Tag: ibidukikije

  • MTN yatangije Green Rwanda igamije guhangan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda ya 'Green Rwanda' igamije guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora aho abayobozi n'abakorera iki kigo gihetse ibindi mu gutanga serivisi z'itumanaho zigera kure, bateye ibiti bya mbere.

    Mu kiganiro na InyaRwanda Bwana Alain Numa yavuze ko iyi gahunda ya 'Green Rwanda' bayitangije mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Yagize ati ' MTN Rwanda yatangije gahunda ya 'Green Rwanda' igamije kwinjira mu rugamba rwo kurwanya ihindagurika ry'ibihe ku isi.'

    Alain asanga ari urugamba buri munyarwanda yagira urwe, yongeraho ko MTN Rwanda nk'ikigo giharanira inyungu kandi gifite abakiriya benshi, kigomba gutera iya mbere mu kubashishikariza kwitabira guhangana n'ibibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.

    Ati' Numva ari urugamba rwa buri munyarwanda wese, twe nka MTN Rwanda by'umwihariko nk'ikigo cy'Ubucuruzi giharanira inyungu, dufite abakiliya basaga miliyoni 7 abo nabo tuba tugomba kubitaho, twitabira gahunda zo kurwanya ibibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.'

    Iyi gahunda ya 'Green Rwanda' yahuriranye n'Umunsi w'Umuganda ndetse n'ubukangurambaga bwa Minisiteri y'Ibidukikije bwo gutangiza 'Igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba 2023-24' bufite insanganyamatsiko igira iti 'Amashyamba yitaweho, isi nzima'

    Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri aka Karere ka Bugesera, bwitabirwa n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude ndetse n'abandi baturutse muri za Ambasade zirimo Ethiopia, Ubudage ndetse n'Umuryango w'Ubumwe z'Uburayi.

    Umuyobozi w'Aka Karere Bwana Mutabazi Richard yavuze ko bishimiye kuba iyi gahunda itangirije muri Bugesera kuko aka Karere, kari mu Turere twigeze guhura n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Yavuze ko aka Karere mu mwaka wa 2000 hari ababonaga kagiye guhinduka Ubutayu ariko ko gahunda yo gutera ibiti byinshi, yagafashije kwigobotora ibi bibazo byumutsaga ubutaka.

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yatangaje ko iyi gahunda yo gutera ibiti n'Amashyamba izasiga hatewe ibiti bisaga miliyoni 63.

    Yavuze ko kandi bishimira ko Leta imaze kugera ku ntego zo gutera amashyamba kuri 30% by'ubuso bw'igihugu, ku buryo bizeye ko bageze kure urugamba rwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Mapula Bodibe umuyobozi wa MTN Rwanda, atera ibiti mu gutangiza gahunda ya Green Rwanda

    Abayobozi batandukanye muri MTN Rwanda, batera ibiti

    Abakozi ba MTN Rwanda bitabiriye gahunda ya Green Rwanda

    Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ubwo yahaga ikaze abitabiriye ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n'Amashyamba

    Mutabazi Richard yatangaje ko Bugesera habuze gato ngo ibe ubutayu

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude yatangaje ko iyi gahunda izasiga hatewe ibiti miliyoni 63

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi, ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n'Amashyamba



    Andi mafoto yaranze igikorwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135936/mtn-yatangije-green-rwanda-igamije-guhangana-nihindagurika-ryibihe-135936.html

  • Afurika yikoreye umutwaro w'ubushyuhe bw'Isi-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri  mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe iri kubera i Nairobi muri Kenya.

    Iyi nama y'iminsi 3  Itegurwa na Guverinoma ya Kenya hamwe n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma biganjemo abo mu bihugu by'Afurika y'iburasirazuba ifatwa nk'umwanya ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyireho ingamba n'amavugurura ajyanye n'ibikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushaka ubushobozi, guhanahana ubunararibonye n'ibindi byafasha gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.

    Perezida wa Kenya William Ruto wakiriye iyi nama yavuze ko ubwitabire bw'ibikorwa bigize iyi nama butanga icyizere cyo kwihutisha ingamba zo guhangana n'ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.

    Yagize ati'Ubwitabire mu bikorwa bitari bike  bigize iyi nama,kugeza ubu byerekanye kwiyemeza kudasanzwe,ubushake bw'abakataraboneka,umurava w'intangarugero,imbaraga zo guhanga n'ibibazo.Gusobanura neza ibibazo,gukemurira hamwe ibibazo ntawuhejwe,gusobanura neza uburyo bwihariye bwo gushyira mu bikorwa no kwihutisha   gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

    Umukuru w'igihugu asanga bidakwiye gukomeza kubivugaho gusa hadakorwa ibikwiye ngo ikibazo kibonerwe umuti.

    Yagize ati'Ibyavuye mu bushakashatsi bwa vuba aha,bitubwira inkuru zitandukanye,zirimo no kuba ukwezi kwa 7 ariko kwezi kwagize ubushyuhe bwinshi mu buzima bwa muntu,Umugabane w'Afurika ukomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bw'isi bukomeje kwiyongera,Nyamara ari wo mugabane ugira uruhare ruto mu kohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere,ntabwo twakomeza kubivuga gusa tudakoze ibisabwa ngo dukemure ikibazo,ibi ntibikwiye ,ariko nyuma y'igihe kinini,kwitana bamwana ntabwo ari cyo gisubizo.'

    Imibare igaragaza ko guhera mu 2022, nibura abantu 4000 muri Afurika bapfuye bishwe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu gihe abandi miliyoni 19 nabo bagezweho n'ibyo bibazo.

    Raporo ya Loni yo mu 2022, igaragaza ko Afurika ihomba hagati ya miliyari 7$ na 15$ ku mwaka kubera imihindagurikire y'ibihe.

    Mu guhangana n'iki kibazo, ibihugu bya Afurika bikeneye gukusanya nibura miliyari 124$ ku mwaka, ariko kugeza ubu, bimaze kubona miliyari 28$.

    Mu bihugu 20 byugarijwe n'ihindagurika ry'ikirere 17 biri ku mugabane w'Afurika ,Afurika izahazwa bikomeye n'ibibazo by'ihindagurika ry'ikirere nyamara ari umugabane ugira uruhare rwa 4% gusa mu kwanduza ikirere.

    Tito DUSABIREMA

    The post Afurika yikoreye umutwaro w'ubushyuhe bw'Isi-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/afurika-yikoreye-umutwaro-wubushyuhe-bwisi-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-yikoreye-umutwaro-wubushyuhe-bwisi-perezida-kagame

  • Madamu Jeannette Kagame asanga ibidukikije bititaweho Isi yahura n'akaga #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame, yasabye abaturiye Pariki z'igihugu kurushaho kubanira neza ibidukikije, kuko kubyangiza Isi yahura n'akaga.

    Hari mu muhango wo Kwita izina ku nshuro ya 19, abana 23 b'ingagi wabereye mu karere ka Musanze.

    Uyu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b'ingagi, barimo abavutse mu mpera z'umwaka ushize ndetse n'abavutse muri uyu mwaka.

    Ni umuhango wabereye muri Pariki y'Igihugu y'ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame n'ibindi byamamare biturutse hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, avuga ko abaturiye Pariki ari bo bakesha ibyagezweho mu bukerarugendo no kubungabunga Parike, kuko umusaruro wabwo wazamutseho 56% mu mezi atandatu ashize.

    Ati 'Ndabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by'ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga pariki. Icya Kabiri Ubukerarugendo muri uyu mwaka bwifashe neza, mu mezi atandatu (6) ya mbere y'uyu mwaka ubukerarugendo bwazamutseho 56% ibi kandi bisobanura ko n'uruhare rw'10% rugenerwa abaturage rwiyongereye.'

    Mme Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ibidukikije ari indorerwamo igaragaza akaga Isi yahura nako mu gihe bititaweho, asaba ko buri wese yabibanira neza.

    Ati 'Batumirwa turi kumwe mu birori by'uyu munsi ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako mugihe tutitaye ku rusobe rw'ibinyabuzima nk'uko bikwiriye. Nk'abantu mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima ku buryo bw'umwihariko, bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane. Ku Ngangi kwitegereza byonyine bigaragaza ko imyitwarire n'imibanire hagati yazo ijya kwegera ubuzima n'imibereho bya muntu.'

    Nyakubahwa Mme Jeanette Kagame, kandi yasabye abatuye mu Karere ka Musanze by'umwihariko abakiri bato, abasaba kutadohoka  mu kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Abyanya-Musanze, batumirwa mwese by'umwihariko mwe abato turi kumwe nimwitegereza abateraniye aha twese ndetse mwabonye n'abashyitsi batandukanye batugendereye, duhujwe no kwiziza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ntawe bitanezeza kuba mubigiramo uruhare. Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubungabunga ibidukikije harimo n'izi ngangi, kwakira neza abagana ndetse no guhanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo ndetse inyungu zitugeraho twese n'abanyarwanda n'abaturarwanda, ntimuzadohoke.'

    Mu bise abana b'ingagi amazina harimo Sol Campbell, umunyabigwi wa Arsenal FC wise izina Jijuka, Umuhoza Ineza Grace, afite umuryango wihebeye kurengera ibidukikije  yise izina Bigwi; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by'imideli yise umwana w'ingagi Mukundwa, Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO yise umwana w'ingagi Ikirango, Joachim Noa wabaye icyamamare muri Basket yo muri USA mu ikipe ya Chichago Bulls ayita Turumwe, n'abandi bagiye bagira umwihariko mu kugaragaza urukundo ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabizima, bise abana b'ingagi amazina.

    Kwita Izina, ni igikorwa gitumirwamo amwe mu mazina azwi y'ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye kuva mu mpirimbanyi, siporo, politike, filimi, muzika, imideri n'ibindi.

    Umwaka ushize uwari Igikomangoma, ubu ni Umwami Charles III w'Ubwongereza, ku buryo bw'iyakure yise umwana w'ingagi 'Ubwuzuzanye'.

    Kuva uyu muhango watangira abana b'ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

    Abana 23 b'ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z'ingore.

    KWIGIRA Issa

    KWIGIRA Issa

    The post Madamu Jeannette Kagame asanga ibidukikije bititaweho Isi yahura n'akaga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/murusheho-kubanira-neza-ibidukikije-madamu-jeannette-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=murusheho-kubanira-neza-ibidukikije-madamu-jeannette-kagame

  • Uko ibyamamare byose abana b’Ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023, mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina abana b’ingagi cyitabiriwe na bamwe mu byamamare baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ni umuhango wabaga ku nshuro ya 19 aho abana b’Ingagi 23 bavutse ari bo bahawe amazina.

    Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke , Miss Queen Kalimpinya, n’abandi nibo babashije Kwita Izina kuri iyi nshuro.

    Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.

    Miss Kalimpinya yise umwana w’ingagi 'Impundu'

    Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba anasiganwa mu mukino w’amodoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yamwise 'Impundu'.

    Kevin Hart yamwise 'Gakondo'

    Ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Amerika, yahaye umwana w’Ingagi izina rya 'Gakondo'.

    Idris Elba n’umugore we bise umwana w’Ingagi 'Narame'

    Idrissa Akuna Elba umukinnyi wa filime w’Umwongereza akaba yari aherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise umwana w’ingagi 'Narame'.

    Winston Duke yise umwana w’Ingagi 'Intarumikwa'

    Winston Duke umukinnyi wa filime wavukiye muri Trinidad & Tobago kimwe mu yise umwana w’ingagi 'Intarumikwa'.

    Danai Gurira yise umwana w’Ingagi 'Aguka T’challa'

    Danai Jekesai Gurira, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Zimbabwe wakinnye muri filime ya Black Panther yitwa Okoye umwana w’Ingagi yise izina yamwise 'Aguka T’challa'.

    Bukola Elemide ‘Aṣa’ yise umwana w’Ingagi 'Inganzo'

    Bukola Elemide umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransakazi ukomoka muri Nigeria wamamaye ku mazina ya Aṣa, umwana w’ingagi yise izina yamwise 'Inganzo'.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-ibyamamare-byose-abana-b-ingagi-amazina

  • ARCOS yatangije umushinga wa miliyari €16 wo kurengera ibidukije hafi y'ikiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu Umushinga wiswe 'Building resilience to climate change and sustainable agriculture value chains in agro-systems around Mukura Forest and Lake Kivu Catchment Landscape, Western Rwanda)”, mu mpine ukitwa MuLaKiLa, uzarangira utwaye miliyoni 16 z'Amayero mu gihe cy'imyaka 20.

    Uzagira n'uruhare mu guzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku buhinzi mu nkengero z'ishyamba rya Mukura mu turere twa Rutsiro na Ngororero no mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

    Mu muhango wo kuwutangiza ku mugaragaro wabaye ku wa 23 Mutarama 2023, ARCOS n'abafatanyabikorwa bayo bagaragaje ko igice cya mbere cy'umushinga MuLaKiLa kizatwara 1,227,407 z'Amayero mu mwaka umwe, icya kabiri gitware 16,268,803 z'amayero mu myaka 20.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n'umuryango ARCOS Network, Reforest'Action, Circular Bioeconomy Alliance n'ikigo cy'igihungu cy'amashyamba, uturere twa Rutsito na Ngororero ku nkunga y'Ikigo gikora imiti n'inkingo cya AstraZeneca.

    Igice cya MuLaKiLa, kizarangira hatewe ibiti 901000 kuri hegitari 3000, birimo 506000 bihinganwa n'imyaka, ibiti 60 000 byera imbuto ziribwa , ibiti bya kawa 175,000 n'ibiti 160,000 bizaterwa mu buryo bw'udushyamba dutoya.

    Umwaka kandi uzarangira hashyizweho amarerero y'ibiti (pépinières) 16 zizaterwa mu tugari 16 two mu mirenge itandukanye y'utwo turere, amarerero azagurwa akagera kuri 31 mu tugari 31.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byavuzwe bizagirira akamaro ingo zigera ku 6000 zigizwe n'abaturage ibihumbi 24 ndetse n'amatsinda 200 y'inshuti z'ibidukikije (Friends of Nature Association).

    Umushinga kandi uzateza imbere uruhererekane nyongeragaciro k'ikawa n'icyayi bihinze ku buryo burambye.

    Igice cya kabiri cy'imyaka 20 kizarangira byibuze hatewe ibiti 4,505,000 ku buso bwa hegitari 14,100, birimo ibihinganwa n'imyaka 2,530,000, ibyera imbuto ziribwa 300 000, ibiti 800 000 bizaterwa mu dushyamba duto n'ibiti bya kawa 875, 000.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga w'ibanze, uzagira uruhare mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe dore ko utwo turere turangwaho n'ingaruka mbi zigateza ibibazo bitandukanye ku baturage no ku bidukikije muri rusange.

    Ati 'Ni ahantu harangwa n'isuri ku buryo buri mwaka tubura amatoni n'amatoni y'ubutaka. Tugomba gukora ku buryo abahinzi babona uko bahangana n'ibyo bibazo mu gihe kirambye, binyuze mu bikorwa byo guca amaterasi n'ibindi himakazwa ubuhinzi burambye.'

    Dr Kanyamibwa yavuze kandi ko iki gice kiri no mu hantu mpuzamahanga hatoranyijwe nk'igicumbi kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Karere k'Umuhora wa Albert (Albertine Rift), bityo ko bagomba gufasha ingo zigera ku bihumbi 30 kungukira muri uwo mushinga.

    Umushinga MuLaKiLa uri muri gahunda yatangijwe ku mugaragaro n'Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales mu 2020, ari nabwo hatangizwaga ikigo giteza imbere uburyo ibikorwa bya muntu byunganirana n'ibidukijije nta gihutajwe (The Circular Bio-economy Alliance).

    Na none kandi umushinga uzatera inkunga amatsinda 1000 y'inshuti z'ibidukikije binyuze mu bigega 30 bizwi nk'Umusave Funds bizafasha abaturage kwihangira imirimo ibyara amafaranga, ikanita ku bidukikije.

    U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y'ibihe, ndetse rwiyemeje kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri kugera mu 2030.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n'amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko umushinga MuLaKiLa uzafasha igihugu muri izo gahunda hanabungabungwa umutungo kamere nk'amazi, amashyamba n'ibindi.

    Ati 'Uzashyirwa mu bice byagaragaye ko bigira isuri iri ku rwego rwo hejuru n'izindi ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Abo muri iki kigero tugezemo icyo tuzibukirwaho ni uruhare tuzagira mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe ku rugero rufatika cyane ko tugira imvura nyinshi, yakwiyongera ku kuba turi mu gihugu kigizwe n'imisozi bikaba ibindi.'

    Ubuyobozi bwa AstraZeneka bwavuze ko burajwe ishinga no gufasha Afurika ibirenze gutanga imiti binyuze mu gutera inkunga gahunda zitandukanye kuko 'ibidukikije bibungabunzwe bigira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu n'Isi muri rusange.'

    Kuri ubu ubukungu bw'uturere twa Rutsiro na Ngororero bushingiye ku buhinzi ku kigero cya 90% ndetse inyungu abaturage bakuramo ingana na 49%, binyuze mu buhinzi bw'ikawa, icyayi, ibiti byera imbuto no gusarura ibiti bikavamo imbaho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Havugimana Ethienne yavuze ko umushinga MuLaKiLa uje kubunganira muri gahunda zashyizweho mu kongerera imbaraga ubuhinzi nka rumwe mu rwego rutunze benshi.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamirwa yagaragaje ko MuLaKiLa Project izasiga hatewe ibiti birenze miliyoni enye

    Umuyobozi muri ARCOS ushinzwe ishyirwa mubikorwa rya MuLaKiLa Project, Dr Festus Maniriho yagaragaje ko umushinga uzanafasha abaturage mu guhanga indi mishinga ibateza imbere

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri Reforest' Action yagaragaje ko batewe ishema gufatanya na ARCOS mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

    Visi Meya wa Rutsiro ushinzwe ubukungu n’iterambere yagaragaje ko MuLaKiLa Project ije kunganira imishinga itandukanye batangije ku kurengera ibidukikije

    Ubwo abitabiriye bari bakurikiye uburyo intego za MuLaKiLa Project zizashyirwa mu bikorwa

    Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga MuLaKiLa Project uzashyiraho ibigega byo gufasha abaturage 30 mu tugari tugize imirenge ya Rutsiro na Ngororero biziyongera kuri 50 basanzwe bafite

    Dr Sam Kanyamibwa ubwo yasubizaga ibibazo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga

    David Toovey ni we wayoboye umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project

    Umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project witabiriye n’abantu bo mu bigo bitandukanye byita ku kurengera ibidukikije

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arcos-yatangije-umushinga-wa-miliyari-eur16-wo-kurengera-ibidukije-hafi-y

  • Musanze: Urubura rwinshi rwangije imyaka n'inzu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze, baravuga ko baguye mu gihombo gikomeye bitewe n'urubura rwangije ibirayi byari mu mirima, ku buryo ntacyo bazasarura.

    Iyi mirenge niyo yibasiwe n'imvura ivanze n'urubura rwinshi.

    Aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze urubura rukiri hejuru y'imyaka ihinze mu mirima irimo ibirayi ibigori n'ibindi.

    Bamwe mu bahinzi bo muri iyi mirenge bavuga ko usibye kuba uru rubura rwangije byinshi ari ubwa mbere babonye urubura rungana gutya rugwa muri aka gace.

    Umwe ati 'Njye mfite imyaka 45 y'amavuko, navukiye aha ariko  nibwo nabona urubura rungana uku. Nari narateye ibipaki bitatu by'ibigori bya iburide kandi twagifata tukiguze 8.000Frw, ariko ubu nta kintu nshobora kuzasaruramo ntabyo kurya byarangiye.Amabati y'inzu yatobaguritse, abantu baraye hanze bahunze.'

    Mugenzi we ati 'Rwari rwuzuye mu murima wagira ngo barumennyeme, ibi birayi (bihinze) byari biteye appétit (soma apeti). Nonehyo ugeze muri iyi nzu yanjye amabati yangiritse ntiwareba.'

    Undi ati 'Ntagusarura.'

    Aba bahinzi banshingiye kubyangiritse baravuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuwibasirwa n'inzara, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka.

    Umwe ati 'Byo byarangiye ni amapfa ni ukwitegura n'ikilo cy'ibirayi kizagura na 2.000Frw. Twebwe icyo twasaba niba hari komisiyo ishinzwe Ibiza yakagombye kuza igakurikirana aha.'

    Undi ati 'Inzara izatwica ibirayi n'ibigori byangiritse.'

    Muri rusange ibyangijwe n'urubura muri iyi mirenge harimo ibirayi, ibigori n'amashaza n'inzu zatobotse amabati.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze buvuga ko bukiri gukusanya ibyangijwe n'uru rubura mui yi mirenge, hakanarebwa uko aba baturage bagobokwa.

     

    UMUHOZA Honore

    The post <strong>Musanze: Urubura rwinshi rwangije imyaka n'inzu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/musanze-urubura-rwinshi-rwangije-imyaka-ninzu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-urubura-rwinshi-rwangije-imyaka-ninzu

  • Michael Tesfay yaganirije Perezida Macron na Ali Bongo umushinga we 'Bizcotap' – #rwanda #RwOT

    Michael Tesfay unazwi nk'umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yatumiwe mu nama 'One Forest Summit' nyuma y'igihe atangiye ubufatanye na 'Be-space group' y'umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri Gabon.

    Umuhango wo gusoza inama ya 'One Forest Summit' yitabiriwe n'abarimo Perezida wa Gabon Ali Bongo ndetse na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Michael Tesfay yahishuye ko abifashijwemo na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne D'Arc, yabashije gushyikiriza ikarita yakoze Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon.

    Ati “Tubifashijwemo na Minisitiri w'ibidukikije Mujawamariya Jeanne d'Arc, twabashije gushyikiriza Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron na Ali Bongo wa Gabon 'Business cards' zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagize amahirwe yo kwereka aba bayobozi uburyo nibura miliyoni zirenga zirindwi z'ibiti zitemwa buri mwaka kugira ngo hakorwe impapuro zisanzwe zikorwamo amakarita y'ibiranga abantu 'Business Cards'.

    Yakomeje agaragaza ko aba bayobozi bishimiye igisubizo bazanye cyo gukora aya makarita mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ati “Ikindi cyabashimishije ni uko u Rwanda na Gabon bikomeje kuyobora mu kurengera ibidukikije.”

    Umushinga 'Bizcotap' wa Michael Tesfay ujyanye no kurengera ibidukikije aho yifashishije ikoranabuhanga yakoze 'Business card' ihabwa uyiguze bamushyiriyeho imyirondoro ye yose ndetse n'ibyo akora.

    Ufite iyi karita ntibiba bikimusabye kugenda yikoreye umuba w'impapuro ziriho ibyo akora ndetse n'umwirondoro we.

    Iyo ufite iyi karita ukifuza guha uwo muhuye 'Business card' wifashisha iyi karita y'ikoranabuhanga cyangwa impeta nayo bakoze mu buryo bw'ikoranabuhanga, aho uyikoza kuri telefone ye ibiyiriho byose akabisigarana.

    Ibi Michael Tesfay n'ikipe bakorana basanga byafasha gusigasira ibidukikije kuko nkuko abigaragaza, bizagabanya umubare w'ibiti byatemwaga bakora impapuro zakorwagamo ayo makarita.

    Perezida Ali Bongo nawe yashyikirijwe ikarita ye ya 'Bizcotap'

    Michael Tesfay na Minisitiri Mujawamariya baganirizaga Perezida Macron ku mushinga wa 'Bizcotap'

    Angoang Grâce Manuella umunye Gabon ukorana na Michael Tesfay yafatanye ifoto na Perezida Macron nyuma yo kumusobanurira umushinga wabo

    Umushinga wa Bizcotap wishimiwe bikomeye n’abitabiriye inama ya 'One Forest Summit'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michael-tesfay-yaganirije-perezida-macron-na-ali-bongo-umushinga-we-bizcotap

  • Umutingito upima 5.5 muri Indonesia w ishe abarenga 160 ku munsi wa nyuma wa G20 #Rwanda #RwOT

    5.5 magnitude earthquake struck southwest of the Indonesian island of Sumatra on Wednesday, as the country hosted the last day of the G20leaders’ summit in Bali.


    Source : https://www.independent.co.uk/asia/southeast-asia/indonesia-earthquake-2022-g20-b2226125.html