Tag: featured

  • Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu 192 umuntu umwe agurukana n’igisenge (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imvura yaguye ku mugoroba wo ku itariki 03 Ukwakira 2020, yangije izo nzu mu tugari tubiri tugize Umurenge wa Gahara mu Kagari ka Nyakagezi imvura isenya inzu 172, mu gihe inzu 20 zangiritse ari izo mu Kagari ka Rubimba nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene.

    Uwo muyobozi yavuze ko umuyaga ari wo ntandaro y’uko gusenyuka kw’inzu kuko wari mwinshi cyane mu gihe imvura yari nke, aho uretse kuba izo nzu zasenyutse ngo hangiritse n’imyaka ihinze kuri hegitari 74 hibasirwa urutoki.

    Uburyo ngo izo nzu zangiritse, ntibyoroshye ko zasanwa nk’uko Visi Meya Nsengiyumba akomeza abivuga, ati “imvura yari nke nta n’ubwo yari ifite ibitonyanga biremereye, icyari gikomeye ni umuyaga wari ufite umuvuduko munini, inzu zangiritse ku buryo nta bisenge biriho, ku buryo ari inzu zidashobora guturwamo n’abantu. Zangiritse ku buryo nta cyo zamarira umuturage”.

    Uwo muyobozi yavuze ko hari umuturage wakomeretse agerageza kurwana no gufata inzu ngo itaguruka, ati “Hari umuturage uri mu Kigo Nderabuzima cya Gahara wakomerekejwe bikomeye n’igisenge, aho yarwanye na cyo ngo ntikigende umuyaga umutwarana na cyo bamutabara ataragira icyo aba, ariko arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gahara”.

    Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, ngo iyo miryango 192 yamaze gucumbikirwa n’abaturanyi aho hari gushakwa uburyo yacumbikirwa mu mashuri mu rwego rwo kubanza kubafasha kubona uburyo basubira mu ngo zabo bakava mu mashuri, aho babona umutekano uhagije.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kirehe-imvura-ivanze-n-umuyaga-yasambuye-inzu-192-umuntu-umwe-agurukana-n-igisenge-amafoto

  • Ahantu hatanu hihariye ushobora gusohokera mu Rwanda ukagubwa neza #rwanda #RwOT

    Ubwiza bw’imisozi miremire isaga 1000, ibibaya, ibiyaga, inzuzi, imigezi, amashyamba n’ibindi byiza nyaburanga biri mu bituma u Rwanda rwizihira abarugana n’abarutuye nk’igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hatanu-hihariye-ushobora-gusohokera-mu-rwanda-ukagubwa-neza

  • Huye: Yabonye umuha impyiko abura miliyoni 20 Frw yo kuzishyirishamo none ararembye #rwanda #RwOT

    Kanani Théoneste wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye amaze amezi arenga 14 arwaye impyiko zombi kuko zangiritse. Yagize amahirwe yo kubona umuntu umuha impyiko imwe kugira ngo abashe kubaho ariko azitirwa no kubura amafaranga arenga miliyoni 20 Frw ngo bikorwe.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yabonye-umuha-impyiko-abura-miliyoni-20-frw-yo-kuzishyirishamo-none

  • Zlatko wigeze gutoza APR FC yirukanywe na Yanga SC nyuma y’iminsi 37 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo, Umunya-Serbie Zlatko Krmpotić, wari umaze iminsi 37 gusa ahawe akazi.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/zlatko-wigeze-gutoza-apr-fc-yirukanywe-na-yanga-sc-nyuma-y-iminsi-37

  • Menya igituntu gifata uruhu n’uko kivurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igituntu kigera mu bice binyuranye by
    Igituntu kigera mu bice binyuranye by’umubiri gihereye mu bihaha

    Igituntu cy’uruhu cyandurwa nk’uko icy’ibindi bice by’umubiri byandurwa, ariko kigera aho hose cyanduriwe mu mwuka nk’uko abahanga mu buvuzi bw’iyo ndwara babivuga.

    Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kwita no gukurikirana abarwayi b’igituntu mu gihugu, Dr Innocent Habiyambere, asobanura uko igituntu cy’uruhu cyandura ndetse n’uko kivurwa.

    Agira ati “Umuntu kugira ngo yandure igituntu cy’uruhu, ni uko aba yahumetse umwuka urimo za mikorobe za basille de Koch, akaba anafite ubudahangarwa buke bw’umubiri. Izo mikorobe zinyura mu miyoboro y’amaraso zerekeza mu bice bitandukanye by’umubiri”.

    Ati “Nubwo biba gake, hari mikorobe zishobora kwerekeza ku ruhu, icyo gihe aho zigeze hahita hacika igisebe ku ruhu inyuma. Icyo gisebe kwa muganga barakivura bakoresheje imiti isanzwe y’ibisebe ntigikire, nyuma bagakoresha ‘antibiotiques’ na bwo bikanga ntigikire”.

    Dr Habiyambere yongeraho ko icyo gihe umuganga atangira kugira amakenga kubera icyo gisebe kidakira akareba ikindi cyakorwa.

    Ati “Icyo gihe ikiba gisigaye ni ibizamini byimbitse, aho bafata akanyama gato ko kuri cya gisebe bakakajyana muri Laboratwari nkuru ry’igihugu bakagapima, hanyuma niba koko ari igituntu uwo muntu arwaye hagahita hagaragara udukoko tugitera.

    Bahita bamushyira ku miti y’igituntu yo mu rwego rwa mbere, mu byumweru bibiri cya gisebe kiba gikize ariko uwo muntu akomeza gufata imiti mu gihe cy’amezi atandatu”.

    Avuga kandi ko igituntu cy’uruhu kitagaragara cyane mu Rwanda kuko kuva mu 1990 kugeza uyu munsi cyagaragaye ku bantu batatu gusa, icyakora abaturage ngo ntibakwirara kuko icyo gituntu n’ubu gihari mu gihugu.

    Udukoko dutera igituntu ngo tuba tugendagenda mu mwuka abantu bahumeka bitewe n’abasanzwe bakirwaye bakorora, bitsamura cyangwa baseka bityo utwo dukoko tugasohoka, uhumetse uwo mwuka rero arandura gusa ngo abantu bose ntibahita bandura nk’uko Dr Habiyambere abisobanura.

    Ati “Abafite ibyago byo guhita bandura igituntu iyo bahumetse uwo mwuka ni abafite ubudahangarwa bw’ububiri buri hasi nk’abafite virusi itera SIDA, abafite imirire mibi, abarwaye diyabete n’abandi. Umuntu ufite ubudahangarwa bukomeye bw’umubiri ahumeka twa dukoko akabana na two ariko ntagaragaze uburwayi”.

    Arongera ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe kuri iyo ndwara, bwerekana ko mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, abantu bose babana n’utwo dukoko dutera igituntu, ari yo mpamvu urukingo rwacyo ruhabwa umwana ukivuka.

    Ibice by’umubiri igituntu gikunda kwibasira ni ibihaha ari ho gifata ku kigero cya 80%, hari igifata ubwonko, inturugunyu z’umubiri, umwijima, amara, umutima, amagufa, impyiko n’ibindi ariko aho hose ngo kihagera cyabanje mu bihaha.

    Ibimeneyetso biranga igituntu ni inkorora igeze cyangwa irengeje ubyumweru bibiri, kugira umunaniro uhoraho, kugira umuriro, kubira ibyuya kenshi cyane cyane iyo umuntu aryamye ku buryo usanga amashuka yatose, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro umuntu akananuka bikabije no kubabara mu gatuza kubera gukorora cyane.

    Ibyo ni ibimenyetso bya rusange, ariko kuri buri gice cy’umubiri cyafashwe n’iyo ndwara hari ibindi bimenyetso bigaraga.

    Dr Habiyambere ati “Urugero nk’ufite igituntu cyibasiye ubwonko, aribwa umutwe, akagira umuriro mwinshi, akananirwa kuvuga, ntagire icyo abasha kumira, akagagara ibikanu, nko ku mwana muto igihorihori kikabyimba. No ku bindi bice haboneka ibimenyetso byihariye”.

    Agakoko gatera igituntu kavumbuwe n’Umudage Dr Heinrich Hermann Robert Koch mu 1882, ari bwo hatangijwe uburyo bwo kugisuzuma, kukivura ndetse no kugikingira abantu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-igituntu-gifata-uruhu-n-uko-kivurwa

  • Abakunzi ba Rayon Sports bamaze kwiyemeza gutanga asaga Miliyoni 33 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhura n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bakiyemeza gutanga amafaranga asaga Miliyoni 13 Frws, kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahuye n’abavuga rikijyana mu ikipe ya Rayon Sports, biganjemo abigeze kuba mu buyobozi bw’iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah, bibanze ku gutanga ibitekerezo byatuma ikipe ya Rayon Sports yongera gukomera, ariko banakusanya amafaranga azafasha iyi kipe mu kubigeraho.

    Murenzi Abdallah ni we wari uyoboye iyi nama
    Murenzi Abdallah ni we wari uyoboye iyi nama

    Abitabiriye iyi nama bahavuye biyemeje gutanga angina na Mliyoni 15 n’ibihumbi 300 Frws, akaba yaje yiyongera ku yandi amaze kwemerwa n’abakunzi ba Rayon Sports binyuze mu matsinda y’abafana angina na Miliyoni 18 Frws, yose hamwe akaba Miliyoni 33 n’ibihumbi 300 Frws.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakunzi-ba-rayon-sports-bamaze-kwiyemeza-gutanga-asaga-miliyoni-33-frws

  • U Buhinde: Umubare w’abamaze guhitana na Coronavirus warenze ibihumbi ijana #rwanda #RwOT

    Umubare w’abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus mu Buhinde warenze ibihumbi ijana, kiba igihugu cya Gatatu ku isi kigejeje kuri uwo mubare nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-buhinde-umubare-w-abamaze-guhitana-na-coronavirus-warenze-ibihumbi-ijana

  • Nyarugenge: Ubuyobozi bwaburiye abadasukura inzu bahawe n’abazikodesha, ko bashobora kuzamburwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Unuyobozi Nshingwabikorwa w
    Unuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ashyikiriza umuturage inzu i Kanyinya

    Hari imiryango 22 yubakiwe i Kanyinya, indi 18 ituzwa ku Rwesero mu Murenge wa Kigali, bose bakaba barashyikirijwe izo nzu ku wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020, bavuye mu nzu zitwa amanegeka hirya no hino muri Nyarugenge.

    Mukamana Beatrice w’imyaka 50, avuga ko umugabo we yapfuye akamusigira abana batatu aho bakodeshaga inzu mu Murenge wa Kimisagara, abanza kwihangana akajya atungwa no kumesera abaturage, ariko ngo byageze ubwo abura imbaraga zo gukora akazi ya nzu ayisohorwamo.

    Ati “Natangiye kujya ndara ku mabaraza y’inzu z’abantu nkabundikira ayo magi yanjye (abana), imvura n’izuba bikatwicira aho kugeza ubwo umugiraneza yantije akazu ko kubamo ariko gashaje.

    Muri izo nzu bahawemo n
    Muri izo nzu bahawemo n’ibikoresho birimo n’intebe

    Ako kazu kari kagiye kungwira cyangwa kuriduka kuko kari hejuru y’umukingo, ndetse hari n’igiti cyari kikunamye hejuru cyashoboraga kutugwira igihe icyo ari cyo cyose”.

    Mukamana ashimira Leta yamukuye muri ibyo byago ikamuha inzu igezweho y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, ahantu ashobora kujya kwivuza hafi kuko hari ikigo nderabuzima, ndetse n’abana bakaba bashobora kwiga batarinze kwirirwa mu nzira.

    Uyu muturage na bagenzi be bamenyereye ubuzima bw’ubucuruzi mu nsisiro z’abantu benshi muri karitiye z’Umujyi wa Kigali, bagera ahameze nk’icyaro bagashaka kugaruka.

    Mukamana na we yageze i Kanyinya abanza kwibaza icyo agiye gukora, ageze aho ati “urabona umuntu wamenyereye kuzunguza…ariko nzi no guhinga”!

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko uretse imirimo y’ubuhinzi bazakora, abimurwa bahawe agasoko ko gucururizamo, hari n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri n’imihanda bizakorwamo n’abafite imbaraga muri gahunda ya VUP, kandi ko n’abatishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka.

    Abayobozi muri Nyarugenge batanga ibikoresho ku baturage nyuma yo kubashyikiriza inzu
    Abayobozi muri Nyarugenge batanga ibikoresho ku baturage nyuma yo kubashyikiriza inzu

    Yakomeje agira ati “Mu minsi itambutse hari abahawe inzu ariko ntibazitaho ndetse hari n’abazisizemo abapangayi bisubirira kuri ayo mabaraza, tubamenyesha ko uwo bizongera kugaragaraho azaba afite ibyago by’uko iyo nzu yahabwa undi muturage uyikeneye”.

    Ngabonziza avuga ko hari ibarura ryakozwe bagasanga inzu 18 mu 120 zatujwemo abatishoboye, zimwe zarangiritse izindi ba nyira zo barazisizemo abapangayi bakigendera.

    Inzu 40 zahawe abaturage ku buntu i Kanyinya no ku Rwesero hamwe n’ibikoresho bakenera mu rugo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 210, yatanzwe n’abikorera, imiryango itari iya Leta n’akarere ka Nyarugenge ubwako.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko kugeza ubu basigaranye imiryango 53 y’abaturage batagira aho kuba, na bo bakazaba bubakiwe bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyarugenge-ubuyobozi-bwaburiye-abadasukura-inzu-bahawe-n-abazikodesha-ko-bashobora-kuzamburwa