Tag: Tourism

  • Uganda yoroheje amabwiriza ya Covid ku bagenzi #rwanda #RwOT

    Umuturage wa Uganda n'undi mugenzi ugendereye iki gihugu yarikingije byuzuye, ntibikiri ngombwa ko ugaragaza ko wipimishije mu masaha 72 mbere

    Minisitiri w'ubuzima muri Uganda Jane Ruth Aceng yabwiye itangazamakuru igihugu cyabo cyakuyeho gusaba igipimi cya PCR mu masaha 72 cyasabwaga abaje muri Uganda bakoreje indege, mu gihe bagaragaza ko bikingije byuzuye.

    Yongereyeho ko umugenzi uje gutega indege ashobora kwakwa iyi PCR gusa mu gihe igihugu agiyemo kiyitegeka.

    Kugeza ubu inking zisaga miriyoni 44 nizo zimaze gutangwa muri Uganda, minister Aceng yavuze ko mu baturage miriyoni 15 abangana na 71% bahawe byibura urukingo rumwe.

    Ni mugihe abaturage basaga miriyoni 10 muri Uganda bo bamaze kwikingiza Covid byuzuye , aba bagize 48% by'abaturage bose kandi abangana n'59,542 bamaze guhabwa urukingo rushimangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-yoroheje-amabwiriza-ya-covid-ku-bagenzi

  • #MissRwanda2022: Abahatanye basuye Isange One… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami rifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n'ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, iy'Ubuzima n'iy'Ubutabera.

    Izi serivisi zose byorohera abagana IOSC kuzisanga ahantu hamwe. Ati 'Ishyirwaho rya Isange ryaje nk'igitekerezo cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa ry'abana.'

    Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n'umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati 'Iyi service ntabwo ari iy'abakobwa gusa. Ni iy'abantu bose. Ni iy'abagore, abagabo, abakobwa n'abahungu.'

    Muri iki kigo harimo ibyumba bitandukanye nk'icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo gufatiramo ibizamini bya muganga n'ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC kuzuza inshingano zabo neza.

    Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera muri buri kimwe.

    Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi b'iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.

    Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda zari ziriho zijyanye no guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera abana.

    Muri izo gahunda hari harimo nk'ubukangurambaga bwa 'Fata Umwana Wese nk'Uwawe' n'izindi zitandukanye zashyizweho bitewe n'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n'umubare uri hejuru w'abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.

    Serivisi zitangwa na IOSC zirimo iz'iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura, kwipimisha byemewe n'amategeko n'icumbi ry'agateganyo.

    Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z’ukwezi gushize kwa 5 mu 2019, cyari kmaze kwakira abahohotewe 19 047.

    65% by’abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo. 

    Abakobwa 19 bahataniye ikamba basuye ikigo Isange One Stop Center gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina



    Isange One Stop Center iherereye ku kacyiru ikaba yarashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame


     

    Aba bakobwa basobanuriwe ko kuva iki kigo cyatangira mu 2009, cyakira amanywa n'ijoro abahohotewe abenshi baba biganjemo abagore


     

    Ba Nyampinga babwiye ko IOSC ifasha mu kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

    Ba Nyampinga banditse mu gitabo cy'abasuye IOSC, bashima imikorere y'iki kigo


     

    Buri mwaka iki kigo cyakira abantu benshi bakigana baje kwigira ku mikorere yacyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115295/missrwanda2022-abahatanye-basuye-isange-one-stop-centre-ifasha-abakorewe-ihohoterwa-rishin-115295.html

  • Miss Rwanda 2022: Abahatanira ikamba basuye ababyeyi bamaze kwibaruka mubitaro bya Nyamata k'umunsi mpuzamahanga w'umugore #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ubwo hizihizwa umunsi w'umugore kurwego mpuzamahanga,n'igikorwa cyakozwe murwego rwo kubifuriza umunsi mwiza babagenera indabo zama Rose n'abimwe mubikoresho by'isuku..

    Uwimana Marlene wahagarariye aba bakobwa mukugira ubutumwa bagenera aba babyeyi yababwiye ko bishimiye kwifatanyiriza hamwe kwizihiza umunsi wabahariwe.

    Mu magambo yavuze yagize ati” Twe twabasuye turi abakobwa 20 bahatanira ikamba eya Miss Rwanda 2022, aha rero harimo na Nyampinga, hanyuma tuzagaruka wenda yarabonetse,Tubifurije umunsi mwiza w'abagore.

    Mu babyeyi babyariye kuri ibi bitaro harimo ababyeyi bane babyaye neza n'abandi batanu babyaye babazwe.

    Umuyobozi ushinzwe serivise zo kubyaza muri ibi bitaro Immacule Mukandepandanse yashimiye byimazeyo aba bakobwa kugikorwa bakoze no kubazirikana k'umunsi w'umugore.

    Yagize ati”Iki gikorwa twakishimiye,kuba mwadutekerejeho,kuba mwatekereje kubabyeyi bacu babyarira hano.Reka mpere kubabyeyi mwabibonye ko bishimye cyane, murabona,aha ni mumbabare ariko ububabare bwatangiye gushira, bafite ibinezaneza barimo baraganira. kuri twebwe n'igikorwa kiza cyadufashije kuko ababyeyi bacu tuba tugomba kubigisha kubijyane n'isuku n'ukuntu bafasha abana.

    Yakomeje ashimira ba Nyampinga ko babafashije kwigisha babyeyi ko isuku ari ingenzi kuko biri mubyo abaganga bagombaga kubigisha.

    Umwe mubabyeyi bari babyariye muri ibyo bitaro Tuyishimire Nadine nawe yagize ati' Twishimye cyane kandi murakoze, ibintu mwaduhaye biba bikenewe cyane”.

    Bella Flowers iri mubafatanyabikorwa na Miss Rwanda 2022 nayo yari kumwe naba bakobwa ninayo yabafashije kubona indabo zo guha aba babyeyi.

    Brenda nkuusi yavuze ko ari ibyagaciro kugirana ubufatanye na Miss Rwanda ati' Nkuko mubizi indabo zerekana ubwiza, indabo zigaragaza ineza,zerekana urukundo.”

    Ati” Twifuzaga kubaha indabo kugirango tubereke ko bashimwe,bakunzwe kandi ko bahabwa agaciro muri sosiyete yabo.

    Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 babonye umwanya wo guterura abana

    Ba Ninyampinga bageneye indabo n'ibikoresho by'isuku ababyeyi bibarutse k'umunsi mpuzamahanga w'umugore mubitaro bya Nyamata




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2022-abahatanira-ikamba-basuye-ababyeyi-bamaze-kwibaruka-mubitaro

  • Brazil yashyiriyeho itegeko rikomeye abanyamahanga bayisura #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cy'umucamanza gitesheje agaciro amabwiriza yari yaratanzwe mbere n'ikigo cy'igihugu cy'ubuvuzi asaba abanyamahanga kwerekana gusa icyemezo cy'igipimo cya PCR cyuko badafite Covid.

    Umucamanza yavuze ko byaba ibintu bidashoboka kugenzura abaza muri Brazil bose no kwirinda ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron.

    Ingamba zirimo koroshya zari zaratumye iki gihugu kimenyekana cyane muri ba mukerarugendo badakingiye.

    Iki cyemezo cy'umucamanza kirimo kubonwa nk'ukundi gutsindwa kwa Perezida Jair Bolsonaro, wakomeje kubangamira ibikorwa byo guhangana n'ikwirakwira ry'iyi virusi muri iki gihugu kiri mu byashegeshwe cyane n'iki cyorezo.

    Bwana Bolsonaro, uvuga ko atarakingirwa, yari yanze ubusabe bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuvuzi, Anvisa, bwuko abagera mu gihugu basabwa kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe Covid.

    Umucamanza Luís Roberto Barroso yavuze ko hari ugusonera kuzabaho ku bantu bavuye mu bihugu byananiwe gukingira benshi mu baturage babyo. Abo bazasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi itanu bakigera muri Brazil.

    Ntibizwi igihe ibi bisabwa bishya bizatangira gukurikizwa.

    Ibi bitangajwe mbere y'igihe cy'impeshyi (iki) kiba kirimo ibikorwa byinshi cyane muri iki gihugu, aho imijyi iba irimo ibirori byo kwizihiza umunsi ubanziriza umwaka mushya, no gukora imitambagiro.

    Ariko ibirori byinshi byamaze kuburizwamo kubera ubwoko bushya bwa Omicron. Mu mujyi wa Rio de Janeiro, imiriro y'ibyishimo (fireworks/feu d'artifice) izwi cyane ku mwaro wa Copacabana ku itariki ya 31 y'ukwezi kwa cumi na kabiri, yaburijwemo ku mwaka wa kabiri wikurikiranya.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, Brazil imaze gutangaza abantu miliyoni 22 banduye Covid-19 n'abantu 616,000 bishwe na yo. Abagera hafi kuri 65% by'abaturage bayo bamaze gukingirwa byuzuye.

    Kugeza ubu iki gihugu kimaze kwemeza ko abantu bane basanzwemo ubwoko bushya bwa Omicron.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/brazil-yashyiriyeho-itegeko-rikomeye-abanyamahanga-bayisura

  • Tonzi ukubutse i Gisenyi mu biruhuko n’umurya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 nibwo Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Akira’ iri kuri Album ya 7. Iri mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Amajwi yayo yakozwe na David pro naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. Yanaboneyeho gutangaza ko ageze kure atunganya Album ye ya 8 azamurika mu mpera z’uyu mwaka tariki 27 Ukuboza 2021. Ati “Akira ni indirimbo yo gushima, nshima Imana muri iki gihe cya Thanksgiving. Ni indirimbo yo gushima Imana uburyo inyitaho ndetse n’umukristo wese muri rusange”.

    Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomeje ati “Kuko iyo ndebye uburyo Imana inyitaho, uburyo indinda numva ikwiye amashimwe kuko ni cyo nahamagariwe kuvuga gukomera kwayo, ni cyo yandemeye kuvuga urukundo rwayo noneho by’umwihariko ku buzima bwanjye nk’uko buri muntu wese agira ubusabanae n’Imana. Iyi ni indirimbo y’umuntu uwo ari we wese uzi ko Imana ariyo soko y’ubuzima bwe n’ibyo afite byose”.

    INKURU WASOMA: Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo ‘Umugisha’ anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano nshya ubutitsa

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ushimwe’, yavuze ko ‘Akira’ ari indiirmbo yakoze abwira Imana ko yamubereye byose, bityo ko ayituye iyi ndirimbo. Ati “Ni ukuri Imana niyo byose byanjye, niyo byose byacu, utayifite nta buzima. Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya 7, nuko video yayo ari bwo isohotse. Ndayitura abantu bose bashima Imana ku bw’ibyibakorera mu buzima bwa buri munsi. Ikindi nkaba ndimo ndanategura Album yanjye ya 8 izasohoka ku itariki 27 z’uku kwezi”.

    Tonzi hamwe n’umuryango we ubwo bari mu biruhuko ku Gisenyi

    Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko akubutsemo we n’umuryango we i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Yavuze ko icyo kiruhuko cyahuriranye n’ibirori by’isabukuru y’umwana wabo wari wujuje imyaka 8. Iyi ndirimbo ye nshya ‘Akira’ ije ikorera mu ngata ‘Umugisha’ imaze ukwezi kumwe iri hanze. Bimaze kuba nk’ihame ko buri kwezi Tonzi ashyira hanze indirimbo nshya kereka gusa iyo yagize indi mpamvu yihariye. Asobanura iyi ngingo ko iyo ashatse kumara igihe kinini adakora, Imana imubuza amahoro, ikamusaba gukora mu nganzo akayikorera.

    Muri iyi ndirimbo ‘Akira’ aterura agira ati “Sinjya menyera ubuntu ungirira, unyitaho bikandenga, nzagushima. Nshaka kwigumira mu buntu bwawe, nshyira kure y’ibibi byose Mwami, nibere uwawe ngumane nawe. Wambereye byose. Iyo ataba wowe, ubu mba ndi he, iyo ntagira wowe ubu mba ndi he. Wambereye byose Mwami ndagushimiye, uri byose Mwami ndagushimiye. Akira indirimbo ikunezeze wowe byose byanjye Mwami. Ntacyo mfite ntahawe nawe, n’uwo ndi we mbikesha wowe”. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tonzi hari n’aho agaragara ari koga muri Piscine.

    Tonzi afite umwihariko wo gukora umuziki ushoye imizi mu gushima Imana 

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha ku mucanga wo ku Gisenyi

    Tonzi ati “Iyo ataba wowe Mana mba ndi he?”

    Tonzi hamwe n’abakobwa we ubwo bari kumwe mu biruhuko

    Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akira’

    Umutima wa Tonzi wuzuye amashimwe menshi ku Mana

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘AKIRA’ Y’UMUHANZIKAZI TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112270/tonzi-ukubutse-i-gisenyi-mu-biruhuko-numuryango-we-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yishimwe-112270.html

  • Ric Hassani yatemberejwe Kigali, ashyira hanz… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze, nyuma y'amasaha make yari ashize atemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ari kumwe n'itsinda rya Symphony Band.

    Ni nyuma y'uko kandi yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

    Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yanogewe n'ibihe ari kugirira mu Rwanda. Akavuga ko ari igihugu cyiza; akemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika.

    Asohora iyi ndirimbo 'My Only Baby' yakoranye na Mike Kayihura, yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yanyuzwe n'imirimbirire ya Mike Kayihura, ko ari umuvandimwe w'agatangaza.

    Ric Hassani yavuze ko n'ubwo ari yo ndirimbo ya mbere akoranye na Mike Kayihura, ariko ko hari izindi nyinshi bazakorana babifashijwemo n'Imana. Ati 'Ndakwishimira Mike.'

    Iyi ndirimbo 'My Only Baby' iri kuri Album 'The Prince I Became' uyu muhanzi yasohoye tariki 26 Gashyantare 2021. 

    Hari hashize imyaka ine uyu muhanzi asohoye Album ye ya mbere yise 'The African Gentleman'.

    Iri ku rutonde rw'indirimbo 18 uyu muhanzi yagaragaje azaririmba mu gitaramo 'Fantsy Music Concert' yatumiwemo na Symphony Band.

    Ric Hassani ategerejwe mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Convention Center, guhera saa kumi z'umugoroba kugera saa yine z'ijoro.

    Iki gitaramo cyatumiwemo Nel Ngabo, Mike Kayihura, Confy ndetse n'umunya-Nigeria ukizamuka mu muziki witwa Heisdreboss.

    Nicyo gitaramo cya mbere Symphony Band bateguye kuva batangira gufasha abahanzi mu muziki, nk'itsinda ribacurangira mu bitaramo bitandukanye. Ni nabo bazacurangira Ric Hassani mu gitaramo.


    Ric Hassani yasubiyemo indirimbo ye 'My only Baby' yifashishije Mike Kayihura


    Ric Hassani yavuze ko yanyuzwe n'imiririmbire ya Mike Kayihura, amwizeza kuzongera gukorana

    Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali 

    Ric yavuze ko u Rwanda ari rwiza, ati 'Ni igihugu cy'imisozi igihumbi koko' 


    Abagize Symphony Band baherekeje Ric Hassani atemberezwa ahantu hatandukanye muri Kigali 
    Umusore witwa Mubi usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie ni we ucungiye umutekano Ric Hassani

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric yavuze ko yemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MY ONLY BABY' YA RIC HASSANI NA MIKE KAYIHURA

    “>

    AMAFOTO: Visual Colour

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112117/ric-hassani-yatemberejwe-kigali-ashyira-hanze-indirimbo-yakoranye-na-mike-kayihura-yumve-112117.html

  • Kigali : Hafunguwe amarembo ku bifuza gutembera u Rwanda no kwihera ijisho ibirutatse #rwanda #RwOT

    Ni ikigo gitanga serivise zirimo gutanga amatike y’indege ku bayifuza, kwizigamira imyanya mu mahoteri ayariyo yose, gukodesga imodoka zitwara ba mukerarugendo n’izindi bifuza no gutembera ibice bitandukanye by’u Rwanda bareba ibyiza bihaboneka.

    Bimwe mubyo Legacy Travel & Tours Ltd ifasha abayigana, ni ugusura ibyiza nyaburanga birimo amaparike bareba inyamaswa z’ubwoko butandukanye nk’ingagi n’izindi, imisozi miremire n’ibibaya ndetse basobanurirwe n’amateka yaho, gusura amazi magari, ingoro ndangamuco n’ibindi.

    Umuyobozi wa Legacy Travel & Tours Ltd Uwayezu Theoneste, Avuga ko mubyo bakora hiyongeraho kwakirana na yombi ababagana bakabafasha mu byo bifuza byose mu bukerarugendo bw’u Rwanda, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye mu gihe yanyuzwe na serivise yifuza.

    Yagize ati ” Abatugana tubafasha mu bijyanye n’ubukerarugendo bareba ibyiza bitatse u Rwanda, birimo gusura amaparike, kujya muri Nyungwe, kureba Akagera, Inzu ndangamurage, Bisoke n’ibindi byinshi. Ibi byiyongeraho ko dufasha abashaka gukodesha imodoka bifuza, gufata imyanya mu mahoteri, tubibakorera uko babyifuza, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye bitewe n’ibyifuzo bya buri wese, amarembo arafunguye yaba ku ba nyamahanga n’abanyarwanda babyifuza”

    Akarusho muri Legacy Travel & Tours ni uko bagenera ba mukerarugendo ibibafasha mu rugendo ( Package) birimo kubapima Covid-19, ababayobora (Guide) amafunguro arimo aya Kinyarwanda ku bayifuza n’aya kizungu, ba gafotozi, amazi n’ibindi byinshi.

    Uwakwifuza ibindi bisobanuro yaduhamagara kuri terefone ngendanwa : (+250) 788315054, (+250) 788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hafunguwe-amarembo-ku-bifuza-gutembera-u-Rwanda-no-kwihera-ijisho-ibirutatse

  • Video y'umunsi:Miss Mutesi Jolly arimo kurira ubuzima ku birwa bya Zanzibar. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yagaragaye yibereye ku kirwa cyo muri Zanzibar aho akomeje kugirira ibihe byiza.Mutesi Jolly wizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko ku munsi w'ejo ,yasangije abafana be amashusho amugaragaza ari mu bwato atembera mu gace kitwa Prision Island .

     

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsimiss-mutesi-jolly-arimo-kurira-ubuzima-ku-birwa-bya-zanzibar/

  • Miss Balbine Mutoni n'umukunzi we bagiye kurira ubuzima i Dubai (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Balbine Mutoni n'umukunzi we, Arsène Kwitonda, bagiye kurira ubuzima i Dubai. Nkuko amafoto aba bombi bashyize hanze ku nkuta zabo za instagram abigaragaza, Balbine na Arsène bari bari ahitwa Dubai Arabian Desert.

    Source : https://yegob.rw/miss-balbine-mutoni-numukunzi-we-bagiye-kurira-ubuzima-i-dubai-amafoto/

  • Lionel Messi yasohokanye umugore we ku manara wa Eiffel barasomana biratinda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y'umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w'urukundo i Paris.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

    Madamu Antonela yari yahuje n'umugabo we,kuko yari yambaye umukara n'inkweto ndende muri uyu mugoroba w'urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

    Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

    Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

    Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w'igitangaza.

    Ariko ihungabana ry'ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d'or inshuro esheshatu amasezerano mashya – nubwo yashakaga kuhaguma.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yasohokanye-umugore-we-ku-manara-wa-eiffel-barasomana-biratinda