Wairimu Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Wairimu Nderitu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2021.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Wairimu Nderitu, yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uko yahagaritswe.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe.

Yagize ati “Kuri iyi tariki ya 3 Nzeri, njye ubwanjye ndetse nk’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye twunamiye izi nzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

“Ntituzigera iteka twibagirwa abayizize, ntituzigera twibagirwa ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda.’’

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru amaze gusura uru rwibutso yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga, bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Alice Wairimu Nderitu ho yagarutse no ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo guhabwa amadosiye n’ububiko bw’ibirebana n’imanza zaciriwe mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha-Tanzania.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Wairimu yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda, aho yabonanye n’inzego zitandukanye, ndetse ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize uyu Munya-Kenya, Alice Wairimu Nderitu Umujyanama we mu gukumira Jenoside asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Sénégal Adama Dieng.

Alice Wairamu Nderitu aherekejwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye na Dr Bideri Diogène wa CNLG bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

Aba bayobozi beretswe filime mbarankuru igaragaza uko Jenoside yateguwe, inashyirwa mu bikorwa

Aba bayobozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko umugambi wayo wacuzwe kuva ku ngoma y’Abakoloni

Aha Alice Wairamu Nderitu yagendaga yitegereza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yagize ubwo hicwaga abana bato

Alice Wairimu Nderitu yari kumwe na Dr Bideri Diogène ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali

Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside

Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yari akurikiye filime y’amateka kuri Jenoside

Wairimu Nderitu yaburiye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Wairimu Nderitu yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe

Amafoto: Irakiza Yuhi Musinga


source : https://ift.tt/2WS5nZm

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *