Umugabo yatungiye abantu ubwo yajyaga gushyingura Papa we afite intare nzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umugabo w'umucuruzi muri Nigeria yakoze agashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare nzima mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

Leave your vote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/umugabo-yatungiye-abantu-ubwo-yajyaga-gushyingura-papa-we-afite-intare-nzima/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *