Blog

  • Musanze: Uwari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe

    Byabere mu mudugudu wa Kabere, Akagari ka Coko, Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uyu musore yatezwe igico n’ uwitwa Flodouard Dushimimana wamutemye agahita yishyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Muko.

    Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n’umurimo w’ubwitange wo kuba umufotozi (photographer).

    Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby’urupfu rwe.

    Ntabwo yaramenyekana icyabaye intandaro y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Habimana, gusa hari amakuru avuga ko umwe mu bakekwaho kwica Habimana babana mu rubyiruko rw’abakorera bushake Youth Volunteers

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo – Minisitiri Munyangaju

    Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amafederasiyo atandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 batangije icyumweru cyo Kwibuka Abasiporitifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiroo batandukanye barimo na Minisitiri wa Sports, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahashyinguye imibiri igera kuri 250,000.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri wa siporo yasabye abasiporitif kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri siporo.

    Yagize ati“abasiporutifu bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk’abafana ba Rayon, abafana ba Arsenal cyangwa Real Madrid uba usanga bakundana. Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo.”

    Iki ni igikorwa ngaruka mwaka gisanzwe kiba n’ubundi muri uku kwezi Kamena, cyahuriranaga n’imikino yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izwi nka “GMT” ariko uyu mwaka kubera icyorezo cya #COVID-19 iyi mikino ntizaba.

    bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kigali

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    Yasabye abasiporutifu kurwangwa n’umuco w’amahoro n’urukundo

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nyuma yo kuvugwa muri Rayon Sports na Kiyovu Sports ntibumvikane, Kawunga yongereye amasezerano muri Sunrise

    Kapiteni w’ikipe ya Sunrise FC, Uwambazimana Leon uzwi nka Kawunga, yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, ni nyuma yo kutumvikana na Kiyovu Sports.

    Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yananiranywe na Kiyovu Sports yamwifuzaga bikomeye.

    Ibi byatewe n’uko iyi kipe ngo itubahirije ibyo bari bumvikanye mbere yo guhagaruka Nyagatare aza i Kigali kuyisinyira aho bashatse kugabanya amafaranga bumvikanye bavuga ko afite imvune mu ivi kandi akaba azi ko nta kibazo na kimwe afite.

    Nyuma yo kunaniranwa na Kiyovu Sports byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze akinira mbere.

    Ibi nabyo ntibyaje gukunda kuko uyu musore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Sunrise FC.

    Uwambazimana Leon akaba amaze imyaka 4 muri iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, akaba ari umwe mu bakinnyi yubakiyeho mu kibiga hagati cyane ko ari na kapiteni wayo.

    Kawunga yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Sunrise FC

    Kawunga asanzwe ari kapiteni wa Sunrise FC

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Tariki ya 2 Kamena, umunsi w’amateka kuri Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu

    Imyaka 13 irashize kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uyu munsi, Haruna Niyonzima akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi, akaba ari na wo munsi yafunguye konti y’ibitego amaze gutsindira u Rwanda.

    Ku munsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 2007, ni bwo Haruna yakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

    Kuri iyi tariki ni bwo Haruna nayikiniye Amavubi umukino we wa mbere, ni na wo munsi yatsinze ibitego bye bya mbere mu ikipe y’igihugu, umukino warangiye ari ibitego 2 by’u Rwanda ku busa bwa Guinea Equatorial, akaba ari ibitego byose byatsinzwe na Haruna Niyonzima.

    Uyu musore wari umeze nka Zahabu abanyarwanda bafite, yabanjye guhagurutsa abanyarwanda ku munota wa 57, mu gihe barimo bakibaza niba Guinea idashobora kwishyura iki gitego ashimangira intsinzi ku munota wa 77.

    Haruna Niyonzima ubu ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, bigaragara ko amaze gukinira Amavubi imikino 90, akaba yaratsinzemo ibitego 5 gusa.

    Ku munsi nk’uyu muri 2007 ni bwo yakiniye ikipe y’igihugu umukino we wa mbere

    Ni umukinnyi ukunze kurangwa n’igitsure kuri bagenzi be iyo bari mu kibuga

    Amaze imyaka 13 mu ikipe y’igihugu

    Ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu amaze kuyikinira imikino 90

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy’uko ikimukeneye.

    Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y’imikino 2(seasons 2)”

    Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

    Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by’ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

    “Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n’andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

    Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n’ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

    Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y’uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Akamaro k’imibonano mpuzabitsina mu buzima

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane. Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

    Nk’uko tubitangarizwa kandi na forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

    1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

    2. Kugabanya indwara y’umutima

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

    3. Kugabanya ibiro

    Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

    4. Kugabanya kwiheba

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

    5. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore.

    6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

    7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nta cyizere twari dufitiwe – Rwabugiri Umar wakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo muri APR FC

    Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar avuga ko batangiye shampiyona abantu nta cyizere babafitiye bitewe n’uko yari ikipe igaragaramo amasura mashya gusa, akaba ashimira Imana kuba baregukanye igikombe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe muri APR FC mu mwaka wa mbere, yavuze ko ari umwaka waranzwe n’ibihe bibi n’ibyiza kuri we.

    Kwinjira muri APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 16, bigaragara ko amasura menshi ari mashya, byatumye abantu benshi batabagirira icyizere, gusa ngo bakoze ibishoboka byose baratsinda.

    Yagize ati“ni umwaka wari mwiza kuri twebwe nk’ikipe yari nshya, ngira ngo barebye ukuntu twaje turi bashya bamwe nta cyizere badufitiye, ku buryo umuntu areba APR FC akabona ni ikipe irimo abantu atazi, urumva nta cyizere, ariko twahuye n’abayobozi beza ndetse n’abatoza baturemamo icyizere dukorera hamwe maze n’ubushobozi bwacu twarabikoze.”

    Yakomeje avuga ko ku giti cye umwaka wa mbere muri APR FC wamukomereye ariko abatoza be bakaba baramubaye hafi.

    Yagize ati“ni umwaka wankomereye cyane, byansabye gutekereza cyane no gutuza no kumvira ibyo abatoza bambwira, byari bikomeye mu gutangira ariko byari bigiye kurangira neza n’ubwo bitarangiye neza nk’uko nabyifuzaga ariko urebye byari byiza kuko nabashije kwigaranzura ibihe bibi natangiranye.”

    Ngo ntazibagirwa imikino ibiri mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020.

    “Ibihe ntazibagirwa ni imikino ibiri, umwe mwiza n’undi mubi. Navuga ko ntazibagirwa umukino wa Etincelles natwe i Rubavu, ni byo bihe bibi nagize mu buzima(yakoze ikosa rituma banganya 1-1). Undi mukino ni derby yanjye ya mbere(APR FC vs Rayon Sports), nitwaye neza tuza kuyitsinda.” Rwabugiri Umar

    Rwabugiri Umar yinjiye muri APR FC mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS et Loisir, akaba umwaka we wa mbere muri iyi yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Yishimira ko begukanye igikombe n’ubwo bari abakinnyi baturutse ahantu hatandukanye

    Ahamya ko ari umwaka wamugoye cyane

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kongera kwisanga muri Rayon Sports

    Nyuma y’uko Kiyovu Sports itangaje ko Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, iyi kipe yamaze kwandikira Kiyovu Sports iyimenyesha ko bakoze amakosa yo kumusinyisha batavuganye n’ikipe agifitiye amasezerano.

    Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Kimenyi Yves wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe kuko yari yarayisinyiye amasezrano y’imyaka 2 muri 2019.

    Impamvu nyamukuru yateye Kimenyi Yves gusinyira Kiyovu Sports bivugwa ko ubwo yasinyiraga Rayon Sports hari amafaranga agera kuri miliyoni 6 iyi kipe itamuhaye imwizeza ko izayamuha vuba ndetse mu masezerano ye bivugwa ko hari ingingo irimo ivuga ko mu gihe adahawe amafaranga ye mu gihe bumvikanye afite uburenganzira bwo kuba yakwigendera.

    Ikipe ya Rayon Sports binyuze muri CEO wa yo, Itangishaka Bernard yamaze kwandikira Kiyovu Sports bayimenyesha ko bakoze amakosa yo gusinyisha Kimenyi Yves batavuganye n’ikipe afitiye amasezerano.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’uyu muyobozi iri mu rurimi rw’igifaransa, yavuze ko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko umukinnyi wa bo Kimenyi Yves yasinye amasezerano y’akazi na Kiyovu Sports kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, iyi kipe kandi ikaba itaregereye Rayon Sports ngo baganire niba bamwifuza babangire cyangwa babemerere.

    Akomeza avuga ko bakimubara nk’umukinnyi wa bo kuko nta n’urwandiko rumurekura (release letter) yigeze ahabwa kandi bakaba bashingiye no ku ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA tariki ya 19 Mata 2020 ivuga uburyo abakinnyi bashobora kurangiza amasezerano bari bafitanye n’amakipe bitewe n’ibi bihe bya COVID-19, babamenyesheje ko iyo baza kuba bakeneye uyu mukinnyi bakabaye barubashye byibuza amabwiriza agenga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi batararangiza amasezerano y’akazi.

    Yasoje ibaruwa we abwira perezida wa Kiyovu Sports ko yizeye ko bumvishe kandi bakanemera ibyo bamaze kubasobanurira.

    Iyi baruwa kandi bivugwa ko ari nayo yandikiwe Police FC nyuma y’uko na yo yasinyishije kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric.

    Ibaruwa yandikwe Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports agifite amasezerano ya Rayon Sports

    Rutanga Eirc na we ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Myugariro wahoze akinira Rayon Sports yayireze ayishyuza umushahara w’amezi 40

    Runanira Amza nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports yareze iyi kipe muri FERWAFA avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ayishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 18 475 000 arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Uyu musore n’umunyamategeko we, Uwineza Neema bandikiye FERWAFA bayibutsa ikirego bayishyikirije tariki ya 11 Werurwe 2020 aho arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ibaruwa ya Runanira Amza yandikiye perezida w’akanama nkemurampaka ka FERWAFA abasaba kumurenganura ku karengane yakorewe n’uwari umukoresha we Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko hari ingingo zitubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rayon Sports ubwo iyi kipe yamwandikiraga imusezerera ku kazi.

    Uyu musore muri rusange arishyuza Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y’umushahara w’amezi 40 nk’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w’amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n’ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y’umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

    Ibaruwa yo kwibutsa FERWAFA

    Ikirego batanze muri FERWAFA

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!