Tag: lifestyle

  • Dore utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara.

    Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n'ibindi binyuranye.
    Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje nyamara dufite icyo tumaze ku buzima bwacu.

    Ibintu 12 bitangaje ku kugira ubuzima bwiza

    Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

    Ikawa ifasha gukorana umwete

    Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk'abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.

    Ibi uburyo bikoramo nuko ikawa ituma mu bwonko havamo adenosine, iyi uko yiyongera mu mubiri nibyo bitera kunanirwa.

    Caffeine rero dusanga mu ikawa ituma adenosine itongera gukorwa ndetse umubiri ukaba maso.

    Ntukoze amenyo ukimara kurya

    Niba umaze kurya cyangwa kunywa by'umwihariko ibirimo aside (nk'imbuto cyangwa inyanya n'ibyo kunywa bya soda), si byiza guhita woza amenyo.

    Ibi byo kurya cyangwa kunywa birimo aside bituma agahu k'amenyo koroha cyane nuko wahita woza amenyo bikaba byayakobora akangirika.

    Si byiza koza amenyo ukimara kurya

    Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

    Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

    Siporo ikomeza imikaya ituma umubiri wegerana

    Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.

    Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w'ibiro 70 ukora siporo yambarana n'ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

    Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

    Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

    Ibi nabyo kubyumva bisa n'ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke.

    Ibyo kurya birimo poroteyine n'amavuta bitera igihagisha

    Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n'ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiro

    Irinde ibyo kunywa byongera ingufu iyo unaniwe

    Ibi byo kunywa si byiza iyo unaniwe

    Ibi byo kunywa bibamo caffeine, rimwe na rimwe ishobora no kuba nyinshi. Kubinywa unaniwe cyane bishobora gutera umutima gutera nabi no kumva udatuje muri wowe. Siyo gusa ahubwo hanabamo taurine nayo ikaba izwiho kuba inkabura ibi bikaba bishobora gutuma igipimo cy'isukari mu maraso kizamuka. Niyo mpamvu atari byiza kubinywa nyuma y'akazi k'ingufu cyangwa siporo

    Niba wumva wabyimbye nywa amazi

    Amazi ni meza iyo watumbye inda
    Nabyo bimeze nk'ibishekeje. Niba nyamara wariye ifunguro ririmo fibre nyinshi, igifu gikenera amazi menshi kugirango gikore neza. Ya mazi yivanga na za fibre nuko bikagabanya gutumba byatewe nuko mu gifu habuzemo amazi ahagije. Ibi bituma igifu gikora neza, ukajya kwituma ndetse ukanasuragura, bikagabanya gutumba.

    Irinde ibyo kunywa bya soda niba utifuza kubyibuha

    Soda si nziza iyo utifuza kubyibuha

    Ibyo kunywa byo mu bwoko bwa soda (Fanta, coca, sprite n'ibindi) biba birimo calories n'amasukari menshi bityo bigatera umubiri gukora ibinure byinshi bikavamo kubyibuha. Ni kimwe no ku banywa inzoga zizwi nka za rufuro (primus, mutzig, Amstel, …). Ibi bituma utabasha kwinjiza calorie ziva mu biribwa bisanzwe kandi ari zo nziza ku buzima.

    Niyo mpamvu ibi byo kunywa wari ukwiye kubisimbuza imitobe wowe wikoreye.

    Niba hashyushye nywa ibishyushye

    Icyayi ni cyiza iyo hashyushye

    Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki ? Igisubizo ni iki rero : nywa ibishyushye nk'icyayi.

    Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

    Niba unaniwe kora siporo

    Nyuma y'akazi siporo ifasha ubwonko kuruhuka

    Aha si ukunanirwa umubiri kubera akazi k'ingufu ahubwo nyuma y'akazi ukora, kaba ako mu biro, kwigisha, n'akandi kananiza mu bitekerezo kakanagutera stress cyane ni byiza gukora siporo. N'ubusanzwe iyo unaniwe mu bwonko, uruhurwa no gukora akazi kakunaniza umubiri. Siporo itarengeje iminota 30 rero ifasha umubiri wawe kwinjiza oxygen ihagije. Twibukeko uyu mwuka wa oxygen ariwo umubiri wose ukoresha niyo mpamvu iyo ukoze siporo, ubwonko bwongera kwinjiza umwuka uhagije bukeneye.

    Gerageza kwandika n'ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu

    Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n'ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa.

    Kugira ibyo wandika n'ikaramu byongerera ubwonko ingufu

    Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n'ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gufaransa baravuga ngo 'Celui qui écrit bien, lit deux fois', ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

    Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonjo bwawe

    Irinde 'antibacterial soap' mu kwirinda indwara

    Nubwo dufata isabune nk'ikintu cyoroshye ariko burya isabune ni kimwe mu birinda umubiri wacu indwara zinyuranye kuko isabune yica za bagiteri zinyuranye.

    Isabune isanzwe niyo nziza yo gukoresha buri gihe

    Gusa niba ukoresha isabune zanditseho zica mikorobe 'antibacterial soap', wizimenyereza buri gihe kuko za bagiteri zizagera aho zizimenyere maze ntizongere kuzigiraho imbaraga. Wazikoresha mu gihe ari ngombwa gusa, cyane cyane mu gihe wazandikiwe na muganga w'indwara z'uruhu.

    Isabune isanzwe irahagije kukurinda indwara zinyuranye

    Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine

    Kuba wenyine bigufasha kwitekerezaho
    Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n'abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana.

    Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n'umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y'ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.

    Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe.

    Ibi kandi bizakurinda stress no kwikunda, bishobora kwangiza umubano wawe n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-utuntu-12-dutangaje-utari-uzi-kandi-dufite-akamaro-ku-buzima-bwacu-bwa

  • Ibintu 8 by'ingenzi amazi arimo indimu afasha ubuzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    1.Impumuro nziza mu kanwa

    Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n'abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n'umuti w'amenyo.

    2.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi

    Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

    3.Asukura uruhu rukarushaho gucya

    Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n'ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

    4.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi

    Amazi y'akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w'indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

    6.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi

    Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

    7.Afasha mu guta ibiro

    Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

    8.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibintu-8-by-ingenzi-amazi-arimo-indimu-afasha-ubuzima-bwa-muntu

  • Ese wari uziko igitunguru kigira umugabo indashyikirwa mu gutera akabariro? Menya uko bikorwa – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Igitunguru abantu benshi bamenyereye ku kirya mu biryo no kuba gihumuza ifunguro ndetse no kuryongerera uburyohe ariko sibyo ahubwo igitunguru gifite akamaro gakomeye ku gitsina gabo mu bijyanye no kubongerera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.

    Mu gitunguru habamo umusemburo witwa testosterone ufasha imyanya y'ibanga y'abagabo gukura neza cyane ndetse no kugira ubwanwa, imikaya ya kigabo n'ijwi ry'abagabo kandi umugabo urya igitunguru kenshi bimwongerera ubushake ndetse n'imbaraga mu gihe atera akabariro.

    Dore uko wabikoresha :

    Ufata ibitunguru ukabivanga n'amavuta y'Inka ukongeramo akayiko k'ubuki ubundi ukabirya.

    Kubatasha kurya ibi tuvuze haruguru bashobora guhekenya ibitunguru bibisi ibizwi nka salade mu ndimi z'amahanga cyangwa ukabisyera hamwe n'imbuto ugakora umutobe wabyo.

    Ubu ni bumwe mu buryo bwa gakondo Abahinde bamaze imyaka myinshi bakoresha bwokongera ubushake mu gutera akabariro.

    Source : https://yegob.rw/ese-wari-uziko-igitunguru-kigira-umugabo-indashyikirwa-mu-gutera-akabariro-menya-uko-bigenda/

  • Dore ibyiza ugomba kumenya biba mu mashu utari uzi habe na gato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashu ni zimwe mu mboga zikunzwe cyane ku isi aho ziribwa nta bantu benshi kuko adasaba amakoro menshi kugira ngo uyabone, muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyiza by'amashu.

    Habamo anthocyanins zifasha mu kubyimbura bityo bikaba birinda indwara z'umutima zinyuranye

    Byongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri

    Afasha mu igogorwa ry'ibiryo akarinda kwituma impatwe

    Bivura kubyimba ishinya no kuva amaraso mu menyo.

    Agira uruhare mu kwihutisha gukira kw'ibisebe no kurinda kurwara ibisebe.

    Rifasha mu buzima bw'amaso kuko harimo beta-carotene

    Kuba ririmo calories nkeya bituma rifasha abifuza kunanuka

    Iriya vitamini K ni ingenzi mu gutuma amaraso akama iyo wakomeretse

    Imyunyu ngugu ibamo ni ingenzi ku buzima bw'amagufa

    Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya umuvuduko udasanzwe w'amaraso

    Rifasha kandi mu gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyiza-ugomba-kumenya-biba-mu-mashu-utari-uzi-habe-na-gato/

  • Menya ibyo wakora bikarinda amaso yawe gutukura #rwanda #RwOT

    1.Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo

    Kunywa itabi ni kimwe ubiteza ugutukura kw'amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirindi ahantu hari imyotsi yaryo — aho bari kurinywera. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.

    2.Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso imyeru

    Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha kugira amaso ahite ahinduka imweru ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibao gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors — bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mugihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda yo yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.

    3.Kura imyanda yose mumaso

    Nutuntu duto cyane, nk'umukungugu, twagiye mumaso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mumaso. Niba wumva utokowe, ntubyiringire, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k'ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, ikiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira ugitonyanga cy'amazi mujisho ukanuye, mugihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mumaso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mumaso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n'ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mugihe mujisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.

    4.Ryama amasaha umunani buri joro

    Kutabona igihe gihagije cya gusinzira ni kimwe mubituma amaso atukura cyane. Niba wumva unanaiwe, waguye agacuho kumunsi, amaso yawe atukuye yatewe nuko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y'arindwi n'icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n'imiterere y'umubiri.

    5.Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa

    Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k'amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mugihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n'ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.

    6.Ambara sunglasses (Ray Ban)

    Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mugihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mugihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n'umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw'izuba rushobora guteza ibibao ku mikorere y'ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibyo-wakora-bikarinda-amaso-yawe-gutukura

  • Uburyo 5 wakoresha ukagabanya umuvuduko ukabi… – #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'amaraso ukabije (uzwi nka hypertension) ni imwe mu ndwara za twibanire, aho uyirwaye bimusaba gufata ubuzima bwe busigaye imiti kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakuze n'ubwo no mu batoya igaragara, kandi muri iki gihe ikaba iri ku rwego rwo hejuru.

    Inkuru nziza ni uko ushobora kugabanya umuvuduko w'amaraso udakoresheje imiti, bityo bikaba byakurinda ingaruka zikomeye ziterwa n'iyi ndwara nk'uko HealthLine ibitangaza:

    1. Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda

    Umuvuduko ukabije w'amaraso, uriyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y'amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

    Kugabanya ibiro ni uburyo bwizewe cyane mu guhangana na hypertension; gutakaza byibuze ibiro 5 bishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu mubiri.

    Uretse kugabanya ibiro, ugomba no kwita uburyo inda yawe ibyibushye; iyo ufite ibinure byinshi ku nda, byongera ibyago byo kuba wagira umuvuduko ukabije w'amaraso.

    2. Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

    Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n'imbuto, imboga, utubuto duto n'ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol, byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso ku rugero rugaragara.

    Biragoye gukurikiza amabwiriza no guhindura uburyo urya, gusa ugomba kuzirikana ibi bikurikira:

    Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cyangwa umunyu) ku muvuduko ukabije w'amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n'imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi.

    3. Kora siporo buri gihe

    Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi byibuze iminota 30, igabanya umuvuduko w'amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cyangwa iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

    Niba aribwo ukigira umuvuduko ukabije w'amaraso (ikizwi nka prehypertension), gukora siporo bizagufasha kuba itakura ngo izabe hypertension. Niba umaze kugira hypertension, siporo za buri gihe zishobora kugarura umuvuduko w'amaraso ku rugero rukwiye.

    Zimwe muri sport wakora harimo; kugenda n'amaguru, kwiruka buhoro buhoro, koga, kubyina, gukina imikino itandukanye, na sport zisaba imbaraga ushobora kuzikora, gusa uzabanze ugishe inama muganga.

    4. Gabanya inzoga unywa

    Inzoga zishobora kuba nziza cyangwa mbi bitewe n'urugero wafashe; mu rugero ruto zishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso.

    Gusa iyo unyweye nyinshi, akamaro kazo gahita kavaho. Muri rusange urugero rukwiye ni:

    Ku bagabo n'abagore guhera ku myaka 65 kumanura; ni icupa rimwe ku munsi cyangwa akarahuri ka vino cyangwa agace gato cyane ka liquor.

    Abari hejuru y'imyaka 65, ni agacupa gato kamwe, cyangwa akarahuri kamwe ka vinyo,

    Kunywa inzoga ukarenza urugero bigira ingaruka mu kongera umuvuduko w'amaraso ku rugero rwo hejuru. Ikindi kandi inzoga zishobora kugabanya imikorere myiza y'imiti igabanya umvuduko ukabije.

    5. Gabanya sodium mubyo kurya byawe

    Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe ni umunyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n'imitobe imwe n'imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

    Muri rusange ntugomba kurenza ku munsi amagarama 2300 ya sodium. Gusa ushoboye kugeza 1,500 cyangwa munsi yaho byaba byiza cyane mu kugabanya hypertension.

    Izi nama uramutse uzikurikije, zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Gusa ugomba guhora upima igipimo cyawe ukareba ko kigabanuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116967/uburyo-5-wakoresha-ukagabanya-umuvuduko-ukabije-wamaraso-udakoresheje-imiti-116967.html

  • Dore amagambo aryohera abagabo iyo bayabwiwe n'abagore babo #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu barakenerana, gusa abari mu rukundo bo bakenerana kuri byinshi bitandukanye bigeze n'aho umwe hari ibyo aba yifuza gukorerwa cyangwa se kubwirwa na mugenzi we bari mu rukundo cyangwa babana nk'umugore n'umugabo. Aha Inyarwanda.com yifashishije inyandiko za Dayan Masinde zanyujijwe kuri Capital FM yabahitiyemo ibintu 10 abagabo bifuza kumva babibwiwe n'abagore babo.

    Ndagukunda

    Ubusanzwe ijambo “Ndagukunda” risa n'irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk'iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk'umugabo. Umugabo we ashobora kutavuga ijambo “Ndagukunda” inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk'umugabo.
    Ni izihe nzozi zawe?

    Abagabo bakunda gusa n'abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ariwe mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n'umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita k'ingorane mu buzima bwe.

    Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk'aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z'umugabo ziba iz'umugore we n'iz'umugore zikaba iz'umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y'umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.

    Ndakwizera

    Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n'umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n'urinzwe n'uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.
    Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe

    Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y'umugore we bikamuha ishusho y'uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.

    Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk'intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n'urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk'ayo. Ibi rero ku mugabo w'umunyamahane ashobora kubyumva nk'aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho

    Ndakubabariye

    Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu. Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva. Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y'ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.

    Twasenga?

    Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w'umuryango, imibanire n'urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k'umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire. Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.

    Umunsi wawe wagenze gute?

    Abagore benshi bakunda kwihugiraho, bakirebaho ku kantu kose ndetse bakashaka kurebwa n'abagabo cyane cyangwa bakifuza kumva abagabo babo bababaza uko umunsi wabagendekeye. Ikindi abagore bose bifuza abagabo babatega amatwi bakumva iby'imigendekere y'umunsi wabo, ariko ntibibuke gushaka kumenya uko umunsi w'umugabo wo wagenze.

    Inyarwanda.com iragufasha kugira itandukaniro, ntuzahore uri nk'abandi bagore, fata iya mbere ubaze umugabo wawe uko umunsi we wagenze, umuhe umwanya agusobanurire umwumve umutege amatwi kandi wite ku byo akubwira. Iyo umugabo abajijwe uko umunsi we wagenze, ku nshuro ya mbere ashobora gutungurwa ndetse akaba yabura n'icyo avuga, ariko nukunda kujya umubaza icyo kibazo kenshi, bizatuma agufungukira kurushaho kuko azabona ko yitaweho kandi akunzwe kurushaho. Abagabo bakunda kumvwa cyane nabo, bashaka umuntu wo kwizera cyane, bakaruhukana ndetse bakanasangira ibyishimo.

    Ndatekereza Ko Wibeshye

    Abagabo bakunda kubaho nk'abayobozi, ariko ntabwo banga gukosorwa, icyo bitaho cyane n'uburyo bakosorwamo. Iyo umugabo yakosheje, bisaba ko umugore we amwegera akamwereka ikosa yakoze ariko hano bisaba ko umugore adahubuka ahubwo abikorana urukundo n'ubushishozi. Atari mu buryo bwihutisha ibintu, adateshejwe agaciro, adakojejwe isoni mu bantu, adatutswe cyangwa ngo abwirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ikosa ntirihanishwa irindi.

    Mukosorere ahiherereye, mwereke igitekerezo cyawe n'uko ubyumva ndetse umwereke n'igisubizo cyakosora iryo kosa, ntubimuhatire umuhe umwanya abitekerezeho, ntumwihutishe byose ni buhoro. Uburyo wakoresha nk'umugore ndetse na kamere yawe ubwabyo ubikoresheje mu rukundo byamutsinda agaca bugufi. Bigaragazako witaye ku mugabo wawe ndetse hari ibyiza ushaka kumuremamo. Abagabo bakururwa cyane n'abagore babuka mu buryo bwose.

    Refe:https://fakazanews.com/

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohera-abagabo-iyo-bayabwiwe-n-abagore-babo-62730

  • Ni gute wakwirinda kugira umutima uhagaze ugatangira kubaho neza kandi utuje? #rwanda #RwOT

    1. Gerageza kwirinda ikintu kigutera guhangayika

    Ibintu bishobora gutera guhangayika ni byinshi rimwe na rimwe hari ibitungurana ariko hari nibyo usanga abantu babigiramo uruhare bitewe no kubiha umwanya kandi bidakwiye ni byiza ko usobanukirwa ikintu kiguhangayikishije nikibigutera kugirango ubashe kwirinda ko bizongera kubaho no gusobanukirwa neza niba icyo kintu bikwiye ko kiguhangayikisha.

    2. Ihereze umwanya uge ahantu hatuje

    Ni byiza ko wafata umwanya wowe wenyine mugihe hari ibintu bitagenda neza bishobora kugutera guhangaka kugirango ubashe kubikerezaho no gushaka umuti w'ikibazo kugirango ubashe gukomeza ubuzima kandi wishimye.

    3. Kora List y'ibintu ugomba gukora umunsi kuwundi.

    Abantu benshi usanga bahangayikishwa nuko hari imirimo imwe nimwe bagombaga gukora batakoze ariko ntago byari bikwiye, ni byiza ko utegura umunsi wawe mbere yuko uwutangira kugirango bigufashe gukora ibintu byawe neza kandi utuje.

    4.Gerageza kubyaza umusaruro igihe ufite ubundi utegure bije y'amafaranga ukenera

    Niba ushaka kwirinda guhangayika koresha neza igihe cyawe utegure bije y'amafaranga ukenera bizagufasha gutegurira ahazaza.

    5. Shaka impamvu zituma wishimira ubuzima bwawe

    Niba ushaka kwirinda guhangayika bya hato na hato gerageza kuba ahantu wishimiye,ukore ikintu ukunda ibintu byose bituma umera neza ubigerageze ntamwanya wo gutekereza kubyaguhangayikisha uzagira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-gute-wakwirinda-kugira-umutima-uhagaze-ugatangira-kubaho-neza-kandi-utuje