Tag: Tourism

  • Abakinnyi ba Rayon Sport basuye i nyanza mu Rukari(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Rayon Sport yasuye akarere ka nyanza aho yasuye hamwe muhagaragaza amateka y'urwanda aho abakinnyi bari bizihiwe .

    Hussein Eto yizihiwe no kwifotoreza ku nka y'inyambo.

    Umunya maroc yishimiye umuco nyarwanda .

    Abakinnyi ba Rayon Sport babanje gusura mu rukari mbere yo gukina umukino wa gishuti na Nyanza fc .

    Nyuma yo gusura mu rukari Rayon Sport yakinnye umukino wa gishuti warangiye amakipe yombi aganyije 2-2.

    Umukino waranzwe no kugerageza abakinnyi bashya Rayon Sport yazanye harimo umunya cameroon watsinze igitego cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sport-basuye-i-nyanza-mu-rukariamafoto/

  • Umwana iwabo! Rayon Sports yasuye i bwami, ab… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekeje mu karere ka Nyanza ku ivuko aho yagiye mu mukino wa gicuti ifitanye na Nyanza FC. Ni umukino wateguwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana. Mbere yo gukina uyu mukino Rayon Sports yabanje kujya kwiyibutse murugo ndetse basura bimwe mu bice by’amateka birimo Ingoro y’Amateka y’Abami iherereye mu rukari ho mu karere ka Nyanza.


    Bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga. Karim Makenzie niwe mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka karere ahagana mu 2012-13.


    Youssef Rharb yari yishimiye Inyambo 

    Rayon Sports kuva yaba i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019 igiye gukina na As Muhanga mu mukino wa gicuti, nanone tariki 24 Ukuboza Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na mukura igitego kimwe kuri kimwe.


    Ayouba Lahsane arimo yiga gusya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110437/umwana-iwabo-rayon-sports-yasuye-i-bwami-abanya-maroc-barizihirwa-amafoto-110437.html

  • AMAFOTO : Mu imurika ryakoranyije Ibihugu bya EAC u Rwanda rwerekanye ko ari igicumbi cy’Ubukerarugendo #rwanda #RwOT

    Ni imurika ryatangiye tariki 09 Ukwakira risozwa Tarik 11 Ukwakira aho ryaberaga i Arusha muri Tanzania.

    Iri murikagurisha ryateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’ibihugu bitandutatu biwugize ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse na Tanzania yaryakiriye.

    Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryagaragaje ubwiza bw’iki gihugu kimaze kuba indorerwamo y’Ubukerarugendo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu bukangurambaga bwiswe Tembera u Rwanda [Visit Rwanda], abari bahagarariye u Rwanda bagiye berekana ibyiza nyaburanga abantu bashobora kubonera mu Rwanda birimo ibinyabuzima biri muri pariki z’Igihugu ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

    Iri murika ry’Ubukerarugendo kandi rirakurikirwa n’igikorwa cyo gusura ahantu nyaburanga mu karere bitangira uyu munsi tariki 12 kugeza tariki 16 Ukwakira 2021.

    Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, buvuga ko muri aka karere hafite ibyiza nyaburanga byihariye bishobora gukurura ba mukerarugendo birimo ibinyabuzima bitaboneka ahandi ndetse n’ibice bitangaje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/AMAFOTO-Mu-imurika-ryakoranyije-Ibihugu-bya-EAC-u-Rwanda-rwerekanye-ko-ari-igicumbi-cy-Ubukerarugendo

  • U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24 baherutse kuvuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu
    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

    Ni ibirori ngarukamwaka bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi. Kuva icyo gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi mu Rwanda cyatangira mu 2005, ubu hamaze kwitwa amazina abana 328.

    Abaza kugira uruhare muri icyo gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda uyu munsi, ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, bamwe mu byamamare ku rwego rw’isi, inshuti z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

    Muri uwo muhango wo Kwita izina, haraza kugaragazwa ibyo u Rwanda rumaze gukora mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’inyungu byagize mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Bimwe mu byagezweho muri urwo rwego, harimo ukwiyongera k’umubare w’ingagi, gutangizwa kwa Pariki ya Gishwati na Mukura n’ibindi.

    Igikorwa cyo Kwita izina kiba kigamije kumenya abana b’ingagi bavutse, kugira ngo bashobore gukurikiranwa muri Pariki y’Ibirunga.

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko amafaranga bwinjizaga buri mwaka, yagabanutseho 76% mu mwaka wa 2020, bitewe n’uko umubare w’abasura u Rwanda wagabanutse.

    Ni ukuvuga ko amafaranga ubukerugendo bwinjizaga yavuye kuri Miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika bwinjije mu 2019, akagera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari bwinjije mu 2020.


    source : https://ift.tt/3kDu7xZ

  • Ahantu ku isi hatangaje cyane||izuba rimara iminsi 70 ritararenga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umunsi ugizwe n'amasaha 24 ,ariko hari ahantu ku isi twafata nkahadasanzwe hamara iminsi myinshi hakiri ku manwa izuba ritarenga ngo bwire.

    Muri iyi nkuru twabahitiyemo uduce dutandatu kw'isi izuba rimara iminsi 70 ritarenga.

    1.Nunavut, Canada

    Nunavut iherereye kuri dogere ebyiri hejuru y'uruziga rwa Arctic ni mu majyaruguru y'iburengerazuba bw'igihugu cya Canada, aho muri aka gace hamara amezi agera kuri abiri haka izuba ridasanzwe naho mu gihe cy'imbeho hakaba hamara Iminsi 30 y'umwijima gusa.

    2.Norvege

    Igihugu cya Norvege giherereye mu ruziga Rwa Arctique abantu benshi bakunze kukita Igihugu cy'izuba ryo mu Gicuku kubera ko muri icyo gihugu guhera muri Gicurasi kugeza mu mpera za Nyakanga izuba riba ritararenga na rimwe.

    Ibi bivuze ko mu minsi igera kuri 76, izuba rirenze I Svalbard, muri Norvege, izuba riba rirashe kuva ku ya 10 Mata kugeza 23 Kanama.

    Muri aka gace k'amajyaruguru y'Uburayi, uramutse uhateguriye urugendo nukugenda witeguye ko iminsi yose uzaharara ushobora kuba igihe kinini nta Joro uzahabona.

    3.Barrow, Alaska

    Muri Leta ya Alaska mu mujyi wa Barrow guhera mu mpera za Gicurasi kugera muri mpera za Nyakanga izuba ntirijya rirenga, igitarangaje ni uko mu ntangiriro z'ugushyingo muri uwo mujyi haba harangwa n'umwijima umara iminsi 30.

    Bivuze ko igihe cy'ibukonje cyose bakiramara mu mwijima ukomeye cyane kandi hakaba hazwiho kugira imisozi miremire irangwaho urubura rwinshi bituma ba mukerarugendo bahasura kenshi mu mpeshyi.

    4.Iceland

    Iceland nicyo kirwa kinini mu Burayi nyuma y'Ubwongereza, kandi kizwiho kuba ari igihugu kitagira imibu.

    Mu gihe cy'impeshyi ntushobora kubona umwijima guhera mu kwezi kwa Kamena aho izuba ritajya rirenga na gato, ku muntu wese wifuza kureba izuba rya Saa sita z'ijoro bigusaba ko usura uduce twa Akureyri n'ikirwa cya Grismey nibwo uhita ubibona neza.

    5.Suede

    Muri Suede kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera Kanama muri icyo gihugu izuba rirenga saa sita z'ijoro rikanongera kurasa saa ine za mu gitondo. Ibi babigereranya n'ubwirakabiri kuko iryo hindagurika rishobora kumara amezi atandatu kugera ku mwaka.

    6.Finlande

    Igihugu cya Finlande kizwiho kugira ibiyaga n'ibirwa byinshi bituma kiba cyiza. Iki gihugu mu mpeshyi gishobora kumara iminsi 73 izuba ritararenga aho rimara icyo gihe cyose ryaka, mu gihe cy'ubukonje nabwo kikamara indi minsi nkiyo kitabona urumuri cyangwa imirasire y'izuba.

    Nicyo gituma muri icyo gihugu abantu baho baryama igihe gito cyane mu gihe cy'ubukonje kuko abenshi baba bibereye mu mikino yo ku rubura aho usanga abakerarugendo ari benshi kubera ibyo bihe.

    Source : https://yegob.rw/ahantu-ku-isi-hatangaje-cyaneizuba-rimara-iminsi-70-ritararenga/

  • VISIT RWANDA igiye kugaragara mu makipe yo mu Butaliyani vuba #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri kuvugana n'amakipe atandukanye mu Butaliyani kugira ngo yamamaze “VISIT RWANDA”nkuko rusanzwe rukorana na PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rushyira hanze gahunda iteganyijwe yo Kwita Izina abana b'ingagi 24,nibwo hanatangajwe ko hari amakipe yo mu Butaliyani yifuza gukorana n'u Rwanda mu kwamamaza “VISIT RWANDA”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier,Yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati yarwo n'amakipe yo mu Butaliyani atatangajwe ayo ariyo, nayo yifuza kwamamaza Visit Rwanda.

    Ati 'Hari amakipe ari kuvugana n'u Rwanda arimo ayo mu Butaliyani nayo ashaka kwamamaza u Rwanda. Birerekana ko Visit Rwanda igenda itanga umusaruro.'

    'Hari amakipe yandi ashaka ko twagirana ubufatanye bwo kwamamaza u Rwanda. Nabivuze ntanga urugero rw'uburyo abantu bamaze kubona imikoranire yacu na Arsenal na PSG. Agaseke karapfundikiye, tuzagafungura igihe kigeze.''

    yatangaje ko kuba u Rwanda rushyira amafaranga mu makipe yo hanze narwo rubyungukiramo kuko rubona ba mukerarugendo benshi.

    RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa mbere w'imikoranire na Arsenal, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/visit-rwanda-igiye-kugaragara-mu-makipe-yo-mu-butaliyani-vuba