Umutoma W’umunsi: Ku wa 20/05/2023 – Ndagakunda ariko kazansaza… – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni agakobwa k'amaso mato,
N'amasoni atarasize na hato,
Kakureba ushaje ugasubira i buto,
Kagusekera ugashira ubute,
Ukagasanga ushishikaye cyane,
Kakuramutsa ukiruhutsa,
Kagusezera ukumva urashije,
Ukarara ukarota ijoro ryose,
Bugacya ugashaka inzira zose,
Wakabura ukarwara ukaremba,
Wakabona ukishima ukarenza,
Ugashima ubwiza bwako,
Ukajya usenga ngo kabe akawe.
Ndagakunda ariko kazansaza.

Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-20-05-2023-ndagakunda-ariko-kazansaza/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *