Hashyizweho umurongo wa telefone utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru ku bahishe inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa bw'ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti 'Wihisha ibyuma', abaturage basabwe kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe igihe bazi aho izi nzoga zahishwe.

Ishyirwaho ry'uyu murongo rije nyuma y'uko abayobozi bagaragaje ko, nubwo inzoga nyinshi z'ibyuma zamaze gukurwa mu baturage, hakiri izihishwe ahantu hatandukanye.

Ku wa 20 Nzeri 2026, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abazifite kuzishyikiriza inzego zibishinzwe ku bushake.

Habimana yavuze ko hari abantu bahishe izi nzoga bibwira ko ibikorwa byo kuzishakisha bizagera aho bigahagarara. Yaburiye ko abazafatwa bakizihishe bazabihanirwa, anasaba abaturage bazi aho ziherereye gutanga amakuru kugira ngo zikurwe mu baturage.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we yavuze ko kuva gahunda yo guca inzoga z'ibyuma yatangira, hafashwe litiro zigera kuri miliyoni 20.

Yasobanuye ko ikibazo cyari cyarafashe intera nini, agaragaza ko hari izindi nzoga zishobora kuba zikiri mu ngo z'abaturage.

Amakuru agaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bagannye amavuriro nyuma yo kunywa izi nzoga, naho abarenga 50 bagapfa.

Abayobozi bashingiye kuri izo ngaruka basaba abaturage gufatanya n'inzego zibishinzwe mu gukumira ko izisigaye zikomeza gukwirakwizwa.

Umuntu ufite amakuru ku hahishwe inzoga z'ibyuma ashobora kuyatanga ahamagara 9001, umurongo utishyurwa wagaragajwe mu butumwa bw'ubukangurambaga bwa Leta.

Hashyizweho umurongo wa telefone utishyurwa ku bashaka gutanga amakuru ku bahishe inzoga z'ibyuma


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-umurongo-wa-telefone-utishyurwa-ku-bashaka-gutanga-amakuru-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *