Umugabo witwa Uwiringiyimana Justin wari ufite imyaka 33 atuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yiyahuye arapfa nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire ashingiye ku gukeka ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’abandi bagabo.
Perezida Kagame yashimiye Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley kuri uyu wa 29 Kanama 2020.
Umuryango uharanira iterambere ry’abaturage (Community Socio-Economic Development Initiatives: CSDI), watanze ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ku miryango 200 itishoboye yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, yo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Kuwa Kane tariki ya 27 Kanama yafashe abantu 30 bafite imifuka 28 irimo ibicuruzwa bya magendu barimo kubyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.