APR FC idafite Adil ikomeje imyitozo #rwanda #RwOT

Written by

in

APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali, ni imyitozo irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije mu gihe Adil Erradi Mohammed we atari mu Rwanda.

Nyuma y’akaruhuko k’iminsi mike, APR FC yaraye isubukuye imyitozo i Shyorongi ari n’aho irimo gukorera umwiherero yitegura uyu mukino wa nyuma.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, abasore ba APR FC intego ni ukwegukana n’igikombe cy’Amahoro.

Ni imyitozo ariko itakoreshejwe n’umutoza Adil Erradi Mohammed kubera ko atari mu Rwanda, amakuru avuga ko yafashe akaruhuko k’iminsi mike mu rwego rwo gukurikirana ibyangombwa bye by’ubutoza byatumaga adatoza imikino Nyafurika, bivugwa ko azagaruka mu Rwanda abizanye.

Uyu mutoza nubwo byavuzwe kenshi ko azatandukana na APR FC, andi makuru avuga ko yamaze kongera amasezerano.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 28 Kamena 2022 ukaba uzahuza APR FC na AS Kigali.

Umutoza wungirije ni we wayoboye imyitozo

Umunyezamu Heritier mu myitozo

Ishimwe Pierre na we ariteguye neza cyane

Ishimwe Anicet

Rutahizamu Mugunga Yves

Mugisha Gilbert uheruka gutsinda ibitego 2 byahesheje APR FC igikombe cya shampiyona

Nzotanga umwe mu bakinnyi bazamuye urwego muri APR FC

Myugariro Omborenga Fitina

Kwitonda Alain Bacca

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel

Rutahizamu Bizimana Yannick

Ruboneka Bosco ariteguye

Rwabuhihi Aime Placide

Itangishaka Blaise nyuma y’imvune na we yasubukuye imyitozo ahagaze neza

Niyomugabo Claude ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-idafite-adil-ikomeje-imyitozo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *