Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Gefle IF, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Elin Rombing.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

Uyu mukobwa akaba ari umunya-Sweden, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini akundana na Rafael York.

Rafael York yambitse impeta umukunzi we nyuma y’uko yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize nk’uko yari yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, ntibyakunze akaba yarabwimuriye muri uyu mwaka.

Rafael York yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se ukomoka muri Angola.

Yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

Byari ibyishimo ku mpande zombi

Bose ni abakinnyi b’umupira w’amaguru

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-rafael-york-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *