Tag: Ubutabera

  • Dr Kayumba Christopher  yagizwe umwere ku byaha yakurikiranwagaho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo kigira Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo Gusambanya undi ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha muri icyo cyaha. Rugifata icyemezo rwategetse ko ahita arekurwa.

    Mu isomwa ry'uru rubanza, umucamanza yagaragaje ko uregwa ariwe Dr Kayumba Christopher nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo akurikiranyweho.

    Mu iburana, Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya Dr Kayumba Christopher ibyaha bitandukanye bwamuregaga ndetse rukanamuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 n'amezi atandatu.

    Ni mu gihe Dr Kayumba Christopher aburana yahakanaga ibyaha yarezwe, avuga ko nta bimenyetso bifatika bimuhamya ibyo aregwa, ko ahubwo ibivugwa n'ubushinjacyaja atari ukuri.

    Mu iburana rye kandi, Dr Kayumba Christopher yasabye urukiko ko niba koko ashinjwa gufata ku ngufu, hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragazako koko yasambanije uwo umurega. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko gusabwa raporo ya muganga atariyo kamara bitewe n'igihe icyaha cyabereye n'igihe ikirego cyatangiwe.

    Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibyaha Dr Kayumba Christopher ashinjwa ari ibyaha by'ubugome, ko bisaza nibura hashize imyaka 10, ko kandi kuba abarega baratinze gutanga ikirego atari atari cyo cy'ingenzi, ko ahubwo ikirebwa ari uko ikirego cyatanzwe hatarabaho ubusaze bw'icyaha.

    Ubushinjacyaha, bwasobanuriye urukiko ko ibimenyetso bwagiye butanga bihagije ngo mu kugaragaza uburyo uwo bushinja yakozemo ibyaha. Bwasabye kandi urukiko kwakira ikirego rukemeza ko Dr Kayumba Christopher ibyaha rumurega yabikoze.

    Mu kwiregura kwe, Dr Kayumba Christopher yagiye yumvikana ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko ari ibyaha bihimbano, ko ahubwo afunzwe kubera impamvu za Politiki. Yanagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n'abarega burimo kudahuza no kunyuranya, ko bityo urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

    Dr Kayumba Christopher yabwiye kandi abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by'umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro, agaragaza ko bigamije kumukura mu kibuga cya Politiki.

    Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z'ubwiregure bw'impande zombi nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza , nibwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yanzuye ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n'ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

    Umucamanza, yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho. Dr Kayumba yari afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by'agateganyo.

    Dr Kayumba Christopher, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru, yabaye kandi umunyamakuru anashinga igitangazamakuru kizwi ku izina rya The Chronicles, akaba impuguke mu bijyanye n'itangazamakuru kuko yanifashishwaga kenshi n'amashyirahamwe n'ibigo bitandukanye birimo iby'itangazamakuru mu Rwanda mu gutanga amahugurwa.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/22/dr-kayumba-christopher-yagizwe-umwere-ku-byaha-yakurikiranwagaho/

  • Abunganira Munyenyezi bazamuye impaka ku batangabuhamya #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasubukuye urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu – ibyaha we aburana ahakana.

    Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri 2021 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka icumi ku cyaha cyo kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka za Leta Zunze Umwe za Amerika.

    Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko kubanza gukuraho inzitizi zigendanye na bamwe mu batangabuhamya b'ubushinjacyaha basabiwe gutanga ubuhamya barindiwe umutekano ndetse n'abatangabuhamya bashinjura ngo baba bakorerwa ihohoterwa mu magereza aho bafungiye.

    Ubwo umucamanza yatangizaga iburanisha yavuze ko abatangabuhamya 5 bashinja Munyenyezi bamwe basabiwe kurindirwa umutekano abandi bagatanga ubuhamya bwabo bagaragara imbere y'urukiko.

    Abunganira Beatrice Munyenyezi bahise bagaragaza kutemeranya n'umucamanza bavuga ko hari inzitizi urukiko rwagombye kubanza kuvana mu nzira mbere y'uko urubanza rukomeza.

    Me Gashema Felicien yavuze ko mu iburanisha ry'ibanze byari byemejwe ko abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku mugaragaro ko ntawasabye kurindirwa umutekano.

    Naho Me Bikotwa Bruce we asanga uburyo bugena uko ubuhamya butangwa mu rukiko butarakurikijwe kuko umwirondoro w'abatangabuhamya warangije gusomerwa imbere y'urukiko bityo hakaba nta mpamvu yo gutanga ubuhamya bwabo batagaragara mu rukiko.

    Ikindi kibazo abunganira Munyenyezi bagaragaje ngo ni uko muri abo batangabuhamya b'ubushinjacyaha umwe yakuwe ku rutonde hakinjizwamo undi hatabaye kubimenyesha uruhande ruregwa.

    Abunganira Munyenyezi kandi bagaragaje impungenge batewe n'abatangabuhamya bamushinjura.

    Babwiye urukiko ko abatangabuhamya 5 bagomba kumushinjura bari gukorerwa igisa n'ihohoterwa ngo ku bw'uko bashinjura Munyenyezi.

    Me Bikotwa yavuze ko batatu muri abo batangabuhamya bimuwe bavanwa muri gereza ya Huye bajyanwa muri gereza ya Mpanga ku mpamvu gereza yavuze ko ari 'imyitwarire mibi yabo' muri gereza bari bafungiyemo.

    Avuga ko bafite impungenge z'uko abo batangabuhamya batazemera gutanga ubuhamya bwabo kubera 'guterwa ubwoba'.

    Umushinjacyaha we asanga iki kibazo kitagombye kuzanwa mu rukiko ngo ko kirebana n'ibyemezo bifatwa na gereza mu micungire igendanye n'imyitwarire y'abafungwa bayo.

    Naho ku kibazo cy'abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano, Umushinjacyaha yavuze ko uwo umwe wasimbujwe uruhande rw'uregwa rutabizi biteguye kumureka, ariko avuga ko abandi basabiwe kurindirwa umutekano, urukiko rubizi kandi rwabifasheho icyemezo mu iburanisha riherutse.

    Umucamanza yavuze ko impaka kuri ibyo byose zizakiranurwa kuwa kane itariki 23.

    Beatrice Munyenyezi yirukanywe n'Amerika muri 2021 nyuma yo gufungirwa muri icyo gihugu imyaka 10 kuko yabeshye inzego z'Amerika z'abinjira n'abasohoka.

    Muri uru rubanza yashinjwe kugira uruhare rutaziguye muri jenoside cyane cyane iyicwa ry'abatutsi mu mujyi wa Huye, ndetse n'ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu.

    Ngo afatanyije n'umugabo we Arsene Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko (aba bombi bafungiye Arusha ku byaha bya jenoside) bashyize bariyeri imbere ya Hotel bari bafite mu mujyi wa Butare, biciramo abatutsi kandi bagategeka ko abagore n'abakobwa basambanywa n'interahamwe.

    Hari n'abatangabuhamya bavuze ko yari umunyeshuri muri kaminuza muri jenoside akajya ajonjora abanyeshuri b'abatutsi bagombaga kwicwa.

    Ibyo byose we arabihakana akavuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite afite intege nke zitari gutuma ajya mu bikorwa ibyo aribyo byose by'ubwicanyi kandi ko atigeze yiga muri kaminuza ngo kuko atanarangije amashuri yisumbuye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abunganira-munyenyezi-bazamuye-impaka-ku-batangabuhamya

  • Umuhanzi Jowest yarekuwe n’urukiko – #rwanda #RwOT

    Jowest usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi kuwa 1 Gashyantare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha by’ihohotera bivugwa ko yakoze guhera mu Ukwakira 2022.

    Kuya 6 Gashyantare, RIB yohereje Dosiye ya Jowest mu bushinjacyaha, nyuma yitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ya 16 Gashyantare 2023, aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Nk’uko umwanzuro w’urukiko watanzwe kuri uyu wa 21 Gashyantare, uwasomye urubanza yavuze ko urukiko rutegetse ko Giribambe Joshua ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe.

    Jowest yarekuwe

    Kuva muri 2021, Jowest yiyerekanye nk’imwe mu mpano nshya kandi zifite ahazaza heza muri muzika nyarwanda, binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka 'Agahapinesi', 'Hejuru'. 'Saye', 'Pizza' n'izindi akenshi zivuga ku rukundo rwa babiri.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘AGAHAPINESI’ Y’UMUHANZI  JOWEST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126300/umuhanzi-jowest-yarekuwe-nurukiko-126300.html

  • Isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwasubitse isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside akajuririra igihano cy'igifungo cya burundu yahawe.

    Mu 2020 ni bwo Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gutesha agaciro icyo yari yahawe n'Inkiko Gacaca cyo gufungwa burundu y'umwihariko kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iki gihano yagikatiwe n'Urukiko Rukuru, mu Rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, mu rubanza rwuviswemo abatangabuhamya barenze 30.

    Ibyaha yahamijwe n'Urukiko ni ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyakizu kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi.

    Urukiko rw'Ubujurire rwatangiye kumuburanisha mu Ukuboza 2022, kuko yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ndetse akaba atemera n'ibyaha aregwa n'Ubushinjacyaha.

    Mu kuburana kwe Ntaganzwa yavuze ko urukiko rujya kumukatira rwashingiye cyane ku batangabuhamya nyamara banyuranya imvugo.

    Yasobanuriye urukiko ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatusti bari barahungiye kuri paruwasi ya Cyahinda nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abajandarume yahajyanye ari bo babishe.

    Ntaganzwa yisobanuye avuga ko yari yabajyanye mu rwego rwo gucunga umutekano nubwo baje kurasa ku Batutsi mu cyo yise impanuka.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba abatangabuhamya baranyuranyije ku myambaro Ntaganzwa yari yambaye mu buhamya bwatanzwe bidafite agaciro gakomeye kuko hashiz eigihe kirekire ku buryo abatangabuhamya bataba bakibyibuka cyane ko bamubonye mu bihe bitoroshye.

    Bwasobanuye ko icy'ingenzi ari ibihamya bihagije bishimangira ko Ntaganzwa yagaragaye ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba na we ubwe yiyemerera ko yari ahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.

    Isomwa ry'urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 ryasubitswe ryimurirwa ku itariki ya 3 Werurwe 2023.

    The post <strong>Isomwa ry'urubanza rwa Ntaganzwa ryasubitswe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/isomwa-ryurubanza-rwa-ntaganzwa-ryasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=isomwa-ryurubanza-rwa-ntaganzwa-ryasubitswe