Impinduka 2 zishobora kuba muri 11 b’Amavubi bakinnye umukino ubanza wa Cape Verde #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda arakina umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 aho ari bwakire Cape Verde kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Umukino wabereye muri Cape Verde mu cyumweru gishize amakipe yombi yanganyije 0-0.

Uyu munsi abasore b’Amavubi barahiga gutsinda uyu mukino bakava ku mwanya wa nyuma bariho mu itsinda.

Bakigera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, Mashami Vincent yahise yongeramo imbaraga ahamagara rutahizamu Sugira Ernest wari wasigaye mu Rwanda.

Byitezwe ko uyu munsi saa 15h Amavubi ari bukine asatira cyane ashaka ibitego dore ko mu mikino 3 itambutse nta gitego na kimwe yigeze abona.

Nta gihindutse Mashami Vincent ashobora kuza gukora impinduka 2 muri 11 babanjemo ku mukino wo muri Cape Verde aho Sugira Ernest ashobora kubanzamo mu mwanya wa Jacques Tuyisenge wakinnye bigaragara ko afite ikibazo cy’imvune.

Indi mpinduka ishobora kuba, Ally Niyonzima na we ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura umwanya we ugafatwa na Muhire Kevin.

Undi mukino wo muri iri tsinda waraye ubaye, Cameroon yatsinze Mozambique 2-0.

Muri iri tsinda Cameroon ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite 4, Cape Verde 3 n’u Rwanda 1.

11 bashobora kuza kubanzamo

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad na Muhire Kevin

Ba rutahizamu: Haruna Niyonzima©, Meddie Kagere na Sugira Ernest

Sugira Ernest ashobora kuza kubanza mu kibuga

Meddie Kagere n’ubwo afite ikibazo cy’ivi araza kuba ayoboye ubusatirizi

Kapiteni Haruna n’ubundi nta gihindutse araza kubanza mu kibuga

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-2-zishobora-kuba-muri-11-b-amavubi-bakinnye-umukino-ubanza-wa-cape-verde

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *