Tag: Tourism

  • Umuhanzi Yannick Noah ategerejwe mu Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 26 Gashyantare kugera tariki 10 Werurwe 2024, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ATP Challenger 50 Tour riri mu marushanwa abiri akomeye ku Isi mu bagabo.

    Binyuze mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, hatangajwe ko Yannick Noah ukomoka mu Bufaransa azaba ari mu Rwanda nk’umwe mu bashyitsi bakuru bazihera ijisho iri rushanwa.

    Iri rushanwa u Rwanda rukomeje kwitabira mu buryo budasanzwe, nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryabivuze, hitezwe n’ibindi bihangange bizagenda bitangazwa uko iminsi yicuma.

    Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.

    Ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n’abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado.

    Yabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis cyane

    Ku muziki naho ntabwo yatanzwe ndetse abenshi bakunda indirimbo ze uburyo zigendamo

    Araba ari muri Kigali icyumweru cyose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139780/umuhanzi-yannick-noah-ategerejwe-mu-rwanda-mu-mikino-ya-tennis-139780.html

  • Ubu gusura Pariki z'u Rwanda ntibigusaba kwerekana ko wipimishije (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu mabwiriza cyatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, asaba abasura Pariki z'Igihugu gukomeza kwambara agapfukamunwa. Ku basura inyamabere ziboneka muri izo pariki, ariko amabwiriza yo kuba wipimishije Covid-19 yo yakuweho.

    Itangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, rigira riti 'RDB iramenyesha abantu bose ko bamukerarugendo basura Pariki z'Igihugu, ubariyemo n'abana barengeje imyaka 5, batagisabwa kugaragaza icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19. Cyakora, abasura inguge, harimo n'ingagi, bazakomeza gusabwa kuba bambaye udupfukamunwa.'

    Ubukerarugendo bwo mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi hose bwakomwe mu nkokora n'Icyorezo cya Covid-19 kuva cyatangira mu mpere za 2019 kigaragaye mu Bushinwa kigakwira Isi yose, kugeza ubwo hafatwaga ingamba zo kuguma mu rugo hagasigara hakorwa ingendo na serivisi nkenerwa z'ibanze gusa.

    Kuri ubu urwego rw'ubukerarugendo bugenda bwiyubaka gahoro gahoro kugeza n'aho zimwe mu ngamba zari zarafashwe zigenda zoroshwa n'umubare wa ba mukerararugendo ukagenda wiyongera.

    Ubukerarugendo ni umwe mu nkingi za mwamba zihetse ub ukungu bw'Igihugu aho bushobora kukinjiriza arenga miliyoni 400 z'Amadolari ya Amerika ku mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ubu-gusura-pariki-z-u-rwanda-ntibigusaba-kwerekana-ko-wipimishije-covid-19

  • Fally Ipupa yakiriye ku ivuko Perezida Macron… – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko Umukuru w'Igihugu cy'Ubufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Congo Kinshasa, yafashe umwanya ajya gusura inshuti ye y'akadasohoka Fally Ipupa.

    Perezida Macron akaba yakiriwe na Fally Ipupa ku ivuko mu gace ka Bandalungwa, kari mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa ahazwi nka Sundi.

    Ibi bikaba byabaye nyuma y'amasaha agera kuri 19 y'umutekano ukomeye muri aka gace, aho abapolisi n'abarinzi ba Perezida Emmanuel Macron bari benshi.

    Si ubwa mbere aba bombi bahuye kuko no mu minsi micye ishize bari bahuriye mu Bufaransa, aho bagiranye ibiganiro birimo n'ibigaruka ku mutekano mucye uri muri iki gihugu.

    Ni ibintu ariko bitakiriwe neza na bose kuko byakurijeho gutwikwa kw'imwe mu nyubako z'uyu muhanzi. Fally Ipupa kandi yaririmbiye Perezida Macron wagendereye Congo Kinshasa, akanamusura.

    Perezida Macron akaba ari mu ruzinduko rw'iminsi itanu muri Afurika, aho yanaherukaga muri Gabon aho yanahuriye n'umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie, Michael Tesfasy na Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya n'abandi.

    Amashusho ya Fally Ipupa na Perezida Macron yakiriyeFally Ipupa ubwo aheruka guhura na Perezida Macron baganiriye ku bintu bitandukanye, birimo n’umutekano mucye wo mu KarereUbucuti bwa Fally Ipupa na Perezida Macron bukomeje gukomera ku rwego basigaye banagenderanira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126715/fally-ipupa-yakiriye-ku-ivuko-perezida-macron-baheruka-guhura-akabizira-video-126715.html

  • Ibikomeje kuzambya iterambere ry’ubukeraruge… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu y’uyu munsi, ikigo gishinzwe ubukerarugendo ku Isi WTO (World Tourism Organization), cyagaragaje zimwe mu mbogamizi zihurirwaho naba mukerarugendo, ndetse n’abakora mu bukerarugendo nyirizina – bemeza ko zidindiza iterambere ryabwo by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byiganjemo iby’Afurika. 

    1. Ihindagurika n’izamuka ry’ibiciro 

    Kimwe mu mbogamizi zikomeye ubukerarugendo buhura nazo, ni ihindagurika ry’ibiciro, bivuze ko bigoye gupangira urugendo rwo mu gihe kirekire kiri imbere, ndetse bigira n’ingaruka kubakora ubukerarugendo mu bice bitandukanye.

    Uretse guhindagurika kw’ibiciro hari n’izamuka ryibiciro (Inflation) aho mu mahoteri n’amaresitora usanga bazamura ibiciro bakagabanya serivisi zitangwa, siho gusa kuko no muri sosiyeti zitwara abagenzi by’umwihariko mu kirere – icyo kibazo cyabagezeho.

    Ibi biciro bihanitse na serivisi iri hasi, usanga bishishikariza ba mukerarugendo kugendera kure izi ngendo zihenze, bikagira ingaruka k’ubukerarugendo muri rusanjye, bibudindiza.

    2. Umusoro w’ubukerarugendo

    Usanga ubukerarugendo ari kimwe mu nzego zisabwa imisoro iri hejuru cyane mu bihugu bitandukanye, iyi misoro kandi igatangwa na buri wese ufite aho ahuriye n’ubukerarugendo uhereye kubakoresha ingendo (Operators), abatwara abantu (Transporters) no kuva kubakora ingendo zo mu kirere kugeza ku ma hoteri acumbikira ba mukerarugendo.

    Iyi misoro irimo, umusoro kuri serivisi yatanzwe, kenshi wishyuzwa uwahawe iyo serivisi mu buryo bwo kongererwa igiciro ku gisanzwe, umusoro ku bikoresho bifite agaciro kari hejuru (Luxury Tax), imisoro itandukanye ku bwikorezi (Transportation tax) n’indi.

    Ikiyongereyeho kandi, usanga ibiciro by’iyi misoro bitandukanye mu bihugu bitandukanye, kandi bikarangira iyi misoro yose igiye ku bagenzi, bakishyuzwa umurengera ku giciro bagombaga gutanga, ibi byose bikabera imbogamizi impande zose mu bukerarugendo.

    3. Umutekano waba mukerarugendo

    Umutekano ni ikintu cyambere kigomba kwitabwaho kuri ba mukerarugendo bageze ahantu runaka. Umutekano muke wabaye kimwe mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo by’umwihariko mu bihugu bya Afurika, kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ubuyobozi butavuga rumwe, ibitero by’iterabwoba, byose biri mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo, s’ibi gusa kuko ubukerarugendo bwongera bukagirwaho ingaruka n’ubukungu buri hasi, buterwa n’umutekano muke no kutabona umwanya wo kwiyubaka wa bimwe mu bihugu biri mu ntambara. 

    Umutekano uhuzagurika nawo utuma ba mukerarugendo bacika intege zo kujya mu bice bimwe na bimwe, batitaye ko hari ibibazo cyangwa nta bibazo bihari mu gihe runaka. 

    Ubukerarugendo kandi bugirwaho ingaruka n’ibyorezo n’ibiza birimo imitingito, imyuzure, kuruka kw’ibirunga nibindi, akenshi usanga ari ibintu biza bitunguranye, ariko bikaba byaca intege abakerarugendo, gutemberera muri ako gace.

    4. Ibibazo by’igenzura no kwambuka imipaka

    Uburyo bwo kwambuka imipaka burimo kubona ibyangombwa nka Viza na Passport, nabyo bigonga ba mukerarugendo cyane. Kubona Viza mu buryo bugoye cyangwa bitinze cyane, bituma ba mukerarugendo batagera mu bice bimwe na bimwe.

    Ndetse usanga hari ibikorwa byinshi bindindira bitewe no kutabona impushya no kwemererwa ku gihe, ibi bikunze kuba ku banyamahoteri n’abatwara ba mukerarugendo batinda guhabwa ibyangombwa runaka.

    Ibi kugira ngo bikosorwe hagakwiye kubakwa ibikorwa remezo by’indakemwa, gushyiraho komisiyo zishinzwe kwihutisha itangwa ry’imushya n’ibigo bifite mu nshingano ndetse bireberera ubukerarugendo, kugirango barusheho kwigwizaho ikizere cyaba mukerarugendo b’abanyamahanga.

    5. Ikoranabuhanga

    Ikoranabuhanga ni kimwe mu byorohereza cyane iterambere ry’ubukerarugendo, ibice bimwe by’umwihariko ibyitaruye imijyi, usanga bifite ibyiza nyaburanga ariko habura ikoranabuhanga ryo kubasha kubimurika kugira ngo ba mukerarugendo babibone.   

    Gusa nanone ntihakwirengagizwa imbaraga abakora ingendo bamaze gushyira mu kubaka imbuga (Website) zifashishwa n’abamukerarugendo mu kubona amakuru yuzuye no kubasha kuvugana na ba nyirazo byoroshye mu gihe bakeneye gusura ibice runaka. 

    6. Ubumenyi bw’abakora mu bukerarugendo 

    Ikintu gikomeye kigonga iterambere ry’ubukerarugendo by’umwihariko muri Afurika ni ibura ry’abakozi bize, batojwe, bafite imbaraga, bazi indimi na barwiyemezamirimo bumva neza imiterere y’ubukerarugendo kandi babihuguwemo. Abakora ibyubukerarugendo babyumva neza batanga amahirwe yo kugera kwiterambere ryabwo mu bihugu babarizwamo.

    Abakozi bakora ubukerarugendo bufite ireme, babigeraho binyuze mu guhabwa amasomo n’amahugurwa akubiyemo ubumenyi kw’itumanaho na tekiniki zihariye zikoreshwa mu bukerarugendo, tutibagiwe ikinyabupfura no gukoresha neza umutungo.

    Ahazaza h’ubukerarugendo ni heza mu gihe ibyavuzwe hejuru bishakiwe ibisubizo, buri cyose mu buryo bwacyo, bihurijwe hamwe byageza ku iterambere ryejo hazaza h’ubukerarugendo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126671/ibikomeje-kuzambya-iterambere-ryubukerarugendo-muri-afurika-126671.html

  • Tembera Umujyi wa Rwamagana urabimburira aban… – #rwanda #RwOT

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda, karatangirira mu mujyi wa Kigali gasorezwe mu mujyi wa Rwamagana. Abasiganwa 100 nyuma yo kuzenguruka uyu mujyi, aka gace gafite ibirometero 115 baragasoreza hafi y’ibiro by’Akarere ka Rwamagana.

    Akarere ka Rwamagana karimo umujyi wa Rwamagana ni Akarere karimo amahoteli meza, yubatswe ku kiyaga cya Muhazi.

    Muri aka karere mu murenge wa Gishari, hari uruganda Bella Flowers ruhinga rukanatunganya indabo zoherezwa mu mahanga. Muri Bella Flowers hahingwa indabo z’ubwoko 16.

    Mu murenge wa Mwulire hari icyanya cy’inganda. Inganda 13 nizo zatangiye gukora.

    Muri aka karere kandi bubatse udusoko duto ducururizwamo imbuto.

    Hoteli Macampagne ni imwe mu mahoteli meza yubatswe ku kiyaga cya Muhazi 

    Vintage Hotel iri ku kiyaga cya Muhazi 

    Ku kiyaga cya Muhazi abashaka kuruhuka niho baruhukira

    Mu kiyaga cya Muhazi habamo amahumbezi

    Bella Flower iri mu murenge wa Gishari, niho hatunganyirizwa indabo zoherezwa mu bihugu birimo Ubuholandi

    Mu kabuga ka Musha hari amahumbezi aturuka ku mashyamba

    Mu murenge wa Mwulire icyanya cy’inganda harimo inganda 13 zatangiye gukora

    Udusoko tw’imbuto twitezweho guteza imbere abagore bitabiriye ubucuruziUrubyiruko rwatangiye kubona akazi mu nganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126199/tembera-umujyi-wa-rwamagana-urabimburira-abandi-gusogongera-ku-buryohe-bwa-tour-du-rwandaa-126199.html

  • Abanya-Turukiya bagiye gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’ubukerarugendo n’ibijyanye no kwakira abantu, rushobora kuba rugiye kubona andi maboko, nyuma y’uko abashoramari bo muri Turkey bibumbiye mu kitwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/abanya-turukiya-bagiye-gushora-imari-mu-bukerarugendo-bw-u-rwanda