Ku wa 30 Kanama 2026, i Ankara muri Turikiya nibwo habereye umuhango wo gusoza amasomo ku basirikare barangije mu Ishuri rya Gisirikare ndetse n'iry'Ingabo zirwanira mu Kirere muri Kaminuza y'Igihugu y'Ingabo ya Turikiya.
Muri uyu muhango harimo Abanyarwanda bane basoje aya masomo, ari bo Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert.
Aba basirikare barangije amasomo yabo nyuma yo kumara igihe biga mu mashuri ya gisirikare ya Kaminuza y'Igihugu ya gisirikare ya Turikiya, aho baherewe ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo mu rwego rw'umutekano n'ubwirinzi.
Nyuma yo gusoza amasomo, aba basirikare bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan.
Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ingabo muri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, Colonel JP Rulisa.
Gusoza aya masomo kw'aba basirikare b'Abanyarwanda biri mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bw'abasirikare binyuze mu mahugurwa atangirwa mu bihugu bitandukanye.
Kaminuza y'Igihugu y'Ingabo ya Turikiya ni imwe mu bigo byigisha amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n'imyitozo n'imiyoborere ya gisirikare.


Leave a Reply