
Tag: Latest
-
Coronavirus: Abantu 15 barimo abigisha gutwara ibinyabiziga batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera yerekanye abantu 15 barenze ku mabwiriza, harimo abanyeshuri babiri bigaga gutwara imodoka n’abarimu babo babiri.Abandi bantu 11 muri aba 15, bafashwe barenze ku isaha ya saa tatu yashyizweho yo kuba buri muturarwanda yageze iwe mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19.Ndababonye Calixte afite imyaka y’amavuko 36, aremera ko yarenze ku mabwiriza ya Leta agashuka umuturage akajya kumwigisha imodoka kandi bitemewe muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19.Yagize ati“Abapolisi bamfashe tariki ya 08 Nyakanga ndi kumwe n’umunyeshuri mwigisha imodoka i Remera kuri sitade ntoya (Petit Stade). Namushutse ko twebwe twemerewe kwigisha, muri macye nakoze icyaha cy’uburiganya no kurenga ku mabwiriza ya Leta.”Uwase Sandrine afite imyaka 25, avuga ko yashutswe n’umwarimu we wamwigishaga gutwara imodoka ariwe Ndababonye Calixte ndetse na mugenzi we yabajije.Ati “Nagize ubushishozi buke sinabaza Polisi kugira ngo menye koko niba kwiga gutwara imodoka byemewe muri ibi bihe. Nabajije mugenzi wanjye yigishije ndetse mbaza n’uriya mwarimu banyemeza ukuntu abigisha imodoka babyemerewe”.Ari umwarimu ndetse n’umunyeshuri we bafatanwe baremera ko ibyo bakoze barenze ku mabwiriza ya Leta, bagira inama n’abandi kwirinda ngo batazagwa mu makosa baguyemo. Baremera ko uburyo bwo kwiga gutwara imodoka bushobora gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.Bagize bati “Kubera ko iyo wigisha imodoka uba ufite abantu batandukanye baza bafata kuri vola kandi nawe ubigisha uba uyikoraho. Biriya rero birimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza Koronavirusi”.Nyandwi Papias ari mu bantu 11 bafashwe n’abopolisi muri iki cyumweru barengeje isaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Nyandwi avuga ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya 8 Nyakanga 2020, abapolisi bamwereka aho ajyana moto yari afite abirengaho ataha iwe mu rugo.Yagize ati “Abapolisi bamfatiye hano mu mujyi wa Kigali isaha ya saa tatu nari nayirengejeho iminota 10. Nari ntwaye moto barampagarika banyaka ibyangombwa, bambwira aho njyana moto muri sitade maze sinajyayo ahubwo ndakomeza nditahira”.Nyandwi avuga ko igihe cyageze akajya ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda agiye kubaza ibyangombwa bye bakamufata ubwo. Yagiriye inama abaturarwanda muri rusange kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 kandi bakanakurikiza amabwiriza bagirwa n’abapolisi.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu barenga ku mabwiriza Leta yatanze yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rutangaza ko CP Kabera yongeye gusaba abantu bafite ibikorwa byo kwigisha gutwara ibinyabiziga gutegereza kugeza igihe Leta itangiye uburenganzira bagatangira gukora.Yagize ati“ Bariya bantu bafashwe bamwe bari mu modoka barimo kwiga gutwara abandi barimo kubigisha. Ntabwo byemewe, iriya mirimo iri mu mirimo itarahabwa uburenganzira bwo gutangira gukora”.CP Kabera yibukije abantu ko hari ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus igihe barimo kwiga gutwara ibinyabiziga. Kubera usanga umunyeshuri umwe avaho hakajyaho undi kandi bakoresha imodoka imwe.Yanagarutse kubantu bagifite imyumvire mike bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kuba bageze mu ngo zabo saa tatu ndetse banafatwa n’abapolisi bakabirengaho ntibajye aho baberetse.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abo kimwe n’abandi barenga ku mabwiriza ya Leta ndetse n’ayo bahabwa n’abapolisi batazihanganirwa bazajya bafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko.Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Nyanza : Umubitsi w’ikimina akurikiranyweho kunyereza miliyoni zirenga 2 z’abaturage #rwanda #RwOT
Byabereye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamure, Umurenge wa Muyira kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens yatangarije UKWEZI ko kugira ngo uyu mugabo witwa Bubanje Athanase atabwe muri yombi byatewe n’uko abaturage bamubajije amafaranga yabo abitse arayabura.Ikinyamakuru Ukwezi twamenye ko amafaranga Bubanje akekwaho kunyereza arimo ayo abaturage bagomba gukoresha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuzaGitifu Muvunyi ntabwo yemeje amakuru y’ uko aya mafaranga yari ayo kwishyura mituelle ahubwo we yavuze ko ari amafaranga abaturage bari barizigamiye kugira ngo azabafashe kwiteza imbere.Ati “Ikibazo nk’iki ntabwo cyari gisanzwe ariko nibyo byabaye uyu mubitsi yatawe muri yombi. Nk’ubuyobozi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana ukekwa kugira ngo abaturage babone amafaranga yabo bayakoreshe icyari cyatumye bayizigamira muri care”.Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muyira mu gihe iperereza rigikomeje. -
Education Ministry To Conduct Assignment Of Schools Ahead Of Opening In September #rwanda #RwOT
From July 7-14, 2020, the Basic Education and TVET Quality Assurance Departments in the ministry of education (MINEDUC) will begin conducting school inspection in public, government aided and private schools to assess the level of school readiness prior to school reopening in September 2020.The Ministry announced on Wednesday evening that it will the inspection, which aims to assess measures underway to maintain sch infrastructures and equipment, the implementation status of recommendations from previous inspections.
Some schools such as Mount Kenya University are currently constructing washing stations ahead of the opening in September The Ministry said that the “Assess measures in place are meant to control the spread of #COVID-19 pandemic when schools reopen (in September).”Schools have been closed in Rwanda since the emergence of the #COVID-19 pandemic. Some schools have been offering classes online.Come September 2020, all schools will reopen according to a cabinet resolution. -
Imirambo y’abantu 180 yatahuwe mu byobo rusange muri Burkina Faso #rwanda #RwOT
Muri Burkina Faso, imirambo y’abantu 180 yatahuwe mu byobo rusange mu mujyi wa Djibo, mu majyaruguru y’igihugu. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uvuga ko bashobora kuba barishwe n’abasilikali ba Leta.Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara kuri uyu 08 Nyakanga 2020, Human Rights Watch ivuga ko, ikurikije iby’abaturage ba Djibo bayibwiye, abantu bishwe bose ni abagabo. Abenshi muri bo ni abo mu bwoko bubili: Fulani na Peul. Ni muri aya moko intagondwa zikura cyane cyane abarwanyi, nk’uko abaturage ba Djibo babisobanura.Bavuga ko imirambo yagiye ijugunywa ku mihanda minini, munsi y’amateme, mu mirima, no ku gasozi. Abaturage ni bo bayitoraguye, bayishyira mu byobo rusange, bahawe uruhushya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ingabo z’igihugu.Byabaye mu kwa gatatu n’ukwa kane uyu mwaka wa 2020. Bamwe mu batangabuhamya ba Human Rights Watch bemeza ko abishwe bose bari bafunze amaso n’ibitambaro. Amaboko yabo yari aboshye. Bafite ibikomere by’amasasu ku mutwe.Basobanura ko aho biciwe hagenzurwa n’ingabo za leta, kandi ko byabaye ari mu ijoro, mu gihe cy’amasaha y’umukwabu abuza abantu gusohoka. Umwanzuro wa Human Rights Watch nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, ugira uti: “Ibimenyetso byose byerekana ko abasilikali ba leta bafite uruhare mu iyicwa ry’aba baturage 180.”Irasaba guverinoma ya Burkina Faso gukora anketi zimbitse. Minisitiri w’ingabo za Burkina Faso, Cheriff Sy, yabwiye Human Rights Watch ko bagiye koko gukora anketi, ariko akanavuga ko abaturage bashobora kuba barishwe n’abo yise “imitwe y’iterabwoba ifite intwaro.” Ati: “Rubanda birabagora gutandukanya iyi mitwe n’ingabo z’igihugu, kubera ko yibye imyambaro n’ibindi bikoresho bya gisilikali bya leta”.Kuva mu 2017, igisilikali cya Burkina Faso gihanganye n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri a-Qaida na Leta ya Kislamu, irwana no mu baturanyi ba Niger na Mali. Intambara imaze guhitana abaturage ibihumbi. Yirukanye mu byabo abandi bagera kuri miliyoni muri Burkina Faso
Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Gisagara: umunyeshuri aratabaza nyuma yo guterwa inda n’umwarimu we akaburirwa irengero. #rwanda #RwOT
Umwangavu witwa Mukeshimana (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara avuga ko yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga mu ishuri ribanza amufashe ku ngufu, ariko akaba atumva neza impamvu yafashwe agahita arekurwa atabiryojwe.Avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, afite imyaka 17 y’amavuko.Uyu mwangavu wo mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kibiziri, avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo yigaga mu ishuri ribanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi yafashwe ku ngufu n’umwarimu wabigishaga isomo ry’ubumenyi (sciences) amutera inda.Asobanura ko uwo mwarimu yamutegetse kujya iwe gufata igitabo kirimo isomo azandikira abandi banyeshuri ku kibaho kuko yari umunyeshuri uhagarariye abandi (cheftaine).Ati “Mwarimu arambwira ngo nze kujyayo mfate igitabo nzandikire abanyeshuri ku kibaho kuko ejo azaba adahari; ubwo saa Kumi n’imwe tumaze kwiga njyayo ngeze mu nzu ye arambwira ngo turyamane, ndabyanga amfata ku ngufu arabikora.”Mukeshimana avuga ko akimara gufatwa ku ngufu yihutiye kubibwira nyina ndetse bahita batabaza ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).Ati “Nahise mbwira Mama na we ntiyatinda duhita tujya kuri RIB, iraza iranamufata ariko arahakana ngo ndamubeshyera ntabwo ari we kandi babona ibimenyetso birimo amaraso navuye akiri ku buriri bwe.”Akomeza avuga ko yatunguwe no kubona nyuma y’igihe uwo mwarimu yararekuwe abajije bamubwira ko habuze ibimenyetso.Uyu mukobwa wahise acikiriza amashuri ye ntiyongera kwiga kubera gutwita, kuri ubu ahetse uruhinja rw’amezi 11. Avuga ko atewe agahinda no kuba uwo mwarimu wamuteye inda yararekuwe adakurikiranwe kandi akaba ntacyo amufasha kijyanye no kurera umwana babyaranye.Ati “Nabyaye yaramaze kurekurwa ariko yahise acika inaha, numva ngo aba i Kigali.”Mukeshimana avuga ko we n’umubyeyi we bagerageje kwegera RIB ngo bayibaze impamvu uwo mwarimu yarekuwe, basubizwa ko hari hategerejwe kuzapima umwana igihe azaba yavutse kugira ngo bamenye niba koko ari we wamuteye inda.Umwana amaze kuvuka bongeye kwegera urwo rwego kugira ngo apimwe ariko babwirwa ko uwo mwarimu bamubuze.Mukeshimana n’abandi bangavu batewe inda ariko abagabo bazibateye bakaba bidegembya, bagaragaje ikibazo cyabo mu minsi ishize ubwo mu Karere ka Gisagara hakorwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Umukozi wa Action Aid uhagarariye umushinga wo kurwanya ihohoterwa witwa Speak Out, Najjingo Robinah, yavuze ko icyo kibazo cy’abagabo baba bakurikiranweho gusambanya abangavu ariko bagahita barekurwa bagikurikiranye.Ati “Twavuganye n’inzego zitandukanye, twavuganye n’abana tuvugana n’ababyeyi tuvugana n’abayobozi, mu bayobozi harimo RIB rero itubwira ko impamvu ikomeye ituma bafungura wa muntu wahohoteye ari ukubura ibimenyetso bishinja wa muntu ko koko yafashe umwana ku ngufu cyangwa hari ihohoterwa yakorewe.”Najjingo avuga ko bibateye impungenge kuko akenshi usanga abakekwaho icyo cyaha iyo barekuwe bahita bacika bakaburirwa irengero.Ati “Ariko nanone hakabamo impungenge, ese niba bategereza ko umwana abyara icyo gihe wa muntu wamuhohoteye azaba akiri aho ategereje ko bamufata? Hazaha harimo ikibazo ko wa muntu ashobora kubona icyuho cyo gutoroka.”Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémance, yavuze ko kurekura ukekwaho icyaha bitaba bivuze ko atagikurikiranwa ahubwo haba hagishakishwa ibimenyetso.The post Gisagara: umunyeshuri aratabaza nyuma yo guterwa inda n’umwarimu we akaburirwa irengero. appeared first on KASUKU MEDIA. -
59 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 2,871 #RwOT #Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri, abantu 59 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 2,871 mu gihe 20 ari bo bayikize. Ubu umubare w’abamaze kwandura ni 1,172 barimo 595 bakize.Source : twitter -
Dr Habumuremyi wahoze ari Minisiti w’Intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi #RwoT #Rwanda
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza yaChristian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyogutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor)iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabiumutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera,yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe kuwa Gatanu w’iki Cyumweru.Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwenk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikirigukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungokuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwahoyabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), ahoagendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanyekuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwoiri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafarangayo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimweagahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandibakozi bamaze igihe kinini badahembwa.Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga(PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tarikiya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiriw’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye BernardMakuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida waRepubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwegorw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanyayariho kugeza ubu. -
Videwo Yerekana Umukobwa Yakubiswe nabagore , bamutegeka kubasoma ibirenge #RwOT #Rwanda #CORONIL
Iyi videwo yerekana umukobwa afashwe umusatsi mugihe abandi bagore babiri bari bamukubise
urushyi mumaso no mumutwe hagati, bamusaba ko yasoma kimwe mubirenge byabo.Mu maso h’umukobwa bigaragara ko yakubiswe cyane, bikagaragaza ko gukubitwa nabyo byabaye mbere yuko amashusho atangira gufatwa
Source : Twitter.com
Erst ist es nur eine “freundliche Geste des Antirassismus”, dieses nette Knien.Bis es viele tun werden.
Dann werden sie es von den Unwilligen einfordern und wehe dir, du tust es nicht: pic.twitter.com/NIayhDdlO0
— Gehtaufkeksen (@gehtaufkeksen) June 22, 2020
-
Nyagatare: Ntibumva uburyo ibiro by’umurenge bimaze imyaka itanu byubakwa ariko bituzura
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo baribaza impamvu bagihererwa serivisi ahantu hadasa neza mu gihe hashize imyaka itanu bakusanyije amafaranga yo kubaka ibiro by’Umurenge bishya kandi binini. -
Facebook Yabujije Kwiyamamaza kwa Trump Kwamagana Ihohoterwa rya Antifa #RwOT #Rwanda
Iri tangazo, ubu ryakuweho na Facebook, ryamaganye Antifa, uzwiho ibikorwa by’iterabwoba mu ngo n’ihohoterwa rya politiki. Mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya George Floyd, umushinjacyaha mukuru William Barr yavuze ko ibikorwa bya Antifa ari iterabwoba mu ngo, kandi Perezida Trump yemeje kandi ko ashaka kwita Antifa umutwe w’iterabwoba mu ngo.


