Umwanzuro wo gusubirishamo aba banyeshuri ibizamini bya Leta watangajwe ku wa 30 Kanama 2026. Ni nyuma y'iperereza ryakozwe ku banyeshuri bo mu byumva by'ibizamini 254 bagaragayeho gukopera.
Minisitiri Nsengimana yabwiye RBA ko basanze harimo uruhare rw'abantu bakuru babakopeje bituma harebwa inyungu z'umwana, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubaha ikizamini ngo bagisubiremo.
Ati 'Ni amahirwe tudasanzwe duha abandi kuko amabwiriza arasobanutse, yerekana ko iyo wakopeje, ugakopera icyo kizamini ukibonamo zeru. Ariko kubera urwo ruhare rw'abantu bakuru cyane cyane ni yo mpamvu twafashe icyemezo kugira ngo turengere aba bana babone amahirwe yo kongera gukora ibizamini.'
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 7-9 Nyakanga 2026 mu gihugu hose, bivuze ko hashize hafi ukwezi birangiye.
Ibishya bizakorwa na 7188 biteganyijwe kuzakorwa kuva ku wa 2-4 Nzeri 2026, mu gihe umwaka w'amashuri uzatangira ku wa 7 Nzeri.
Ati 'Aha ni ukugira ngo badatakaza igihe kinini cy'amashuri kandi turabizi ko hashize ukwezi barangije gukora ibizamini ni ukuvuga ko bitari bikwiye ariko urebye ubu buryo urasanga ari amahirwe adasanzwe.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko nubwo bafite iminsi mike yo kwitegura ariko mu gihe ingengabihe izaba imaze gushyirwa hanze bagomba kwitegura bagendeye ku biteganyijwe gukorwa mbere.
Ati 'Muri iyi minsi isigaye mbere y'uko ibizamini bitangira, abana batangira bakigegura. Nk'uko mubizi bakora ibizamini bitanu, bakabikora mu minsi itatu. Ubwo NESA nimara gutangaza uburyo ibizamini bizashyirwaho, babanza bakitegura ibizamini bizabanza tariki 2, bagakurikizaho ibya tariki 3 bagasoreza ku bya tariki enye. Ubwo rero bibaha undi mwanya wo gutegura.'
'Ibi ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibihe twese twisanzemo tukaba rero dushaka uburyo cyane cyane dushyira imbere inyungu z'abana, turebe uburyo twese twabafasha, ari ababyeyi, ari NESA, ari inzego z'ibanze twese dukorane muri iki cyumweru kugira ngo dufashe abana gukora ibizamini neza.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko gukosora bizaba ku buryo amanota yabo bazayabona bitarenze ku wa 11 Nzeri, ku buryo abana bazajya kwiga ku wa 14 Nzeri 2026.
Ati 'Bazaba batakaje icyumweru kimwe ariko gutakaza icyumweru kimwe biruta gutakaza umwaka.'
Yasabye ababyeyi b'abana bitegura gusubiramo ibizamini bya Leta kubafasha kwitegura, kubahumuriza.
Yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye kubaza abakekwaho gupeza aba banyeshuri, ndetse n'abandi biteganyijwe ko bazabazwa mu minsi iri imbere.
Ati 'Tuzanatangaza rwose twerekane abo bantu kugira ngo hatazagira n'abandi batazagira ibitekerezo byo kugira icyo bakora mu kugira ngo bangize imbaraga turi gushyira mu kuzamura ireme ry'uburezi.'
Kugeza ubu MINEDUC yemeza ku kibazo cyo gukopera no gukopeza cyagaragaye mu gihe ikizamini kigiye gukorwa, bityo mu bihe biri imbere hazajya hajyaho abantu babiri muri buri cyumba bahagarariye ikizamini kandi baturuka mu bigo by'amashuri atandukanye.
Ati 'Uyu muco wo gukopera no gukopeza ugomba gucika burundu.'
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2025/26 barenga ibihumbi 276, mu gihe abatsinze ari 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.
Izindi nkuru wasoma:
Abanyeshuri 7188 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe amahirwe yo kubisubiramo

Leave a Reply