Umujyi wa Kigali uri kuvugurura amasangano y’imihanda [Rond-points] arimo iryo mu mujyi rwagati n’irya KBC (Kigali Business Center) aho ari kurimbishwa mu isura nshya idasanzwe.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye mugenzi Joe Biden bazahangana mu matora ya Ugushyingo, kubanza gufatisha ibipimo by’ibiyobyabwenge, nyuma y’uko Trump aketse uyu mugabo bahanganye.
Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga yafashe umugabo w’imyaka 52 wacuruzaga inzoga muri butike saa yine z’ijoro ndetse afitemo urumogi acuruza.
Kuva mu myaka ya 1960 ubwo ibyinshi mu bihugu bya Afurika byabonaga ubwigenge kugeza ubu, uyu mugabane ni wo umaze kuberamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi (Coup d’état) byinshi, kuko muri 478 zabaye ku Isi yose izigera kuri 208 zabereye ku mugabane wa Afurika.
Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.
Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndacyari Njyewe’ ikubiyemo ubutumwa bugusha ku guhumuriza abantu ko nubwo hari ibibagoye hari Imana ica inzira.