Tag: Latest

  • U Bushinwa bwakuyeho inyungu ku nguzanyo z’ibihugu bya Afurika zagombaga kurangirana na 2020 #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye kizakuriraho inyungu ibihugu bya Afurika ku nguzanyo byahawe zagombaga kurangiza kwishyurwa mu mwaka wa 2020.
    http://dlvr.it/RYth1C

  • Benjamin Waston yayoboye isengesho ryo kwamagana ivanguramoko #rwanda #RwOT

    Ben Waston ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, akaba yarahoze ari umukinnyi ukomeye muri Amerika, yayoboye ibihumbi by’abantu mu isengesho ryo kwamagana ibikorwa bibi by’ivanguramoko rikomeje gukorerwa hirya no hino ku isi. Ben yibukije abantu ko ivanguramomoko ari icyaha imbere y’Imana.

    Mu magambo ye Ben Waston yagejeje ubutumwa ku bantu bitabiriye isengesho agira ati: ” ikiba gikenewe buri gihe, Ni impinduka zishingiye ku mwuka wera. Nshingiye ku rupfu rwa George Floyd, Bene ibi bikorwa ni ibyaha bikomeye”.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Christian Post, Waston yasobanuye ko intego ari uguhuriza hamwe abizera n’abatizera bagasenga ndetse bagashaka mu maso y’Imana biyoroheje hagamijwe kwamagana ivanguramoko.

    Waston yakomeje agira ati:” buriwese ashaka kugira icyo akora, ariko buri gihe ni ngombwa kumenya ko ubwenge bwacu ntacyo buvuze ugereranije n’ubw’Imana, Ariko iyo duciye bugufi bituzanira kunga ubumwe mu mugi wacu cyangwa mu gihugu cyacu”.

    Waston yavuze kandi ko Imana ari umucamanza, Ibi bisobanuye ko abantu, Imana ibafite mu biganza byayo kubakoresha uko ishaka haba kubarinda cyangwa kubaha ibihano.

    Ben yunzemo avugako gukiranuka bisobanura kuba mu buzima bwo kubahiriza amategeko y’umuryango mugari no kubaha umorongo ngenderwaho.

    Muri icyo gihe cy’amasengesho abantu benshi begereye Ben baramubaza bati:”Aba bantu bose bavuye he? nyuma yarabasubije ko ubwenge bw’Imana burenze ibyo abantu bibwira kandi ko ibibazo by’ivanguramoko bidakwiye kureberwa gusa”.

    Waston yakomeje avuga ko kugirango abantu bagere ku mpinduka nziza, Bisaba ko babanza gushaka mu maso y’Imana, Gushaka ubwenge bwayo, Gushaka imbaraga zayo kandi bashyize hamwe.

    Imbaga y’abantu bari bateraniye muri ayo masengesho, bibukijwe ko bagomba gushima Imana ku byo yabakoreye mbere kuko Imana ikunda amashimwe bikayitera gukorana n’ibindi byinshi.

    Ja’Whaun Bentley umwe mu bantu bakunda igihugu cy’Ubwongereza yabwiye imbaga y’abitabiriye isengesho ati: “Mube ijwi ry’abatagira kivugira, Murangurure amajwi uko bishoboka kose, kugirango ubutumwa bwacu bwumvikane, Natwe tubari hafi”

    Waston yabwiye ikinyamakuru cyitwa Fox News ko iri sengesho rishingiye ku gitabo cya Yeremiya 9:24 ” Dore iminsi igiye kuza, niko uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose badafite umutima utakebwe ”

    Mu gusoza, Waston yagize ati: Nk’abakristo batuye muri Boston duteraniye hamwe dusenga kandi twamagana impfu zidasobanutse z’Abanyafurika bo muri Amerika, dukomeje kandi kwamagana icyaha cy’ivanguramoko. Iki ni igihe cy’ingenzi ku bakristo kwishyira hamwe tukaba ijwi riharanira ubwitonzi, Ubutabera no gukiranuka.

    Source: www.christianheadlines.com

    [email protected]
    http://dlvr.it/RYth5S

  • Jay Polly na Da Queen basohoye indirimbo ’Hope’ bakomoye ku nkuru y’umwana watawe n’ababyeyi

    Abahanzi Jay Polly na Da Queen mu minsi ishize basuye umwana watawe n’ababyeyi ku musozi wa Jali, nyuma yo kumva ibyamubayeho biyemeza gukora indirimbo bashingiye ku buhamya bwe.
  • OMS yashimye ibyavuye mu igerageza kuri ’Dexamethasone’ mu kuvura abarembejwe na Coronavirus

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryishimiye ibisubizo byavuye mu igerageza ry’ibanze ry’umuti witwa ‘Dexamethasone’, uri kwifashishwa mu kuvura abarwayi ba Coronavirus bageze ku rwego rwo guhabwa imashini ibafasha guhumeka.
  • Musanze: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe mugenzi we amutemye #RwOT

    Umugabo witwa Uwiringiyimana wo mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro Akarere ka Musanze, usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu Murora arakekwaho kwica mugenzi we ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahama witwa Mutuyimana.

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kamena 2020, aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zigera ahakorewe aya mahano, ariko bakaba bahavuye batarabona uwayakoze.
    Uyu Uwiringiyimana w’imyaka 27 ngo hari hashize iminsi itatu yonyine anatemye umugore we aramukomeretsa bikomeye, aho n’ubu akivurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bivugwa ko uyu nyakwigendera bari basangiye akazi yamenye aho Uwiringiyimana yihishe, agiye kureberayo ngo yiyambaze Polisi imufate Uwiringiyimana ahita amutanga kumubona aramutema ahita apfa.
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yavuze ko umutekano w’abaturage urinzwe kandi uwakoze amahano akomeje gushakishwa.
    Yagize ati ” Uwiringiyimana yari amaze iminsi atemye umugore we kubera amakimbirane bagiranaga yo kutumvikana aratoroka, abaturage bagize ubwoba bahumure inzego zishinzwe umutekano zikomeje kumushakisha ntibagire impungenge umutekano wabo urarinzwe”.
    Mu gihe hakiri gushakishwa Uwiringiyimana wishe mugenzi we, umurambo wa nyakwigendera uruhukiye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
    Source : igihe.com
  • Buri Munyarwanda yasabwe guhinduka ‘umujyanama w’ubuzima’ mu kurwanya covid-19 #RwOT

    Commissioner of Police Rutikanga Rogers yabitangarije muri gare y’akarere ka Huye kuri uyu wa 10 Kamena 2020, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abanyarwanda by’umwihariko abagenzi n’abatwara abagenzi, mu modoka, no kuri za moto basabwe kutumva ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 ari aya polisi cyangwa Minisitiri w’Intebe ahubwo bakumva ko yashyiriweho kurinda ubuzima bw’abaturage.
    Kamana André, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gukumira icyorezo cya coronavirus, anashimira abanyarwanda uburyo bakomeje kumvira amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
    Ati “Impamvu mu Rwanda dufite imibare mike y’abanduye coronavirus tugereranyije no mu bindi bihugu ni uko Abanyarwanda bumva amabwiriza yo kwirinda covid-19”
    CP Rutikanga yagaragaje ko gukumira covid-19, bishoboka ati ‘icyo bisaba ni uko abanyarwanda bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ntawe usiganya undi’.


    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye buri wese kumva ko kurwanya covid-19 ari inshingano ze
    Yagize ati “Umuti kugeza ubu ng’ubu utuma idakwirakwira wa mbere ni ukumenya icyo gukora ukagikora. Ni ukwambara agapfukamunwa neza, gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo no kwirinda gusurana bidafite impamvu, niba wanasuye umuntu ntumwegere, tumuhobere, ntumuhe akaboko, niba hari icyo mushaka kuvugana ni ya metero imwe cyangwa kurushaho”.
    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abaturage ko saa tatu z’ijoro buri wese akwiye kuba yageze aho acumbika cyangwa iwe.
    Ati “Ntabwo saa tatu ari izo kukujyana aho utaha, oya, ni ukugira ngo ube utakiragaragara ahantu ahariho hose mu muhanda”.
    CP Rutikanga yasabye buri Muturarwanda kumva ko gutanga ubutumwa bwa covid-19 bimureba, nibyo yagereranyije no kuba buri mu Munyarwanda agomba gukora akazi nk’ak’umujyanama w’ubuzima.
    Ati “Ndaira ngo mbasabe aho uri hose ube uri mwarimu, kandi ntutegereze ngo inzego za gisirikare, iz’ibanze cyangwa iza polisi nizo ziraza kureba uko wambaye agapfukamunwa oya, turasaba buri Munyarwanda ko ahinduka umupolis kuri iki gikorwa, ko ahinduka umwarimu, ko ahinduka umujyanama w’ubuzima, buri munyarwanda ahinduke umujyanama w’ubuzima ku buryo aho ubona utakambaye neza umugira inama”.

    Umuyobozi wa Gare ya Huye yomeka ubutumwa bwo kurwanya covid-19 ku mudoka intwara abagenzi
    Ubu butumwa bwahawe abagenzi, abakata amatike b’ibigo bitandukanye bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
    Umukozi wa Horizon Express witwa Kabarega Edouard yavuze ko kuva Leta yakomorera bizinesi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange yabasabye ko abagenzi bagomba guhana intera ngo ibi barabyubahiriza, ikindi ngo kuri za biro zikata amatike haba hashushanyijeho uburyo abakiriya bagomba guhagarara mu buryo bwo guhana intera, abashoferi n’abagenzi baba bambaye udupfukamunwa, kandi abashoferi baba bafite uducupa turimo umuti wica udukoko mu biganza.
    Kabarega avuga ko ubu bukangurambaga bakorewe na Polisi y’u Rwanda bari babukeneye, Ati “Ubu bukanguramba bwari ngombwa kuko hari igihe abantu babyumva ku maradiyo, ariko iyo inzego zishinzwe umutekano ziyiziye ku kibuga aho akazi kabera abantu babyumva kurushaho”.
    Jean Paul Muhawenayo, ukorera Volcano Express yavuze ko ubutumwa bahawe na polisi muri ubu bukangurambaga bwo kwirinda covid-19 basanzwe babuzi gusa ngo ni byiza ko bongeye kubibutsa.
    Ati “Ikimaze kugaragara ni uko ari icyorezo cyandura vuba vuba, abantu benshi bakaba bakwandura mu gihe gito. Leta ihozaho ubukangurambaga kugira ngo ikomeze itwibutse tutaza kwirara intambwe twari tumaze kugeraho igasubira inyuma”.

    Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe ubukungu n’iterambere Kamana Andre yomeka ku modoka ubutumwa bwo kurwanya covid-19
    Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga yatangije ari ubwo kurwanya covid-19, gusa ngo abagenzi n’abatwara abagenzi bakwiye no gukomeza kwirinda impanuka nk’uko bamaze iminsi babyigishwa mu bukangurambaga bwa gerayo amahoro.
    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iyi minsi mu karere ka Rusizi ariho hari kuboneka abantu benshi banduye covid-19. Ejo tariki 9 Kamena 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 12 bituma abanduye bose hamwe baba 463, abakize ni 300, abakirwaye ni 161 naho abo iki cyorezo kimaze kwica mu Rwanda ni 2 gusa mu gihe ku Isi abo kimaze kwica barenga ibihumbi 400.

    Source : Ukwezi.rw

  • Ikibumbano cy’Umwami Leopold II wahitanye miliyoni z’abakongomani cyamanuwe mu Bubiligi #RwOT #Africa





    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Antwerp mu Bubiligi bwamanuye ikibumbano cy’Umwami Leopold II nyuma y’imyigaragambyo ikaze yasabaga ko kimanurwa.


    Abashakaga ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.
    Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.
    Nyuma y’ubusabe bwa benshi bugaragaza ko uwo mwami adakwiriye icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano, ubuyobozi bw’umujyi wa Antwerp bwafashe umwanzuro wo kukimanura kuri uyu wa Kabiri.
    Nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.

    Ikibumbano cy’Umwami Leopold II cyamanuwe mu mujyi wa Antwerp nyuma y’iminsi abantu bigaragambya basaba ko kivanwaho
  • Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yapfuye #RwOT #Burundi

    Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
    Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.
    Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.
    Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.
    Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.
    Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.
    Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.
    Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.
    Amwe mu mateka ya Perezida Nkurunziza
    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.
    Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.
    source : igihe.com
  • Ibyo Rayon Sports yakoreye Bukuru Christophe ni byo byatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

    Kuba ataragiriwe icyizere n’ikipe ya Rayon Sports ikamurekura nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo, Bukuru Christophe avuga ko ari cyo kintu cyamufashije gukora cyane afasha ikipe ye ya APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Muri 2018 ni bwo Bukuru Christophe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Mukura VS, nyuma yo gusoza umwaka we wa mbere ntabwo yashimye umusaruro we maze itandukana na we, yahise yerekeza muri APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bukuru Christophe yavuze ko kuba yararekuwe na Rayon Sports atari uko ari umukinnyi mubi, ahubwo byamufashije kugera aho ageze ubu.

    Yagize ati“ibyo ni byo nta cyizere nari mfitiwe, ariko abantu ntibumve ko kuba naratandukanye na Rayon Sports ari uko nari umuswa, ibyo bankoreye ni ibintu byampaye imbaraga, ntabwo ari byo bari kunkorera n’urwego rwanjye nari ndiho ariko ibyo Imana iteguye nta muntu wabihindura ni biriya, ariko ni byo byampaye imbaraga kugira ngo ngaragaze ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Akomeza avuga ko ibintu nka biriya iyo bibaye biba bigomba kugira isomo bisigira umuntu na we ahamya ko yakuyemo isomo.

    Yagize ati“iyo ibintu nka biriya biaye biba bigomnba gusigira isomo umuntu, byampaye isomo kuko si byo nari gukorerwa pe, ni byo byampaye imbaraga kugira ngo nanjye nerekane ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu ikipe ya APR FC, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugiriye icyizere, bwatumye na we yerekana icyo ashoboye.

    Bukuru Cristophe ni umwe mu bakinnyi binjiye muri APR FC muri 2019, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-2020 cyane ko yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri uyu mwaka w’imikino. Yagiye afasha ikipe aho imukeneye Ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abatoza n’abafana ba APR FC
    http://dlvr.it/RYHGWp

  • Ubwicanyi bukorwa n’abapolisi bwatumye abaturage muri Kenya bazindukira mu myigaragambyo

    Abanyagihugu baba mu bice bitandukanye bibamo abakene b’I Mathare ku murwa mukuru Nairobi wa Kenya, kuri uyu wa 08 Kamena 2020 bagiye mu mihanda bamagana imbaraga z’umurengera zikoreshwa n’igipolisi mu guhangana n’abarenga ku mategeko ya Covid-19.

    Ikigo cyo muri Kenya kigenga kigenzura ibikorwa by’igiporisi cyatangaje ko kirimo gukora iperereza ku bantu 15 bishwe n’igiporisi kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020.

    Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko igiporisi gishinjwa urupfu rw’abantu barenga 20 bazize kurenga ku mategeko yo kudatembera mw’ijoro.

    Iyo myigaragambyo yo kuri uyu wa mbere, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza,  yabaye mu gihe abategetsi bari batangaje ko abateranira hamwe bashobora gutabwa muri yombi kuko barimo bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RYHGWb