Aba bana bombi bakomoka mu Kagari ka Gakamba, Umudugudu wa Gakamba, mu Murenge wa Mayange. Basanzwe biga mu mashuri abanza.
Umuhungu w'imyaka 15 yatsinzwe ikizamini gisoza amashuri abanza, akaba agomba gusubira mu mwaka wa gatandatu, mu gihe umukobwa w'imyaka 14 na we agiye gutangira uwo mwaka. Bombi bavuga ko bari bamaze igihe bakundana, ari na byo byatumye bafata icyemezo cyo kujya kubana.
Bari basigaye babana mu nzu nk'umugore n'umugabo. Iyo nzu ni iy'umuntu umusore yakoreraga akazi ko gucuruza amagi na Sambusa. Akimara kuyigeramo nibwo yahamagaye umukobwa ngo babane.
Iki kibazo cyamenyekanye bwa mbere mu mpera za Kanama 2026. Ku wa 2 Nzeri, ubuyobozi bw'Umurenge wa Mayange bwagiye kubareba, bunatumiza ababyeyi babo. Icyo gihe buri mubyeyi yemeye gusubiza umwana we mu rugo no gukomeza kumwitaho.
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, ubuyobozi bwongeye kumenya ko aba bana bari basubiranye bakongera kubana. Bahise bajyanwa ku Murenge, ababyeyi babo na bo baratumizwa, basabwa kwiyemeza gukurikirana uburere bwabo no kubafasha gusubira mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Mayange, Ingabire Aimable, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuganira n'aba bana, ubuyobozi bwasanze hakenewe ubufasha bwihariye, cyane cyane ku bijyanye n'imibereho yabo mu miryango.
Ati 'Bariya bana barafashijwe mu gihe bari bageze ku Murenge, twabahaye umwanya wo kwitekerezaho dusaba ababyeyi babo kubasubiza mu muryango.'
Yavuze ko se w'umuhungu yemeye kongera kumusubiza mu ishuri, nyuma y'uko yari yararivuyemo akajya gushaka akazi ko mu rugo. Nyina w'umukobwa na we yemeye kumusubiza mu rugo no kumufasha gukomeza amasomo.
Ingabire yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana aba bana muri Isange One Stop Center kugira ngo bakorerwe isuzuma ry'ubuzima ndetse banahabwe ubufasha mu mitekerereze.
Ati 'Iyo muganiriye wumva ko hari ibibazo bafite bijyanye n'imiryango yabo. Ababyeyi turabaha ubutumwa bw'uko bakwiriye gufata inshingano ku bana babo kuko iyo umubyeyi amaze ibyumweru bibiri atazi aho umwana we ari ntanatange ikirego, ni uburangare.'
Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo no kumenya aho bari, cyane cyane igihe umwana ataraye mu rugo.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mayange buvuga ko aba bana batandukanyijwe ku wa 17 Nzeri 2026. Kuri ubu bari kumwe n'umukozi w'Umurenge kuri Isange One Stop Center, aho bari guhabwa ubufasha bukenewe mbere yo gusubizwa mu miryango no mu mashuri.
Leave a Reply