Hari izizafungwa: Amavugurura yitezwe muri serivisi zitangwa na poste de santé – #rwanda #RwOT

Written by

in

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025 igaragaza ko hari poste de santé 128 zidakora.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, ubwo yasobanuriraga Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Iminkoreshereze y'Imari n'umutungo by'igihugu, PAC ku wa 10 Nyakanga 2026, yavuze ko mu Rwanda hari poste de santé 1319, zirimo 411 zishamikiye ku bigo nderabuzima izindi zikaba zicungwa n'abikorera ku masezerano y'ubufatanye na Leta.

Ndayizigiye yavuzeko Minisiteri y'Ubuzima imaze kubona ko izi poste de santé zidakora bazisuye bareba aho ziherereye ugereranyije n'aho abaturage bakwiye kuzigana bari, hahita hatangira amavugurura y'uburyo zikoramo.

Minisante igaragaza ko hari izubatswe kure y'aho abaturage batuye, bityo ntizibone abazigana bahagije, bigatuma zitinjiza amafaranga yatuma zikomeza gukora.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi z'ubuvuzi, Tuganeyezu Oreste, yasobanuye ko izicungwa na ba rwiyemezamirimo iyo babuze abakiliya bahitamo gufunga imiryango.

Hari kandi izabuze abakozi bahagije, abakozi bahora bagenda, izifite inyubako zangiritse, iziri ahantu hagoye kugera n'ibindi bibazo.

Tuganeyezu yavuze ko ubu hari amavugurura yateguwe agamije gutuma nibura 95% by'abaturarwanda bazajya baherwa ubuvuzi muri aya mavuriro y'ibanze.

Ati 'Twifuza ko hejuru ya 95% by'abaturage bacu bivuriza mu buvuzi bw'ibanze, ubwo ni uguhera mu bajyanama b'ubuzima, amavuriro y'ibanze no ku bigo nderabuzima.'

Yavuze ko bamaze kubona ko hari ahantu hari poste de santé zegeranye cyane ku buryo zidashobora kubona abaturage bazigana.

Ati 'Twasanze hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga. Ibi na byo biri mu bizakemura ibibazo by'imikorere yazo, ikindi ni ukubaha abakozi bahagije, kubaha ibikoresho bijyanye n'indwara twifuza ko bavura no kongera umubare w'indwara zishobora kuvurirwa kuri poste de santé.'

Nk'urugero ubu umurwayi ufite umuvuduko w'amaraso ajya gufata imiti ku kigo nderabuzima, ndetse iyi ni imwe muri serivisi zishobora kwimurirwa muri uru rwego.

Ati 'Nitumara kurangiza iri vugurura, poste de santé zizongererwa ubushobozi ibyo zakoraga, zongerewe abakozi, zongererwe n'ibikoresho ari na ko zikoresha ikoranabuhanga ndetse zikorera n'ahantu heza.'

Depite Mussolini Eugene yavuze ko poste de santé zashyiriweho kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi by'umwihariko mu bice by'icyaro, ndetse zimwe zihabwa ubushobozi bwo gutanga serivisi zingana n'iz'ibigo nderabuzima.

Yatanze urugero ku ya Gakagati muri Nyagatare, aho yubatse neza ndetse ifite byose ariko kuyikoreramo byabaye ikibazo gikomeye.

Ati 'Bivuze ko zitazakoreshwa kandi twarazubatse tuzishoyeho amafaranga.'

Depite Mussolini yavuze ko iyi poste de santé ya Gakagati yo hari n'icyifuzo cyo kuyigira Ikigo Nderabuzima kuko ikindi kiri kure cyane.

Ndayiragije yagaragaje ko hakoreshejwe ubushobozi buhari, umubare wa poste de santé ushobora kuzagabanyuka ariko zikabasha gutanga serivisi ihagije.

Ati 'Ku kibazo cy'abagiye bazita n'abandi bose tugiye kubishyira hamwe ku buryo dushobora gutanga serivisi inoze.'

Yijeje ko inyubako zakoreragamo poste de santé zizaba zafunzwe hazashakwa ibindi zakorerwamo ntizigume aho zidakoreshwa.

Ku byerekeye poste de santé ya Gakagati yavuze ko itari mu zo bateganya gufunga mu bihe biri imbere.

Poste de santé zimwe zizongererwa ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi kurusha izo bavuraga izindi zifungwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-izizafungwa-amavugurura-yitezwe-muri-serivisi-zitangwa-na-poste-de-sante

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *