Umunyamakuru w’imikino, Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit yasabye anakwa umukunzi we Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida bahoze bakorana kuri Radio10.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026 nibwo Hit yari agaragiwe n’abarimo Kayishema Tity Thierry, Mugenzi Faustin [Faustinho Simbigarukago], Nasri, Ngabo Roben n’abandi nibwo bagiye gusaba Ida.
Mu muhango wari ubereye ijisho wabereye Kicukiro muri Ubwiza Garden.
Nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa barajya gusezerana imbere y’Imana muri Chapel Saint Paul ni mu gihe abatumiwe baza kwiyakirira muri Ubwiza Garden.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko u wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.
Hitimana Jean Claude yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Royal FM na Radio10 akorera kugeza uyu munsi.
Adelaide Ishimwe wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower).
Yinjiye mu itangazamakuru mu Kwakira 2022 ubwo yajyaga kuri Radio10, nyuma y’imyaka ine yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru ariko nta handi yahise yerekeza.
Source : http://isimbi.rw/hit-wari-ugaragiwe-n-abarimo-faustinho-yasabye-anakwa-ida-amafoto.html
Leave a Reply