Tag: ibidukikije

  • #AfroBasket2021: u Rwanda rutsinze Congo mu mukino warebwe na Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imikino Perezida Kagame yitabiriye

    Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yari ari muri Kigali Arena aho yakurikiranye umukino wahuje u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.


    Uko umunsi wa mbere wagenze….

    Kuri uyu wa kabiri ni bwo hatangiye amarushanwa ya AfroBasket 2021, aho umukino wabimburiye indi ari umukino wahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu ya Guinea ku manota 82 kuri 46.

    Tunisia
    Tunisia
    Guinea
    Guinea

    Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe ya Misiri na Republika ya Centrafurika zo mu itsinda rya kabiri (B) aho ziri kumwe na Tunisia na Guinea zari zabanje. Uyu mukino watangiye amakipe yombi agenda arushanwa amanota make make waje kurangira Misiri iwutsinze ku manota 72 kuri 56.

    Misiri
    Misiri
    Republika ya Centrafrika
    Republika ya Centrafrika

    Nyuma y’iyi mikino, ahagana ku i Saa kumi n’imwe hakurikiyeho ibirori byo gutangiza aya marushanwa byasusurukijwe n’itorero “Uruyange rw’Intayoberana” rwiganjemo abana bakiri bato, ari nako hanabutswaga amabendera y’ibihugu byose 16 byitabiriye aya marushanwa.

    Haje gukurikiraho imikino y’itsinda rya mbere ari naryo u Rwanda ruherereyemo

    Umukino wari utegerejwe na benshi ari nawo mukino nyirizina wo gufungura amarushanwa, ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye aya marushanwa na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abakinnyi 5 u Rwanda rwabanje mu kibuga

    No 12 Kenny Gasana
    No 6 Steven Hagumintwari
    No 16 Prince Chinenye Ibeh
    No 17 William Robeyns
    No 10 Olivier Shyaka (Kapiteni)

    U Rwanda

    U Rwanda

    Abakinnyi 5 DR Congo yabanje mu kibuga

    No 15 Rolly Fula Nganga
    No 7 Maxi Munanga Shamba
    No 23 Patrick Kazumba Mwamba
    No 5 Henry Pwono
    No 18 Jordan Sakho

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yahise itangira iyoboye umukino, ku manota atatu ya mbere yatsinzwe na William Robeyns, Congo yaje kugerageza kujya imbere y’u Rwanda, ariko ikipe y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza mu gace ka mbere k’umukino ifashwijwe cyane na William Robeyns wabashaga kuzamura imipira no kuyobora umukino w’u Rwanda.

    Aka gace ka mbere k’umukino kaje kurangira u Rwanda rutsinze amanota 24-15, aho William Robeyns yari yatsinzemo amanota 10, mu gihe Dieudonne Ndayisaba Ndizeye we yari yatsinze amanota icyenda.

    William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino
    William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Mu gace kabiri kagitangira ikipe ya Congo yagarukanye imbaraga aho yagabanyije ikinyuranyo hasigaramo amanota ane, gusa umutoza w’u Rwanda yahise asaba akaruhuko gato bituma u Rwanda rusubira mu mukino, William Robeyns akomeza kuyobora umukino aka gace karangira u Rwanda rufite amanota 43 kuri 34, aho n’ubundi William yari afitemo amanota 16.

    Mu gace ka gatatu, Congo yongeye gutangira iri hejuru y’u Rwanda iza kugabanya ikinyuranyo hasigaramo amanota abiri gusa. Nyuma yo gukomeza guhatana mu gace ka gatatu aho amakipe yombi yagezeho akananganya 50 kuri 50, karangiye u Rwanda rukayoboye n’amanota 57 kuri 55.

    Mu gace ka nyuma k’umukino karanzwe no gukomeza guhatana ku manota ariko u Rwanda rukaguma imbere, Prince Ibeh utari witwaye neza mu duce twa mbere yaje gufasha u Rwanda mu kubuza abakinnyi ba Congo kwinjiza amanota.

    Ibi byatumye Keneth Gasana wumvikanaga neza na William Robenys bakora amanota ku ruhande rw’u Rwanda bakomeza kuyobora umukino, aha banafashwaga na Nshobozwabyosenumukiza wajyagamo asimbuye.

    source : https://ift.tt/3sH3qL0

  • Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu igiye gutahwa ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro
    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibidukikije (REMA) butangaza ko gahunda yo gutaha iyo Pariki irimo gutegurwa.

    Kabera Juliet, Umuyobozi mukuru wa REMA ati “Kubaka Pariki byararangiye, ubu turimo gutegura igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro”.

    Itariki nyayo yo gutaha iyo Pariki, cyangwa se igihe abantu bazatangirira kuyisura, ntibiratangazwa.

    Umushinga wo gutunganya iyo Pariki watewe inkunga n’ikigega cy’u Rwanda cyo kwita ku bidukikije ‘FONERWA’, aho umushinga watwaye agera kuri Miliyari 5.4 z’Amahanga y’u Rwanda.

    Umushinga wo gutunganya Pariki ya Nyandungu wabayeho guhera mu 2015, ariko utangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

    Ibikorwa byo gutunganya iyo Pariki byagombaga gukorwa mu byiciro bibiri, ariko byose bikaba byarangiye mu 2020.

    Gusa REMA ivuga ko habayeho gukererwa k’uwo mushinga, kuko byasabye kongera kuwiga ndetse no guhindura Rwiyemezamirimo, ariko ubu umushinga wararangiye, kandi n’abantu bagiye kujya basura ibyiza bigize iyo Pariki.

    Abashinzwe ibyo kwita ku bidukikije, bashimye cyane uwo mushinga, bavuga ko ufasha mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi ukura vuba nka Kigali.

    Nkuranga Egide, umwe mu bantu bita ku bidukikije ati” Kubaka Pariki ibungabunga ibidukikije ‘eco-park’ mu Mujyi wa Kigali byari ngombwa, bitewe n’iterambere ryawo ryihuta”.

    Yongeyeho ko uretse kuba iyo Pariki yigisha abaturage kurinda ibidukikije, izaba yiyongereye ku byiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo muri Kigali.

    Nkuranga ati “Imijyi myinshi iteye imbere, igira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ‘eco-tourism’, ibi byerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere mu bukerarugendo ndetse no mu kwita ku bidukikije.

    Biteganyijwe ko iyo Pariki nitangira gukora, izajya ibyara inyungu zigera no ku baturage bayituriye.

    Iyo Pariki nifungura kandi, abantu bayisuye bazajya babona ibyiza bitandukanye, kandi hazaba harimo na Interineti ‘Wi-fi’, ndetse na za camera zifasha mu gucunga umutekano muri iyo Pariki, nk’uko byatangarijwe The New Times.

    REMA itangaza ko uretse iyo Pariki ya Nyandungu imaze gutunganywa, hari n’ibindi bishanga bizatunganywa muri Kigali.

    Kabera Juliet ati “Umushinga wo gutunganya ibishanga ntuzarangirira ku gishanga cya Nyandungu gusa, tuzakomereza no ku bindi bishanga”.

    source : https://ift.tt/37Xh4Ag

  • Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu Nteko rusange y'Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk'umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy'uruzi rwa Nil

    Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n'abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

    Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n'imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n'ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y'ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati 'kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.'

    Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y'amazi, ibidukikije nk'amashyamba n'ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati 'Muby'ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n'urugobe rw'ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n'umugore mu muryango'.

    Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw'ejo hazaza. Ati 'Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n'ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.'

    Ati 'Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n'umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw'imbere'.

    The post Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima

  • Nyabihu: Abaturiye Pariki y’Ibirunga barifuza ko bakemurirwa mu buryo buramye ikibazo cy’inyamaswa zibonera – #rwanda #RwOT

    Abatuye mu ri aka gace babwiye Radiyo Rwanda ko babangamiwe n’inyamaswa ziganjemo imbogo ziri kurenga imbibi za parike zikabonera imyaka irimo ibirayi baba barahinze bibavunnye.

    Bemeza ko ibi biri guterwa n’uko umuringoti wari waraciwe mu rwego rwo gukumira izi nyamaswa wuzuye ku buryo biri kubatera igihombo gikomeye. Umwe yagize ati “Hari gihe imbogo zisohoka ziri hagati ya 50 cyangwa 100.”

    Undi ati “Zimanuka (imbogo) ari nk’icumi cyangwa se 20 gutyo kandi nabwo zikamanuka ziri mu byiciro zimwe zimanukira kuri uru ruhande izindi muri kuri ruriya ruhande.”

    Yongeyeho ko izi mbogo zibonera buri munsi ku buryo hari n’ubwo abashinzwe kurinda imirima y’ibirayi batinya kubisikana nazo bakazihunga.

    Bakomeza bavuga ko ikibabaza ari uko batishyurwa ingurane z’ibyo izi nyamaswa ziba zangije nk’uko bikorerwa abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubwishingizi ku mpanuka no ku bangirijwe n’inyamaswa, Dr Joseph Nzabonikuze yavuze ko iyo babonye raporo y’ibyangijwe byose n’inyamaswa byishyurwa.

    Yavuze ko ikibazo cy’abaturage batishyurwa ingurane ku myaka yabo iba yangijwe n’inyamaswa hari igihe usanga byapfiriye mu nzego z’ibanze.

    Ati “Ni ibintu bishoboka y’uko umuntu ashobora nko gutanga dosiye akayiha umunyamabanga Nshingwbaikorwa ntayitugezeho kubera impamvu zitandukanye, bibaho kuko baba bafite amadosiye menshi cyane, ndumva ejo bundi baraje bafite amadosiye ageze mu 2000 y’abangirijwe n’inyamaswa mu mezi nk’atatu ashize aho.”

    Yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubarura abangirijwe n’inyamaswa yarangiye hasigaye kuyisuzuma ubundi amafaranga y’indishyi agashyirwa kuri konti zabo.

    Abaturiye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Nyabihu barifuza ko ikibazo kinyamaswa zirimo imbogo zibonera cyakemurwa vuba

    source : https://ift.tt/3yYqNCi

  • Rubavu: Abangirijwe n’imvura irimo urubura bashyikirijwe ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye yibasiye imirenge ya Busasamana, Nyakiriba na Rubavu yangiza ibirayi bihinze kuri Hegitare 29 mu mirenge ya Busasamana na Nyakiriba, ibishyimbo bihinze kuri hegitare 112 mu murenge wa Nyakiriba.

    Uretse imyaka yangijwe n’urubura, amazu 9 n’ibirimo byangijwe n’amazi muri Busasamana na Nyakiriba naho izindi nzu 3 zarasenyutse mu mirenge ya Rubavu na Nyakiriba.

    Epimaque Hagenimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu avuga ko abahuye n’ibiza bafashije nyuma y’ibyo bafite byangijwe n’imvura.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze kugezaho abangirijwe n’imvura ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo hamwe n’ibikoresho by’isuku.

    source : https://ift.tt/3iQwwV1

  • Akarere ka Nyabihu kafashe ingamba zikomeye kubera gukama ku ikiyaga cya Karago #rwanda #RwOT

    Ikiyaga cya Karago kiri mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu gikomeje gukama ariyo mpamvu hakomeje gushakishwa ibisubizo byo gutuma kidakama burundu.

    Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Karago bavuga ko mbere cyageraga ku kigo cya Gisirikare cya Mukamira ariko ubu mu buryo bugaragara cyagabanutse cyane.

    Hategekimana Jean Pierre uturiye ikiyaga cya Karago avuga ko ikama ry'iki Kiyaga ryaturutse ku isuri iterwa n'umugezi witwa Nyamukongoro imenamo bigatuma gikama.

    Mukamana Jeanne, we avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago bahatera ubwatsi bw'inka nk'itsinda rya Koperative kugira ngo Ikiyaga kitangirika.

    Mukeshimana Vestine avuga ko ikiyaga cya Karago mbere kitarakama cyari kibafitiye umumaro nk'abaturage bagituriye kuko mbere bakuragamo amafi ubuzima bugakomezahanyuma haza abantu barwanya isuri bayoberezamo amazi avuye muri Gishwati.

    Aya mazi yose ava ku musozi wa Gishwati ajya mu Kiyaga cya Karago yuzuye isuri birangira gitangiye gukama.

    Mukeshimana avuga ko usibye no kuba habamo amafi kinafasha abaturage kuko bahakura amazi yo gukoresha.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama ko ariko akarere kashyizeho ingamba zo kukibungabunga kugira ngo kitazakama burundu,

    Mayor Mukandayisenga yavuze ko ikiyaga cya Karago cyahoze ari kinini kikaba koko cyaratangiye gukama ko ariko ikigero cyakamiyeho atakimenya kuko Atari umutekinisiye ariko kuba cyarakamye byo ari ukuri.

    Mayor Mukandayisenga yavuze ko gukama ku ikiyaga cya Karago byaturutse mu gice cy'amazi yamanukaga ku musozi wa Gishwati.Ati “uko amazi yamanukaga yanamanuraga itaka rikagabanya ubuso bw'ikiyaga kandi iyo suri imaze igihe kinini.

    Nyuma yo kubona ko amazi ava ku musozi wa Gishwati yangiza ikiyaga cya Karago hashyizweho ingamba zo gutera ibiti ku musozi wa Gishwati n'amaterasi y'indinganire'.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko mbere hatarajyaho ingamba zo gutera ibiti n'amaterasi y'indinganire, amazi yaturukaga ku musozi wa Gishwati ukuyeho kwangiza ikiyaga cya Karago yanangizaga amazu y'abaturage n'ibindi bikorwa remezo byo mu karere.

    Mayor Mukandayisenga avuga ko imirimo yo kubungabunga ikiyaga cya Karago yatangiye muri 2015.

    Mukandayisenga avuga ko mu kubungabunga ikiyaga cya Karago hagiteweho ubwatsi bw'amatungo mu kiswe GUKOMWA.Ati “hatewe ubwatsi n'ishyamba.Kuva hatangira gushyirwa ibyo bikorwa byo kubungabunga ikiyaga kuva muri 2016 nta muturage uragaruka kuhakora ibikorwa byatera isuri kuko niyo hari umuturage uharagiriye cyangwa akahahinga arabihanirwa.Kuba hari harakamye byarabaye ariko aho ubuyobozi bwabimenyeye, byahise bihagarara kubera ingamba zahise zifatwa.”

    Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko ikiyaga cya Karago ari Ikiyaga Nyaburanga kikaba kigira inyoni z'umwihariko zitakiboneka ahandi ku isi zishobora no gukurura ba mukerarugengo kuza kuzireba.

    Remy Norbert umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko amakuru y'uko Ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama nk'ikigo babimenye kuva hagati ya Gashyantare na Werurwe 2021.Remy yavuze ko gukama kw'ikiyaga cya Karago byatewe n'imvura idasanzwe yaguye muri Mutarama na Gashyantare 2021 amazi ava mu misozi ya Gishwati aracyangiza

    Remy Norbert avuga ko umugezi wa Nyamukongoro n'uwitwa Busoro ariyo yisuka mu kiyaga bikacyangiza kuko itaka rimanukana n'umugezi hagahita hahinduka itaka.

    Remy yemeje ko Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bigiye gutangira gukuriikiranwa bigakorwa neza kugira ngo cyongere gifashe abaturage.

    Uyu muyobozi yirinze kuvuga amafaranga azajya kuri iki kiyaga kugira ngo cyongere kugirira umuturage umumaro.

    Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bito byo mu Rwanda bikurikiranwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ku bungabunga umutungo kamere w'amazi.Ikiyaga cya Karago gifite Hegitari 118

    Mu Rwanda hari ibiyaga 101 biri k'ubuso buri kuri Hegitari 150.Ikiyaga cya Kivu nicyo kinini.

    Intara y'iburasirazuba niyo ifite ibiyaga byinshi.Intara y'amajyepfo niyo ifite ibiyaga bicye Umujyi wa Kigali nta Kiyaga ugira.

    Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'iburengerazuba bw'u Rwanda,kibasirwa n'ibiza bitewe n'imiterere yako.Gafite abaturage ibihumbi 334 imirenge 12 n'utugali 73.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyabihu-ikiyaga-cya-karago-kiri-gukama

  • Rutsiro: Uruhinja rwarokotse inkuba yahitanye se na nyina – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuba yakubise mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa Yine zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kanama 2021.

    Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25 bakubitiwe n’inkuba mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi.

    Aba bombi bari baryamanye n’umwana wabo muto w’imyaka ibiri ariko we ntiyapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko imirambo y’aba bombi itegerejwe kujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma.

    Ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo wari uryamye mu kindi cyumba witwa Uwituze Daniel w’imyaka itandatu yabyutse abona batakinguye ajya gutabaza abaturanyi basanga bashizemo umwuka.”

    Yasabye abaturage kurushaho kwirinda inkuba bacomokora ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakirinda kubikoresha igihe cyose imvura irimo kugwa no kwibuka gushyira imirindankuba ku nzu zabo.

    Ba nyakwigendeta basize abana babiri b’imfubyi ndetse ubuyobozi bugiye kureba uko hari umuntu wo mu muryango wabo wabasigarana.

    Mu Murenge wa Mushonyi mu Kagari ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi muri iri joro inkuba yakubise inka y’imbyeyi y’umuturage witwa Sentoki Valens ihita ipfa.


  • Huye: Inyamaswa y'ingwe yari yahejeje barindwi mu nzu yarashwe n'inzego z'umutekano #rwanda #RwOT

    Iyi nyamaswa yagaragaye mu Mudugudu wa Gakera Akagali ka Rango A mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu rugo rw'Umugabo witwa John mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020. Uru rugo rubamo abantu barindwi nyuma y'uko umwe mu bana b'uyu Mugabo babonye iyi Nyamaswa yahise asubira mu nzu abibwira iwabo nabo baza kureba basanga koko iyi nyamaswa baketse ko ari ingwe yaseseye mu bikoresho byashaje byari muri urwo rugo.

    Umwe mu baturage baje kureba uko byagenze utashatse ko amazima ye ajya mu itangazamakuru yabwiye intyoza.com ko inzego z'umutekano, urwego rwa gisirkare na Police baje gutabara ngo barebe niba ntabaturage iyi nyamaswa yagirira nabi, birangira bayirashe amasasu agera kuri atandatu barayica, bahita bashyira mu igunira barayijyana.

    Avugana n'intyoza yagize Ati:' Nibyo koko hano mu kagali ka Rango A Umudugudu w'Agakera hari inyamaswa yasanzwe mu rugo rw'umugabo bita John imeze nk'ingwe, ariko inzego z'umutekano zaje zirasa amasasu nk'atandatu bahita bayishyira mu mufuka, njyewe nabonye umutwe wayo gusa, nabonaga Atari nini cyane'.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n'umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura atubwira ko ari mu nama naza kuyisoza atuvugisha.

    Mu gushaka kumenya icyo inzego z'umutekano zivuga kuri iyi nyamaswa twavuganye n'umuvugizi wa Police y'u Rwanda CP John Bosco kabera atubwira ko aya makuru ataramugeraho, ariko agiye kuyakurikirana igihe cyose ari buduhe amakuru arambuye iyi nkuru tuzayigarukaho.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

  • Hitezwe ubwirakabiri bw’izuba buzatuma abantu bitegereza ’impeta y’umuriro’ #rwanda #RwOT

    By igihe

    Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko mu mpera z’iki cyumweru hazaba ubwirakabiri bw’izuba, ku buryo abantu batazaba barireba neza kuko rizaba rikingirijwe n’ukwezi.