
Tag: ibidukikije
-
Buri segonda Nyabarongo itwara ibilo 46 by’ubutaka bwera – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko (…) -
Imyanda ya pulasitiki itabwa mu Kivu igabanya umusaruro w’isambaza – Impugucye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye. Kimwe mu bivugwa (…)
-
Miss Josine ashyigikiye Resitora yabujije aba… – #rwanda #RwOT
Ni ibintu byazamuye ibitekerezo bya benshi, banditse bavuga ko bitari bikwiye ko iyi resitora yihaniza abakiriya bayo mu gihe baba bishyuye. Abandi bagaragaza ko n'ubundi kumena ibyo kurya atari umuco mwiza.Muri iri tangazo, iyi resitora yavuze ko yiteguye gusubiza amafaranga umuntu wese bizagaragara ko yaruye ibiryo byinshi.
Bati 'Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP, buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba Clients barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura ko guhera none nta mu client wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero, azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera.'
Muhawenimana Jeanne ugaragara mu bantu babiri bashyize umukono kuri iri tangazo, yahamirije INYARWANDA ko iri tangazo ari iryabo. Gusa, yumvikana nk'umuntu watunguwe n'uburyo iri tangazo ryageze mu itangazamakuru.
Josine Ngirinshuti wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021 uzanahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021, yashimye cyane icyemezo cy’iyi resitora yihanije abantu barura ibiryo byinshi na cyane ko afite umushinga wo gukangurira abantu kutamena ibyo kurya kuko byangiza ikirere.
Ni umushinga avuga ko yatekerejeho mu rwego rwo guhangana n'iyangirika ry'ikirere biturutse ku bikorwa bya muntu, cyane cyane abamena ibyo kurya hirya no hino.
Miss Josine yabwiye INYARWANDA ko icyemezo iyi resitora yafashe ari kimwe mu bigomba gukangura abakiriya ko kwarura ibiryo byinshi biteza ikibazo, kuko biteza igihombo kandi uwaruye ntabashe kubimara nibura ngo bigaragare ko yaruye ibimuhaza.
Miss Josine avuga ko ari byiza ko n'izindi resitora zitangira kwiga kuri iki kibazo hagatangizwa ubukangurambaga. Ati 'Uretse kuba byabateza ibihombo atari n'ubupfura kuko kwarura ibiryo byinshi ugasigaza bigaragaza indi sura itari nziza ndetse bikaba bigira n'ingaruka ku bidukikije.'
Uyu mukobwa yavuze ko ari byiza ko umuntu wese cyane cyane abagana resitora 'kwirinda kugira imyumvire yo kumva ko bashaka kugaruza ayabo' ahubwo bakaba imfura bakarura ibyo babasha kumara.
Josine agaragaza ko umushinga we ugamije ahanini gukora ubukangurambaga ku kibazo cy'amafunguro asigazwa n’abantu akamenwa yagera mu bidukikije agateza ibibazo bigiye bitandukanye nko kwangiza ikirere bitewe n’imyuka ivamo igahumanya ikirere ndetse n’aho ayo mafunguro yamenywe abahaturiye bikabagiraho ingaruka.
Kuri ubu, Miss Josine ahatanye mu irushanwa Miss Earth 2021 aho bimwe mu bice by'iri rushanwa biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19.
Umukobwa uzaba Miss Earth 2021 azahembwa ibihumbi $20 (aragera kuri miliyoni 20 z’amanyarwanda) ariko ayahabwe mu byiciro. Hazatangwa kandi andi makamba arimo Miss Air, Miss Fire na Miss Water.
![]()
Josine Ngirinshuti w'imyaka 22 yashimye Resitora yo mu Mujyi wa Huye yakanguriye abakiriya kwarura ibyo babasha kumara
Josine avuga ko umushinga we ugamije ubukangurambaga ku kibazo cy'abantu basigaza amafunguro
Kuri ubu, Miss Josine ahatanye muri Miss Earth 2021, irushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19
‘Restaurant’ yo mu Karere ka Huye yitwa 'Amos Restaurant VIP' yasohoye itangazo ryihaniza abakiriya bayo barura ibiryo byinshi -
Rusizi: Imvura yatwaye ibisenge by'inzu 3 zirarwamo n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT
Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere isize itwaye ibisenge by'inzu 3 abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo ubu bakaba baraye bashakisha aho kuryama,icyakora by'amahire, nta wahasize ubuzima.
Iyi mvura yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n'ibindi byinshi hirya no hino mu gihugu.
Mu ntangiriro z'uku kwezi,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira 2021, mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

-
‘Briquette’ igurwa amafaranga 125 ihisha ibishyimbo n’umuceri, nta myotsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ikilo kimwe cya ‘briquette’ kigurwa amafaranga y’u Rwanda 250 ku ruganda ruzikora rukoresheje ibarizo rwitwa OAK Investment ruri i Mageragere muri Nyarugenge.
Nyirambarushimana wirirwa ategurira amafunguro abakozi b’urwo ruganda, avuga ko adashobora gucana inkwi n’amakara mu rugo iwe bitewe n’uko byo bihenze kandi bikaba biteza imyotsi n’umwanda.
Nyirambarushimana yagiye ku ruganda OAK Investment atira imbabura (na zo zicuruzwa n’urwo ruganda), agura ‘briquette’ imwe ariko atekesha igice cyayo kigurwa amafaranga 125, ayicana muri ya mbabura, aterekaho inkono y’ibishyimbo.

-
- Briquette igurwa amafaranga 125 yahisha ibishyimbo n’ibindi
Abanyamakuru basuye Nyirambarushimana basanga ibishyimbo yatetse bikiri bibisi(imitura), yari amaze gucimburira mu mbabura ibice bitatu by’iyo briquette, hasigaye igice kimwe yakuramo ibicimbu bibiri.
Nyuma y’isaha imwe irenga, Nyirambarushimana yari ahishije bya bishyimbo akoresheje bya bicimbu bitatu bya ‘briquette’ yashyizemo kare, avuga ko ibyo bishyimbo byamaze amasaha abiri arengaho iminota mike ku ziko.
Nyirambarushimana avuga ko icyo yakoze gusa ari ugukomeza kongera amazi mu nkono kuko cya gice cya briquette yari asigaje cyari kikiri cyose.
Yahise asuka amazi mu isafuriya acimburamo kabiri ya briquette yasigaye, ashyira ku yindi mbabura aterekaho amazi yo guteka umuceri, ndetse akavuga ko uwo muceri numara gushya aza no gushyiraho amazi yo koza abana.
Nyirambarushimana yagize ati “Inusu ya ‘briquette’ igurwa amafaranga 125, uramutse utatetse ibishyimbo iyo nusu yahisha imvange, nyuma ugashyiraho umuceri, hanyuma ugateka imboga, ndetse ukaza no gushyiraho icyayi, icyo gihe ariko waba wakoresheje amakara agurwa amafaranga arenga 400 ukaba wateka umuceri n’imboga gusa”.
-
- Briquettes zikorwa mu ibarizo n’uruganda rwitwa OAK Investment
Uretse kuba umuntu yazigama amafaranga menshi akoreshwa mu kugura ibicanwa, ‘briquette’ uko bigaragara zaba inshuti y’ubuzima n’ibidukikije kuko nta myotsi zitera, ntizisaba umuntu guhora acungana n’imbabura kugira ngo idateza inkongi mu nzu ye.
Kigali Today yaganiriye na Munyarubuga Javan, nyiri uruganda OAK Investment Ltd, avuga ko yashoye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 300 mu kubaka no kugura imashini zibumbabumba ibarizo zikarikoramo ‘briquettes’.
Yagize ati “Ibarizo ryitwaga umwanda kuko uretse abantu barisasira inkoko hamwe n’abajya kuricanisha amatafari nta kindi rikora, aho babariza mu Gakiriro ka Gisozi hari igihe ribabana ryinshi bakabura aho barishyira bakaritwika, ariko twe twaribyajemo ibicanwa birengera ibidukikije, dufite ubushobozi bwo gukora toni 30-40 ku munsi za ‘briquettes’ iyo tutabuze umuriro”.

-
- Mu mezi abiri urwo ruganda rumaze rukora ngo rumaze kugira ububiko bwa briquettes zipima toni 200
Munyarubuga ashimangira ko ikilo kimwe cya ‘briquettes’ kigurwa amafaranga 250 nk’uko twabitangarijwe na Nyirambarushimana, ariko we akavuga ko icyo kilo kimwe cyahisha amafunguro ashobora gutekwa n’amakara yaguzwe amafaranga 500.
Icyakora iyo briquette ngo ntishobora kuramba mu ziko n’imbabura bisanzwe (byasamye cyane) nk’uko imara igihe kinini mu ziko rya rondereza cyangwa mu mbabura z’urwo ruganda.
Avuga ko izo mbabura zitumizwa mu Bushinwa zigera mu Rwanda zigurwa amafaranga hagati y’ibihumbi 40-50, zikaba ngo zishobora kumara imyaka ibiri zitarangirika mu gihe umuntu yaba yazifashe neza.
Avuga ko agiye kujya azana ibyuma byazo mu Rwanda akaba ari ho aziteranyiriza kugira ngo igiciro cyazo kigabanuke, kandi ko azakomeza kubaka amaziko ya rondereza cyane cyane mu bigo by’amashuri, mu magereza n’ahandi hacumbika abantu benshi.

Munyarubuga avuga ko azashinga muri buri karere uruganda rukora ‘briquettes’ mu ibarizo, mu rwego rwo kurwanya umuco wo gutema amashyamba ateze avanwamo inkwi n’amakara.
Uyu mushoramari kandi ngo afite gahunda yo gufatanya n’inzego zibishinzwe gutera amashyamba menshi yazajya akorwamo ibikoresho bitandukanye, we bakamusigira ibarizo gusa.
Munyarubuga avuga ko aramutse anahawe imigano yeze iri ku nkombe z’imigezi hirya no hino mu gihugu, na byo ngo byamufasha gukora ‘briquettes’ nyinshi zisimbura inkwi n’amakara.

source : https://ift.tt/3ijcEZX
-
-
Meteo Rwanda yagaragaje iteganyagihe ry’imvura izagwa mu gihe cy’umuhindo – #rwanda #RwOT
Mu cyegerenyo cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yagaragaje ko hazagwa imvura isanzwe ariko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Ngororero, Musanze na Burera hazagwa imvura nyinshi irenze milimetero 500 mu mezi atatu ari imbere.
Gahigi yasabye abahinzi, inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange kubyaza umusaruro amakuru y’uko ibihe by’imvura bizaba bimeze, kuko bayahawe mbere y’igihe.
Ati “Turabasaba ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bifitiye igihugu akamaro cyane cyane mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko iri teganyagihe riziye igihe kuko rizafasha gutegura neza ingamba zo kurengera ahashobora kwangizwa n’imvura hakiri kare kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage.
Ati “Aya makuru azadufasha kunoza neza ingamba twari dufite [zijyanye no kurwanya Ibiza] kuko bizatuma igihembwe cy’imvura kijya gutangira abantu bazi icyo bagomba gukora kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.”
Gahigi yasabye abaturage kuba maso ntibirare kuko ibipimo byatanzwe ari ingano y’imvura izagwa mu mezi atatu yose, ariko hatagaragajwe uko izagenda igwa mu byumweru. Cyane ko muri iki gihe ikirere gisigaye gihindagurika kenshi.
Ati “Kuvuga ko imvura yagabanutse mu gihembwe ni ingano y’imvura iteganyijwe kuboneka uyiteranyije yose, ariko ntibishobora gukuraho ko ishobora no kugwa rimwe ari nyinshi, kuko ni ibintu bigaragazwa n’andi mateganyagihe ategurwa kugira ngo yunganire iri.”
Yabasabye ko abantu bakomeza gukurikirana amateganyagihe atangazwa na Meteo Rwanda mu gihe cy’ukwezi, iminsi 10, itanu n’ itatu, iritangwa buri munsi ndetse n’iteganyagihe riburira iyo bibaye ngombwa.
Kwitonda Philippe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri MINEMA we yasabye abaturage gusukura imiyoboro y’amazi kugira ngo imvura izagwa itazateza isuri, asaba abatuye mu Turere tuzagwamo imvura nyinshi mu Burengerazuba no mu Majyepfo gutera ibiti kuko biri mu bikumira ibiza.
Biteganyijwe ko imvura izatangira kugwa hagati y’itariki 29 Nzeri na 9 Ukwakira 2021 mu bice byinshi by’igihugu, ariko mu majyaruguru y’uburengerazuba izatangira kugwa kuva mu cyumweru cya 2 cya Nzeri, mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’amajyepfo izatangira kugwa mu Cyumweru cya 3 cya Nzeri mu gihe igice gito cy’amajyepfo y’uburasirazuba iteganyijwe gutangira hagati y’itariki 9 na 19 Ukwakira 2021.
Iyi mvura biteganyijwe ko izacika hagati y’itariki 21 na 31 Ukuboza 2021, mu gihe mu ntara y’Iburengerazuba ndetse n’igice cy’amajyepfo y’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara izacika Gisagara hagati y’itariki ya 31 Ukuboza 2021 kugeza 10 Mutarama 2022.
Imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’umuhindo ni isanzwe igwa ndetse n’igwa neza ishobora kutazateza inkangu cyangwa imyuzure
Mu bice byinshi by’igihugu imvura izatangira kugwa hagati y’itariki 29 Nzeri na 9 Ukwakira 2021
Mu turere twinshi imvura izacika hagati ya 31 Ukuboza kugeza tariki 10 Mutarama 2022
Mu mezi atatu ari mbere, hateganyijwe kugwa mvura isanzwe igwa mu gihe cy’umuhindo
source : https://ift.tt/3mNJntg
-
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igiye kwagurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Kamwe mu duce tugize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 27 Kanama 2021 kigamije gusobanura uko umuhango wo kwita izina muri uyu mwaka wa 2021 uzakorwa, umuyobozi wa RDB wungirije w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo, Kageruka Ariella, yanagarutse ku buryo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igomba kwagurwa n’aho izagurirwa.
Kageruka Ariella avuga ko kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bw’ingagi hakozwe inyigo y’uko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igomba kwagurwa bikazakorwa mu byiciro.
Ati “Hari gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga, hakozwe inyingo igaragaza ko dukeneye hegitari 3740, izo hegitari ntabwo zose zizahita zagurwa icyarimwe, hazakorwa icyo nakwita prove of concept pilot phase ibasha kuduha ishusho ndetse inatugaragariza n’ibindi twakagombye mu nyingo zagiye zikorwa, iyo pilot phase irareba hegitari zirenga 400”.
-
- Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zirashakirwa aho kwisanzurira
Kageruka avuga ko mu minsi iri imbere ingagi zishobora kuzaba zidafite aho gutura hahagije neza.
Ati “Kubungabunga ingagi bifitiye mbere na mbere akamaro umuturage uhaturiye kuko 35% by’amafaranga ajya mu mishinga ifasha abaturage baturiye ibirunga, umuturage rero ari ku isonga ni we mugenerwabikorwa wa mbere muri iyi gahunda, kuko umuturage azubakirwa icyo twise smart village, abaturage bizaba ngombwa ko bimurwa n’ubundi bazatuzwa n’ubundi hafi hariya kandi bakazatuzwa heza ndetse bakazahabwa n’imirimo, uyu munsi turi mu nyigo igaragaza ibikorwa by’iterambere biteza umuturage imbere bizabasha gukorwa muri iyo gahunda”.
Ibi byose ngo birateganyijwe, bikaba ari byo bizabanza gukorwa nyuma yo kwimura abaturage hakazakurikiraho gukorwa icyo bise restoration nk’uko Kageruka akomeza abisobanura.

Ati “Nk’uko mubyumva ni ahantu hagiye hahingwa ibihingwa hagomba gusubira mu buryo ingagi cyangwa ibindi binyabuzima by’agasozi bituye muri iriya pariki bibasha kuhatura ariko hasubiye gusubizwa uko nakwita restoration activities”.
Aho abaturage bazatuzwa muri smart villages ngo ntabwo hazaba hari gusa ibikorwa by’iterambere ryabo by’ubuhinzi n’ubworozi kuko hazaba hari n’uburyo gahunda zabo z’ubuzima zihuzwa n’ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kubungabunga ibidukikije bikazabaha umusaruro urenze uwo bari bafite uyu munsi.
Mu mwaka wa 2019 amafaranga yabonetse mu bukerarugendo ni miliyoni 498 z’Amadorari ya Amerika, mu gihe muri 2020 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 yagabanutse akaba miliyoni 121.

source : https://ift.tt/3gHyDcd
-
-
RDB yatangaje igihe izakorera umuhango wo “Kwita Izina” #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17 uzaba ku wa 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzahurirana n'Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Ingagi.
Uyu mwaka uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Abana b'ingagi 24 nibo bazitwa amazina.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB,Ariella Kageruka,yavuze ko abazita amazina batoranyijwe mu nzego zitandukanye, mu byamamare muri siporo, abahanzi, abanyamahanga b'inshuti z'u Rwanda ndetse n'abakora mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Yagize ati: 'Nk'uko byagenze mu mwaka ushize, umuhango wo Kwita Izina w'uyu mwaka uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19⦠Mu gihe tukiri mu bihe bikomeye, turashimira abakora mu rwego rw'ubuzima ku kazi gakomeye bakoze mu guhangana n'iki cyorezo. Hashize umwaka ubukerarugendo bwacu bwongeye gufungura, iyo hatabaho ubufatanye bwabo n'Urwego rw'Abikorera mu bukerarugendo ibyo ntibyari gushoboka.'
'[â¦] Mu bazita amazina y'ingagi harimo abantu batandukanye, harimo ibyamamare muri siporo, harimo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora mu kubungabunga ibidukikije, mu rwego rw'ubuzima, abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z'u Rwanda, abakora mu nzego zitandukanye ari iz'abikorera, ari iz'ubuzima, n'izindi.'
Uyu muhano ugiye kuba ku nshuro ya 17 ni wo wa kabiri uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga ritanga amahirwe yo gukurikiranwa n'abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bitewe n'uko uzaba uca kuri Televiziyo y'Igihugu, unyura kuri murandasi ndetse no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye.
Kuva igikorwa cyo “Kwita Izina” abana b'Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.
Mu mwaka ushize nabwo,uyu muhango wakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.
Iki cyorezo cyahungabanyije ibirori byari bisanzwe bikorwa mu Kwita Ingagi amazina kuko hazaga ibyamamare bitandukanye bikazita.
Mu bibukwa baheruka harimo uwahoze ari umutoza wa Manchester United Louis Van Gaal,ubu utoza ikipe y'igihugu y'Ubuholandi,umunyamideli Naomi Campbell,n'abandi.
Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Arsenal barimo n'abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang bise ingagi amazina
Hector Bellerin yise umwana w'ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w'ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w'ingagi MYUGARIRO.
-
Abana 24 b’ingagi bagiye kwitwa amazina – #rwanda #RwOT
Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi.
Kuva mu myaka 16 ishize, abana b’ingagi barenga 328 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yatangaje ko bizeye ko urwego rw’ubukerarugendo rwiteguye guhangana na COVID-19 kuko abenshi bakingiwe.
Ati “Benshi mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ubu barakingiwe, bivuze ko ubukerarugendo bwakorwa neza mu gihe kiri imbere.’’
Urwego rw’Ubukerarugendo ni rumwe mu zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukomeye bituma n’amafaranga u Rwanda rwinjizaga aturutse muri iyi ngeri.
Umwaka ushize, u Rwanda rwinjiye miliyoni 121 aturutse mu bukerarugendo make ugereranyije na miliyoni 498$ yari yabonetse mu 2019. Iyo hatabaho Covid-19, igihugu cyari cyarihaye intego yo kwinjiza miliyoni 600$ mu 2021.
Abasura igihugu nabo baragabanutse kubera iki cyorezo kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe nko mu 2019 bari 1.059.612.
Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu 20 byahurije hamwe abantu bagera ku 2500. Ibyo birimo ibikorwa by’imikino birimo iya Basketball ya BAL yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyoni 5$.
Muri uyu mwaka, abana 24 b’ingagi nibo bazitwa amazina
source : https://ift.tt/38krABy
-
Abana 24 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina #rwanda #RwOT
RDB yasohoye itangazo rirarika rikanatumira abatuye Isi kuzakurikirana uyu muhango ukomeye, gitangaza ko iki gikorwa kizaba tariki 24 Nzeri ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ingagi.
Kivuga kandi ko kuva iki gikorwa Kwita Izina abana b’Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.
Mu muhango nk’uyu w’umwaka ushize na wo wari wabaye tariki 24 Nzeri 2020, wakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.
Icyo gihe iki gikorwa cyatambutse ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA aho benshi mu bakirebye bishimiye uburyo cyakozwe.
Benshi kandi banyuzwe n’uburyo abakinnyi ba Arsenal barimo n’abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang.
Icyo gihe Hector Bellerin yise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-24-b-Ingagi-bagiye-kwitwa-amazina

Josine avuga ko umushinga we ugamije ubukangurambaga ku kibazo cy'abantu basigaza amafunguro
Kuri ubu, Miss Josine ahatanye muri Miss Earth 2021, irushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19
‘Restaurant’ yo mu Karere ka Huye yitwa 'Amos Restaurant VIP' yasohoye itangazo ryihaniza abakiriya bayo barura ibiryo byinshi



