Tag: featured
-
Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi (Amafoto) #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba. -
Leta yahinduye uburyo bwo kugenzura abakozi mu kwirinda COVID-19, bamwe bemererwa gutaha saa cyenda #rwanda #RwOT
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye ibigo byose guhagarika kugenzura abakozi hakoreshejwe uburyo bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19, ikajya igenzura umusaruro wabo haba ku bakorera mu rugo muri ibi bihe cyangwa abemerewe kujya ku kazi. -
Col Mpiranya wiyitaga Kagoma wayoboraga RUD-Urunana yishwe #rwanda #RwOT
Imiborogo mu mitwe itavuga rumwe n’u Rwanda irakomeje. Nyuma y’impfu z’umusubirizo zavuzwe mu mwaka ushize, ubu haravugwa urwa Col Mpiranya Leo Cyprien wiyitaga Kagoma wayoboraga umutwe wa RUD-Urunana. -
Urugendo rwo gushaka abarimu ibihumbi 28 bashya #rwanda #RwOT
Leta ikataje kubaka ibyumba by’amashuri 22505, gahunda ni uko mu gihe amasomo yaba asubukuwe, ibyo byumba byaba byaruzuye ku buryo byahita bitangira gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri. -
Ngoma: Polisi yarashe umusore wafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 akayirwanya

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 30 Kanama 2020 ahagana saa 20h30 z’ijoro mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Nyagasozi.
Amakuru avuga ko uyu musore kimwe n’abandi benshi basanzwe mu rugo rw’umuturage yarahahinduye akabari, nuko mu gihe babasohoragayo we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.
Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”
Gitifu Singirankabo yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye ari igihazi, aho yirirwaga akubita abaturage abandi akabambura ibyabo. Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo mbere yuko ushyingurwa.
Source : igihe.com
-
Hagaragajwe impamvu abagabo benshi bahitanwa na Coronavirus kurusha abagore #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakorewe muri Yale University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko imibiri y’abagore ifite amahirwe menshi yo kwiyubakamo abasirikare bahangana na Coronavirus kurusha abagabo. -
Fireman yambitse impeta umukobwa ‘wamukunze abandi bose bamwanze’ #rwanda #RwOT
Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kanama 2020, yasabye Kabera Charlotte bamaze imyaka ibiri bakundana ko yamubera umufasha amwambika impeta y’urukundo. -
Rubavu:Polisi yarashe imodoka yari ipakiye magendu yashakaga gutoroka #rwanda #RwOT
Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere harasiwe imodoka yari ipakiye amabaro y’imyenda 11, uwari uyitwaye akaba ntacyo yabaye kuko imodoka yarashwe amapine. -
Sosiyete yo mu Buyapani yakoze imodoka ibasha kuguruka irimo umushoferi #rwanda #RwOT
Sosiyete yo mu Buyapani yitwa Sky Drive Inc. yakoze isuzuma ry’imodoka zishobora kuguruka zirimo n’umushoferi, ritanga icyizere ko mu gihe kiri imbere izi modoka zishobora kujya ku isoko. -
Ubutumwa bwa Twitter bubika Chadwick wakinnye muri Black Panther bwaciye agahigo ku Isi #rwanda #RwOT
Ubutumwa bwatambukijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu bubika Chadwick Boseman wari umukinnyi w’ikirangirire muri sinema, bwaciye agahigo ku Isi ko kuba aribwo bwakunzwe cyangwa bwashyizweho “Likes” nyinshi kurusha ubundi bwose bwanditswe.