashinjwa ibyaha bifitanye isano n'umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Iminsi itatu ya mbere y'uru rubanza, tariki ya 18, iya 21 n'iya 22 Nzeri, yahariwe Ubushinjacyaha, aho bwasobanuye uko ibyaha birindwi Ingabire n'abo bareganwa bashinjwa. Umunsi wa kane warwo wahariwe kwereka urukiko ikimenyetso kimwe cyari gisigaye.
Iki kimenyetso ni ijwi rirengeje isaha ry'ikiganiro cy'abayoboke ba DALFA Umurinzi bitabiriye amahugurwa yiswe ayo kwiga Icyongereza, aho bibukiranya ku buryo baremye amatsinda ane yo gukora imyitozo y'ibyo bahuguriwe.
Iki kiganiro cyumvikanamo bamwe mu baregwa bahinduye amazina yabo mu buryo Ubushinjacyaha buvuga ko bugamije kujijisha ngo badatahurwa. Nka Sibomana Sylvain ugaragazwa nk'uwateguye amahugurwa yari yiyise 'Grace', Hagenimana Hamad yiyise 'Moon' na Ndayishimiye Jean Claude wiyise 'Brown'.
Iki kiganiro Ubushinjacyaha buhamya ko cyabaye tariki ya 24 Nzeri 2021 gitangira humvikana Sibomana avuga ko 'muri iki cyumweru' bahuguwe ku bijyanye n'uburyo bwo kurwanya ubutegetsi, asobanura ko bitangirira ku ntumbero ituma abaturage babiyumvamo.
Sibomana yumvikana avuga ko inyuma y'intumbero hakurikiraho kugaragaza uburyo nka 'mouvement' bayigeraho, asobanura ko ubwo burimo gushora abaturage mu myigaragambyo.
Yavuze ko 'mouvement' igomba guhera ku bikorwa bito byo gutinyura abaturage, bitica amategeko, bitagira byinshi byangiza, agaragaza ko ibyo bibongerera icyizere, hanyuma hakazakurikiraho ibikorwa byo kwiyerekana.
Muri iri jwi, Sibomana avuga ko hakurikiraho kwanga gushyigikira 'ubutegetsi bw'igitugu', hagamijwe kubuca intege, hagakorwa ibikorwa bigamije gushyira ubutegetsi mu rujijo ku buryo nk'igihe habaye imyigaragambyo, abapolisi banga kuyikumira.
Sibomana yumvikana avuga ko ubutegetsi buhabwa imbaraga n'abaturage, ko iyo batangiye kwigaragambya nta kindi buba busigaje 'keretse guhirima'.
Amaze gusobanura ibyavugiwe mu mahugurwa, yahaye umwanya abandi bayitabiriye kugira ngo basobanure ibyavuye mu mwitozo amatsinda yahawe, wazagenderwaho mu guhirika ubutegetsi.
Operations zitandukanye mu mugambi wabo
Uhagarariye itsinda rya mbere rigizwe n'abantu barindwi yavuze ko mu ntangiriro bagomba kumara ubwoba ababuterwa n'ababutera abaturage, avuga ko bakwifashisha uburyo bwitwa 'Shirubwoba Udahungekwa Ugahungeta'.
Yasobanuye ko impamvu abatera abandi ubwoba barebwa n'iyi gahunda ari uko hari ibyo bakora babitewe n'ubwoba. Yagaragaje ko bahisemo gukoresha abazunguzayi n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku murenge.
Itsinda rya mbere ryavuze ko abazunguzayi ari benshi mu gihugu kandi ko bahora bahanganye n'abashinzwe umutekano nka DASSO n'abanyerondo.
Urihagarariye yavuze ko bahisemo gukoresha indirimbo yitwa 'Ubuzima bw'Abazunguzayi' izatunganyirizwa hanze, igakwirakwizwa mu bazunguzayi mu ibanga ku buryo yahera hose Leta y'u Rwanda itararabukwa ko ari umugambi wateguwe.
Itsinda rya kabiri ryavuze ko ryasanze 'mouvement' yategura igikorwa kikitwa 'Serwakira' cyibanda ku bahuye n'ibibazo bitandukanye birimo guhohoterwa, gushimutwa no kwamburwa ubutaka.
Urihagarariye yavuze ko bakora inyandiko ziriho ubusa, zigakwirakwizwa mu mijyi itandukanye, hanyuma mu cyiciro cya kabiri hagakwirakwizwa izanditseho amagambo arimo 'Turambiwe gukubitwa', 'Turambiwe gushimutwa' na 'Turambiwe imisoro'.
Iri tsinda ryagaragaje ko ubu butumwa bwakwirwakwizwa n'abatega moto kandi bakabikorera aho badatuye, kandi ko ibyo bimaze kuba, 'ubutegetsi bwatangira kwikandagira, bugacisha make' kuko ngo bubonye ko habonetse ababuhangara, 'hari mouvement ishobora kubukora mu jisho'.
Itsinda rya gatatu ryagaragaje ko ryo ryasanze hakorwa icyitwa 'Umuturage Imbere' kivuguruza gahunda ya Leta izwi nka 'Umuturage ku Isonga', icyo kikaba cyagaragaza ibikorwa bikomeye biri mu baturage nko kudahabwa ingurane z'imitungo ndetse n'imisoro iri hejuru.
Uhagarariye iri tsinda yumvikana avuga ko iki gikorwa cyaba kigaragaza ko Guverinoma idashyira umuturage imbere ikwiye kuvaho, kandi ngo ibyo babigaragaza binyuze mu bikorwa byo kudashyigikira Leta.
Yavuze ko bashobora gufata abaturage basaba ingurane nk'aba Kangondo, bakabambika imipira y'ibara rimwe yanditseho amagambo nka 'Gakondo' kandi ngo byaba byoroshye kuko umupira umwe ntiwarenze 5000 Frw.
Iri tsinda ryavuze ko abagize 'mouvement' bajya banaherekeza abafite ibi bibazo mu nkiko, ababaherekeza bakishyurwa, hakanifashishwa abanyamakuru bakorana nka Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV na Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye nka Cyuma Hassan.
Mu itsinda rya kane, Habimana Hamad urihagarariye yumvikana na we avuga ko bakwibanda ku bazunguzayi nk'abantu bababaye, bakohereza impirimbanyi zisobanukiwe cyane zibatinyura, bakamenya uko bakwigaragambya mu buryo butarimo akavuyo.
Habimana wumvikana nka Moon, yavuze ko izi mpirimbanyi zakorera ahantu hatandukanye ku buryo ibikorwa byabo bimenyekana kandi bagakora ku buryo abanyamakuru bakorana baba bahari, bagatangaza imyigaragambyo y'abazunguzayi.
Yagaragaje ko abazunguzayi ari imbaraga zatoneka ubutegetsi, ku buryo bigaragambije Leta yabona ko 'Ibintu byageze iwa Nsabaga' kuko iki kibazo cyaba cyamenyekanye ku rwego rw'Isi, bikagaragara ko abazunguzayi baharanira uburenganzira bwabo.
Umugambi wo kurya FPR ibinyunguti
Nyuma yo kumva uko amatsinda yakoze imyitozo, Nsabimana Sylvain yavuze ko igikurikiyeho ari ukumva ibitekerezo by'abitabiriye amahugurwa kugira ngo bavuge uko babona buri 'operations' yateganyijwe, yiheraho.
Sibomana yavuze ku butumwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) yari iherutse kunyuza ku rubuga X, ibaza icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime birushijeho, we na bagenzi be babazanya uko babwifashishwa mu nyungu za 'mouvement'.
Yagaragaje icyo bakora kandi kitabagiraho ingaruka ari uko abagize 'mouvement' bakora ikusanyabitekerezo mu baturage bake nka batanu, mu rwego rwo kumva icyo bakorerwa kugira ngo bishime.
Sibomana yitanzeho urugero, avuga ko iyo ateze abamotari, akunda kubaganiriza yumva ikibavamo, ku buryo ashobora gutahura umumotari ushyigikiye 'mouvement' ariko atinya, akamutinyura binyuze muri ibyo biganiro.
Uyu wahawe izina rya 'Grace' yumvikana avuga ko ikusanyabitekerezo ryo mu buryo bw'amagambo ritagira ingaruka zikomeye kandi zihuse nko gukwirakwiza inyandiko ziriho ubusa n'iziriho amagambo arwanya ubutegetsi.
Undi yavuze ko hakorwa inyandiko zisubiza MINALOC ko icyakorwa kugira ngo Abarwanyarwanda bishime ari uguhagarika kubashimuta n'ibindi bibazo bavuga ko byugarije abaturage, zikaba zakwirakwizwa nijoro.
Iki kiganiro cyumvikanisha Habimana Hamad afite amakenga, kuko avuga ko MINALOC itabajije iki kibazo iyobewe ibyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime, ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutera ibuye mu gihuru kugira ngo hagire ikivumbuka.
Ati 'Bo ubwabo bazi icyo bakora kugira ngo umuturage yishime.'
Habimana avuga ko gukwirakwiza impapuro zisubiza MINALOC byaba ari ugukorera Leta umurimo, agaragaza ko ahubwo igikwiye ari ukugaragaza uburyo barya FPR Inkotanyi ibinyunguti umubiri wose.
Yagize ati 'Tugashaka uburyo turya ibinyunguti FPR umubiri wose', ngo ku buryo bajegeza uyu muryango bifashishije ibyo bahuguriwe.
Undi yagaragaje ko inzego z'iperereza ziba ziri maso, abwira bagenzi be ko uramutse wambaye umwambaro uriho ubutumwa budasanzwe, udashobora gutera intambwe 10 utarafatwa, icyakoze ko gukwirakwiza inyandiko byo byashoboka.
Yibukije bagenzi be amagambo ya Perezida Paul Kagame, aho yavuze ko ikintu cya mbere kuri we ari ugushaka amakuru; byumvikanisha ko nta gishobora kuba mu Rwanda ngo ntakimenye.
Mu masaa tanu z'amanywa ni bwo Ubushinjacyaha bwarangije gusobanura uko ibyaha byakozwe no kugaragaza ibimenyetso. Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko iburanisha ry'uyu munsi rirangiye, ruteguza ko urubanza ruzakomeza tariki ya 28 Nzeri 2026, humvwa ubwiregure bwa Ingabire.
Igihe
Source : https://rushyashya.net/ibinyuguti-bya-fdu-inkingi-yari-kurya-rpf-ni-nko-kwikirigita-ugaseka/
Leave a Reply