Hazakoreshwa site 2.255: Iby'ingenzi ku matora y'inzego z'ibanze ategerejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Hari na benshi bavuga ko batarabona Umuyobozi w'umudugudu w'umugore. Imibare igaragaza ko abayobozi b'umudugudu b'abagore ubu ari 18%. Ni mugihe Itegeko Shinga ry'u Rwanda rigena ko abagore bagomba guhagararirwa ku kigero cya 30% mu nzego zose zirimo iz'ibanze.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iri gutegura igikorwa cy'amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu yegerejwe abaturage, ndetse n'ay'Inama z'Igihugu, azaba mu mpera z'umwaka.

Iyi komisiyo ivuga ko muri aya matora, urubyiruko rw'ingeri zitandukanye, abagore ndetse n'abafite ubumuga bashishikarizwa kwiyamamariza imyanya yose ishoboka mu gihe bujuje ibisabwa kugira ngo hazibwe icyuho cy'umubare muke w'ibi byiciro mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Musabyimana Jean Claude, maze asubiza ibibazo buri wese yakwibaza kuri aya matora.

IGIHE: Ni iki muri rusange abantu bamenya kuri aya matora?

Musabyimana Jean Claude: Muri rusange ni amatora ateganyijwe hagati y'ukwezi kwa cumi n'ukwa cumi na kumwe. Tuyita amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu yegerejwe abaturage, ndetse n'amatora ya komite nyobozi z'Inama z'Igihugu. Tugira inama z'igihugu eshatu; Inama y'igihugu y'Urubyiruko, Inama y'Igihugu y'Abagore ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga. Aya matora akorwa nyuma y'imyaka itanu bivuze ko ubu abayobozi dufite muri iyo myanya batowe mu 2021.

Aya matora kandi agirwamo uruhare n'abaturage b'ingeri zose guhera no ku nzego z'ibanze. Ahera hasi kuva aho abantu batuye ku midugudu ukazamuka ukagera ku rwego rw'akarere, nko ku Nama z'Igihugu ho agera no ku rwego rw'igihugu.

Muri aya matora abantu batora mu buryo bibiri; uburyo butaziguye: aho abaturage batora ku mugaragaro nko ku rwego rw'umudugudu, naho uburyo buziguye bwo ni aho abantu batorwa n'abandi batowe. Ibi biba iyo amatora ageze mu nzego zo hejuru, ni ho abatorewe guhararira ibyiciro bitandukanye ku rwego rw'umudugudu bagenda bitoramo ababahagarira uko inzego zizamuka.

Buri wese ari afite uburenganzira n'inshingano byo kwitabira aya matora?

Umuntu wese uri kuri lisite y'itora afite inshingano n'uburenganzira byo gutora. Itandukaniro ry'aya matora n'andi tujya dutegura ni uko kuri aya umuntu wese atorera aho ari cyangwa atuye. Ni mu gihe mu yandi bisaba ko umuntu utora abanza kwireba kuri lisite y'itora, akareba aho agomba gutorera bitewe n'aho yiyandikishirije. Aya matora ni aya rubanda, bivuze ko abaturage batora abantu babana na bo kandi banaturanye muri rusange. Utora si ngombwa ngo abe ari kuri lisite y'itora y'aho ari mu gihe cy'amatora.

Abazatorwa bazatoranywa bate? Hazabaho gutanga kandidatire?

Muri aya matora hari aho bidasaba gutanga kandidatire nko ku rwego rw'umudugudu, akagari n'umurenge. Muri izi nzego, abifuza kwiyamamaza batangaza cyangwa bakamamazwa n'abandi ako kanya mu gikorwa cy'amatora imbere y'inteko ibatora. Iyo abakandida bamaze kuboneka, bahagarara imbere maze abatora uwo bahisemo bakamuhagarara inyuma.

Ku rundi ruhande hari aho dusaba kandidatire. Kandidatire tuzisaba ku bantu bifuza kuba abanjyanama mu karere. Ni ukuvuga kubifuza kuba mu bajyanama umunani rusange b'akarere ndetse no ku bifuza kujya mu bajyanama bagize 30% by'abajyanama bagize njyanama y'akarere.

Aha hatorwa abajyanama batanu b'abagore basanga abandi bajyanama 17 bagize akarere aribo; abajyanama rusange umunani, ndetse n'abandi bane bahagarariye ibyiciro; by'uhagarariye abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n'uhagarariye abikorera mu karere.

Ni ibihe bisabwa abashaka kwiyamamariza kujya muri njyanama ndetse no mu Nama y'Igihugu guhera ku karere kuzamura?

Itegeko rivuga ko kugira ngo wiyamamarize kujya muri njyanama no mu Nama y'Igihugu ugomba kuba uri umunyarwanda, ufite imyaka yemewe n'amategeko (21), kandi ukaba utazitiwe n'imwe mu ngingo z'Itegeko Ngenga rigenga amatora.

Ugomba kandi kuba byibura ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) cyatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha.

Umuntu w'ingaragu na we yemerewe kwiyamamariza kujya muri njyanama cyangwa komite nyobozi guhera ku karere kuzamura?

Kuba wubatse ntabwo ari impamvu yatuma wiyamamaza cyangwa ntiwiyamamaze. Ntabwo ari ko itegeko ritenganya. Bivuze ko n'ingaragu na bo bemerewe kwiyamamariza iyo myanya yose.

Abazabafasha mu migendekere myiza y'amatora ni bande? Bateguwe bate?

Kubera ko muri komisiyo dufite abakozi bake batakwira mu gihugu hose, mu gihe cy'amatora nk'iki tuzifashisha abakozi b'igihe gito ndetse n'abakorerabushake. Mu gihugu hose twateguye abakorerabushake barenga ibihumbi 70 bazadufasha mu midugudu yose no mu byumba by'itora.

Barahari, ubu turi kubategurira amahugurwa abanziriza amatora. Hari na komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihu ziri ku nzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, na zo zizadufasha.

Abo bose hazakorana n'abakozi bacu baduhagarariye ku rwego rw'intara na zone (uturere dutatu). Abakozi bacu bo mu biro na bo bazajya hanze bakore nk'abakozi mu matora.

Site z'itora zizaba ziri he?

Mbere na mbere site y'itora ihera ku mudugudu. Abatuye umudugudu bazatorera aho basanzwe bahurira nk'iyo bagize inteko z'abaturage. Ku rwego rw'akagari hari amasite yatoranyijwe. Ubu dufite amasite 2255 mu tugari 2148. Hari utugari dufite amasite arenze imwe bitewe n'uko tungana. Ku rwego rw'umurenge, akarere n'intara bazagenda bahitamo aho batorera basanzwe bakorera ibindi bikorwa bihuza abantu nko muri za salle.

Muri aya matora hazaba hari indorerezi? Bazaba ari bantu ki?

Zizaba zihari gusa si twe tuzihitamo. Twe tumenyesha inzego zose zumva zifuza kohereza abantu kureba ayo matora. Dukunda kubona akenshi indorerezi zivuye mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse na za ambasade. N'ubu twiteze ko bashobora kuzaza.

Amajwi y'abatsinze atangazwa ryari?

Mu nzego zo hasi nko ku midugudu, abatsinze bava aho bamenyekanye, ariko iyo bigeze ku bo hejuru baba batanze kandidatire bo bagira igihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igatangaza ibyavuye mu matora.

Utazishimira ibyavuye mu matora azajuririra he?

Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko utanyuzwe n'ibyavuye mu matora aregera umuyobozi w'icyumba cy'itora. Iyo atanyuzwe kandi ashobora gukomeza kujurira bikaba byagera kuri komisiyo ndetse no mu nkiko.

Ni iki musaba Abaturarwanda muri rusange barebwa n'aya matora?

Turashishikariza abaturage bose kuzitabira ibi bikorwa by'amatora no kuziyamamaza ku myanya yose. Ntihazagire abumva ko hari imyanya mito n'iminini kuko yose ikeneye abantu. Turashishikariza by'umwihariko urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga kwiyamamariza imyanya yose aho bujuje ibisabwa.

Turasaba abatora kandi gushishoza no kudakoresha amarangamutima. Bagomba guhitamo abayobozi bashoboye, bazahagararira neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ingaragu zidahejwe mu matora y’abajyanama b’uturere


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingaragu-yemerewe-kwiyamamariza-kuba-meya-ibyihariye-ku-matora-ategerejwe-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *