U Bushinwa bwahamagaje ambasaderi w'u Buyapani ngo yisobanure – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

Written by

in

Abayobozi ba G7 bahuriye mu Buyapani mu mpera z'icyumweru gishize, basohora itangazo ririmo kwikoma u Bushinwa ku bibazo byabwo na Taiwan ndetse no kuvuga ko icyo gihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ni ibintu bitashimishije u Bushinwa, ari nayo mpamvu ambasaderi w'u Buyapani yatumijwe.

U Bushinwa buvuga ko bibabaje kuba u Buyapani bwifatanyije n'abanzi babwo mu kubwamagana, nyamara ibihugu byombi bifitanye amasezerano y'ubufatanye n'imikoranire byasinye mu 1972.

U Bushinwa buvuga ko kuganira ku bibazo bibureba mu nama butarimo, ari ukwivanga mu bibazo byabwo bwite kandi bihabanye n'amahame mpuzamahanga.

Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-bushinwa-bwahamagaje-ambasaderi-w-u-buyapani-ngo-yisobanure

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *