BPR yatanze umusanzu mu kurera abana bo muri SOS Children’s Village Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 nyuma y’uko umuyobozi n’abakozi ba BPR basuye urugo rwa SOS Children’s Village Rwanda, rurerwamo abana ruri mu Mujyi wa Kigali.

Mu gusura uru rugo basobanuriwe uburyo abana batagira kivurira bafashwa, aho bitabwaho kuva k’ukivuka kugeza afite imyaka 25. Abana baba mu miryango aho umuryango uba ugizwe n’abana barindwi n’umubyeyi w’umugore ubafasha mu burere butandukanye.

Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banki yahaye SOS Children’s Village Rwanda inkunga kuko intego yabo ari imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Impamvu nyamukuru yatumye duha SOS uyu musanzu ni uko intego zacu ari zimwe, twese turiho kugira ngo dutange ubufasha. SOS itanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri sosiyete, naho intego ya BPR ni ugutanga ubufasha mu bijyanye n’imari kugira ngo tugire iterambere rirambye.”

“Ibyo byatumye duhuza ibitekerezo, ni ko guha SOS iyi nkunga kugira ngo babashe kuguma kwita kuri aba bana, kuko nibakura neza bizatuma n’iterambere ryihuta.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR ku nkunga yabageneye igiye kubafasha gukomeza kurera abana bafite.

Yagize ati “Iyi nkunga ya BPR twayakiriye neza cyane kuko ije yunganira ibyo dukora byo gufasha abana, ibi rero ni uburyo twatangiye bwo kureba uko twajya tubona inkunga. Twari dusanzwe tubona izivuye hanze, twegereye iyi banki rero iduha inkunga turayishimye tuzabasha kwegera n’abandi bo mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko iki kigo kibeshwaho n’inkunga iyo babonye abayibaha baba batanze umusanzu ukomeye mu kurerera u Rwanda, bityo ko buri wese akwiye kubyitabira.

BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 batanga serivisi za BPR Hafi.

Abakozi ba BPR batemberejwe muri SOS Children’s Village Rwanda

Abana barererwa muri SOS Children’s Village Rwanda bahabwa uburere nk’ubwo mu miryango isanzwe

Abana barerwa muri SOS bahabwa uburere butuma bakura bakisanga mu miryango

Habayeho urugendo rwo gusura SOS no gusobanurirwa ibice biyigize

SOS Children’s Village Rwanda haba hari ababyeyi barera aba bana

SOS Children’s Village Rwanda yatangiye gushaka abaterankunga baturutse mu Rwanda

Abana n’ababyeyo babarerera muri SOS Children’s Village Rwanda bakiranye urugwiro umuyobozi wa BPR, Maurice K. Toroitich

Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yasuye abana mu miryango yabo

Abakozi ba BPR banyuzwe n’uko bakiriwe muri SOS Children’s Village Rwanda

Abakozi ba OS Children’s Village Rwanda, banejejwe n’inkunga bahawe

Abakozi batandukanye ba BPR basuye SOS

Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR ku nkunga yabageneye igiye kubafasha gukomeza kurera abana bafite

Abana bo muri SOS Children’s Village Rwanda bahabwa uburere butandukanye

BPR Plc yashyikirije SOS Children’s Village Rwanda inkunga ya miliyoni 6 Frw

SOS Children’s Village Rwanda yashimishijwe n’inkunga yagenewe

Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich ashyikiriza Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, sheki y’inkunga batanze

Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko bahaye SOS Children’s Village Rwanda inkunga kuko intego yabo ari imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Amafoto: Yuhi Augustin


Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *