Blog

  • Patrick uherutse gufatwa ari gusambana na mushiki we yagerageje kwiyahura ntibyamuhira.

    By Umulisa Fillette

    Umugabo witwa Patrick Ayoyi Ajunga uherutse kugaragara muri Video ari gusambana na mushiki we muto yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ubwo video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yakwiraga ku mbuga nkoranyambaga. Patrick Ayoyi Ajunga ukomoka muri Kenya yifashe amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 amugaragaza ari gusambana na mushiki we utarageza imyaka y’ubukure, amashusho akomeje kuvugisha abatari bake muri kiriya Gihugu. 
    Nyuma yaje kurekurwa ubwo mama w’uyu mwana yageraga ku biro bya polisi yo mu gace ka Kericho yerekana icyemezo cy’amavuko cy’uyu mukobwa kigaragaza ko afite imyaka y’ubukure ihagije yo kuba yaryamana n’uwo ashaka. Ndetse uyu mubyeyi yongeyeho ko uwo mukobwa atari mushiki wa Patrick ahubwo ko ari mubyara we bityo akaba ntampamvu nimwe ihari yo gufunga Patrick kuko ibyo bakoze atari amahano. Nyuma yo kurekurwa kwa Patrick abaturage bo mu gace atuyemo bakomeje kumwereka urwango ndetse no kumwereka ko ibyo yakoze ari amarorerwa ibyo nibyo byatumye Patrick agerageza kwiyahura ariko ntiyapfa. Patrick akaba avuga ko kwihanganira isoni n’ikimwaro aterwa no kuba video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yarakwiye ahantu hose byamunaniye akaba yumva atagishoboye kubana nabyo. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu mwana w’umukobwa we yamaze kwiyahura akaba yaranapfuye. Uyu mukobwa bamusanze yimanitse mu giti akoresheje umugozi ndetse munsi y’umurambo we hari ibaruwa. Ubwo uyu mukobwa yiyahuraga yasize yanditse ibaruwa igira iti:
    Mama na Papa, mumbabarire nari mfite gukora ibi, nabakundaga cyane, ubu ubuzima bwahindutse ubudashoboka kuko ubu ndi idayimoni iri kuvugwa n’igihugu cyose, nabasize igisebo mugihe mwari munyitezeho ibyiza, sinkishoboye kubaho muri ubu buryo na rimwe.
    Hagati aho inzego z’umutekano zikomeje iperereza kuko hari amakuru avuga ko iyi video nubwo yagaragaye cyane uyu mwaka ariko ishobora kuba yarafashwe mu myaka ine ishize bikaba byerekana ko Patrick yatangiye kuryamana na mushiki we akiri muto atarageza imyaka y’ubukure. Inzego z’umutekano kandi ziracyashakisha umuntu washyize iyi video hanze ndetse n’icyabimuteye. Uyu Patrick akaba afite umugore n’abana 3 ndetse hakaba hari n’amakuru yemeza ko uyu mukobwa atari mubyara we ahubwo ko Patrick amubereye se wabo.
  • Uwo rushatse ruramusanga! Inkuru y’urukundo rwa Pasiteri Nyirishema na Fanny

    Inkuru y’urukundo rwa Nyirishema Gabriel na Numukobwa Epiphanie isobanura neza ibyanditse mu gika cyabanje kandi nuramuka uyikurikiye urakuramo isomo rikomeye n’ubwo ntazi neza uko iwawe bihagaze [Niba waramaze kurushinga].

    Aba bombi ni abakozi b’Imana mu Muryango w’Ivugabutumwa, Getsemani Ministries uherereye I Kabuga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

    Gukorera Imana kuri bo bias n’ibyabahuje ndetse bituma babana mu buryo busa nk’ibitangaza cyane ko iyo bakubwira inkuru y’uko bamenyanye, uko bemeranyije kubana ndetse n’aho bageze uyu munsi uhita ubona ibitakaza Imana ikora.

    Abanyamakuru ba UKWEZI, ryarabasuye rigirana ikiganiro mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’uyu muryango utuye mu birometero bike cyane uvuye ahitwa Rugende ukazamuka werekeza I Ruhanga mu Kagari ka Ruhanga.

    Pasiteri Nyirishema avuga ko yabayeho mu buzima bubu ku buryo yageze aho akajya yambara ipantalo imwe nayo yahawe n’umuntu, abaho mu buzima acumbikiwe,mbese ari umukene utagira aho yikora gusa ku rundi ruhande ngo yumvaga aguwe neza.

    Yagize ati “Nari umuntu mu buzima uri hasi, mu gakiza kanjye nahisemo kugendera mu nzira yo gukiranuka. Nari umusore ufite akazi mfite ibintu ariko kubera inshuti nagiraga bigatuma mba mu byaha rero byansabye guhara byose njya gukorera Imana kugeza ubwo nagiye no kuba mu rusengero kubera kubura aho mba.

    Yakomeje agira ati “Nagiraga ipantalo imwe, ntabwo nari mfite aho mba kuko naryamaga kumanywa ijoro ryagera nkajya kurara mu rusengero.”

    Avuga ko yateguye ubukwe adafite amafaranga uretse impapuro zigaragaza ibizakenerwa mu bukwe ariko afite amafaranga 1000Frw gusa. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 10 Ukwakira 2010, mu mwaka bamenyaniyemo.

    Yagize ati “Tujya gukora ubukwe nta mafaranga nari mfite. Gusa niringiye icyanditswe kivuga ngo ‘andika iyerekwa ryawe’ nanjye nari narakoze urutonde rw’ibikenewe ariko nta buryo bwo kubigura nari mfite.

    “Muri make ikintu cyo kudafata icyemezo mu bijyanye no gushaka, wibuke ndacumbitse kandi nawe nta kintu yari afite ariko icyo twari dufite ni ukwizera n’amasezerano twahawe n’Imana.”

    Pasiteri Nyirishema avuga uburyo habura iminsi ibiri ngo itariki y’ubukwe igere aribwo yabonye umuntu umufasha gukodesha inzu nayo ayishyura amezi abiri ku buryo nyuma yo gukora ubukwe baje kuyirukanwamo ibintu birushaho kuba bibi.

    Pasiteri Numukobwa washakanye na Nyirishema afite ubuhamya bukomeye dore ko yabaye umubikira akaza kubivamo nyuma akanyura mu buzima bukomeye ndetse akaza no kuva iwabo aje gukorera ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ubuzima butari bumworoheye nk’uko abivuga aho atangaza ko yabagaho mu buzima bwo gutunga inkweto imwe, ijipo imwe n’ishati imwe, ariko kuri we ngo ntacyo byari bimutwaye kuko icya mbere ari ugukiranuka.

    Pasiteri Numukobwa we avuga ko “Nk’uko uwo urukundo rushatse rumusanga, nanjye nari nicaye ntegereje hari ubuzima nari ndimo. Ntabwo nigeze nsaba umuntu uri hirya y’umuhamagaro ahubwo nashakaga umuntu uzanshyigikira.

    Inkuru y’urukundo rwa Pasiteri Numukobwa na Pasiteri Nyirishema ikubiye mu kiganiro kirambuye bagiranye na UKWEZI aho bavuze kuva ubwo bamenyaniye kugeza uyu munsi wa none aho babyiruye abana babiri b’abahungu.

    Uyu muryango kandi kubera kubaho mu kwizera no kubana neza kuri ubu batuye munzu nziza biyubakiye kandi bakomeje gukorera Imana nk’uko byari bimeze ubwo bari bakimenyana.

    Umva ikiganiro cyose hano.

    Baba barebana akana ko mu jisho iwabo mu rugo urukundo ni rwose

    Amafoto&Video: Kwizera Remmy Moses

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Haratangazwa umwanzuro w’ aho Kabuga azaburanishirizwa

    Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita ibinyoma.

    Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

    Me Laurent Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

    Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe ‘bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura’.

    Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yategetse ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

    Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha “batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

    Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Umwanzuro w’urukiko uratangazwa uyu munsi guhera saa munani ku isaha y’i Paris ari nayo y’i Nyanga ya Mukarange mu karere ka Gicumbi mu Rwanda Bwana Kabuga aho yavukiye.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Miller namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze- Deejay Pius

    Deejay Pius kuri ubu yahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Danny Vumbi, Uncle Austin, Butera Knowless, Bruce Melodie, Rider Man, Charly na Nina.

    Iyi ndirimbo yise ‘Corona’kandi irimo abahanzi Aline Gahongayire, Jules Sentore ndetse n’umusaza Ngarambe Francois.

    Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus no gushishikariza abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Pius yabajijwe uko yafataga Deejay Miller avuga ko kuri we yamufataga nka murumuna we kuko ariwe wamuhaye akazi yakoze bwa mbere.

    Ati “Namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze.”

    Deejay Miller wari usanzwe ari inshuti ya hafi cyane ya Pius yitabye Imana mu ntangiro za Mata 2020, azize uburwayi.

    Pius avuga ko “Muri make namufataga nka murumuna wanjye, namugiraga inama, twarakoranaga yari amaze kugera aho nawe yampa akazi urebye. Twaramubuze ariko turacyafite ibikorwa bye byinshi nta kundi.”

    Umuhanzi Dj Pius asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi ya 1K Entertainment isanzwe ifasha abahanzi n’aba Djs banyuranye.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya Deejay Pius yahurijemo abahanzi batandukanye

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Umwana watabwe ari muzima yatabawe mu buryo bw’igitangaza

    Byabereye mu majyaruguru y’Ubuhinde ahitwa Sonoura mu karere ka Siddharthnagar mu ntara ya Uttar Pradesh mu mpera z’icyumweru gishize.

    Uwatabaye uyu mwana avuga ko yarimo ashaka ibisigazwa by’inzu yasenywe n’inkangu akandagiye ahantu yumva ahonyoye ikintu kidasanzwe, arebye abona n’ikirenge cy’umwana muzima utabye mu butaka.

    Uyu mutabazi yahise asesurura itaka ryose rwari hejuru y’umwana amujyana mu bitaro byo muri aka gace. Abaganga bari gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mwana bavuga ko nubwo yahumetse ivumbi ameze neza nk’uko bitangazwa na The Sun.

    Ntabwo haramenyekana abanyeyi b’uyu mwana, ntiharanamenyekana niba abamutabye mu butaka barabikoze ku bushake.

    Uwatabaye uyu mwana yemeye kumubera umubyeyi akamwiyandikisha.

    Ibi bibaye mu gihe n’ubundi ahitwa Sao Paulo hari umwana w’umukobwa watawe mu gisimu atoragurwa n’umuntu wamunyuzeho akumva umwana arira.

    Uwanyuze kuri uyu mwana wari watawe mu gisimu ari mu bishashi n’indi myenda yahise ahamagara polisi ifata uyu mwana imujyana mu bitaro bya Vila Nova Cachoerinha.

    Mu butumwa polisi ya Brazil yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko uyu mwana w’umukobwa ameze neza. Akenshi abana batawe na banyina ku mpamvu zo kubikuraho bakunze gutoragurwa bakiri bazima niyo uwabataye yaba yari yashyize ubuzima bwabo mu kaga kangana iki.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Yatwitse umukobwa we nyuma yo kumva avuga ko agiye kuva muri Islam akajya mu Bakirisitu

    Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo uyu mukobwa Rehema yatwitswe na se. Sheikh Hussein Byaruhanga, usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini ya Isalam muri Uganda yasutse essence kumukobwa yibyariye aramutwika kuko agiye kujya mu bakirisitu.

    Uyu mukobwa yahiye hafi umubiri wose, kuko yajyanywe ku bitaro afite ibikomere ku maguru, mu nda, mu mbavu, ku ijosi, mu mugongo, no ku mbutwe.

    Uyu mukobwa yatwitswe na se ubwo bari bajyanye mu kazi mu mujyi wa Mbarara nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Morning Star. Ubwo yari Mbarara ingendo nibwo zahagaritswe kubera covid-19 agumayo kwa mukuru we akajya yumva radio ya gikirisitu birangiye yumvise agomba kuva muri Islam.

    Aganira n’itangazamakuru ari ku gitanda cyo kwa muganga yagize ati “Ubwo naganiraga n’inshuti ya papa yakundaga kumva radio ya gikirisitu yansobanuriye Kristu numva ndanyuzwe mfata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza”.

    Akomeza agira ati “Ubwo naganiraga n’iyo nshuti ya papa, Papa yumvise turi kuvuga ibintu bya gikirisitu ahita abyuka araza arankubita, inshyi, n’imigeri”.

    Nyuma yo kumukubita imigeri nibwo ngo yasanze bidahagije ajya kuzana akabido ka essence aramudoka avuga ‘ngo ku kwica aho kugira ngo uzage mu bakirisitu’.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Urukiko rwategetse ko Kabuga yoherezwa kuburanishirizwa i Arusha

    Saa munani ku isaha y’I Paris ari nayo yo mu Rwanda nibwo Kabuga yagejejwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha. Akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yari atwawe mu igare ry’abafite intege nke ndetse anambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yamaze umwanya munini aganira n’umwunganizi we nyuma anavugana n’abo mu muryango we badasiba mu iburanisha kuva uru rubanza rwatangira.

    Ni ku nshuro ya gatatu yari agaragaye mu rukiko, kuko mu iburanisha riheruka yahakaniye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma, kuko ngo atigeze yica umututsi n’umwe dore ko ngo bari abakiliya be ndetse ko yajyaga abaguriza amafaranga.

    Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bo mu muryango wa Kabuga ndetse n’abandi barengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje kumva icyo urukiko rwanzura ku ho agomba kuburanishirizwa.

    Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

    Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nelly Kelba uri mu bahagaze neza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yari imaze umwaka

    Uyu muhanzi uri mu bakiri bato ariko bafite impano zo guhangwa amaso muri muzika Nyarwanda amaze gukora indirimbo zirimo iyo yakoranye na MC Tino yitwa ‘Uzaperereze’, iyitwa ‘Ijana ku Ijana’ n’izindi zitandukanye.

    Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndatuje’ yari yarasohotse mu buryo bw’amajwi mu mwaka ushize wa 2019.

    Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo agaragaza uburyo umuntu atuza iyo yahisemo neza umukunzi bazabana kugeza gupfa.

    Mu ndirimbo ‘Ndatuje’ uyu muhanzi agira inama abashaka abakunzi kubanza gushishoza kuko ibishashagirana siko byose biba ‘Ari zahabu’.

    Audio ya Ndatuje yakorewe muri Touch Music na Trackslyayer, video yakozwe na Fab Lab.

    Nelly Kelba yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019, aho mbere yakoraga muzika mu buryo bwo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ibizwi nka ‘Karaoke na live band’ mu birori bitandukanye.

    Atangaza ko imishinga afite imbere ari myinshi ,harimo gukora umuziki mwiza kandi wubaka no kuwumenyekanisha.

    Uyu musore w’imyaka 23, yasoje amashuri y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na mudasobwa [Conputer Sciences].

    Reba hano indirimbo ‘Ndatuje’ ya Nelly Kelba


    Reba hano izindi ndirimbo za Nelly Kelba

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, ubwo yari yitabiriye Inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga [Video Conference], yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarizwa muri uyu muryango wa OACPS.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko ubufatanye aribwo bw’ibanze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

    Yavuze ko “Icyorezo cya Coronavuris kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibikorwa by’ubukungu byarahangirikiye. Biracyagoranye uyu munsi kuvuga ngo ibi bihe bikomeye turimo bizarangira ryari.

    “Hakenewe kandi imbaraga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibisubizo kuri byinshi mu bihugu bigize uyu muryango wacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibigo bishinzwe guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika bikomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bwo gupima abakekwaho iki cyorezo kuri uyu mugabane.

    Avuga kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi no gukumira icyorezo ariko hakabaho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri uyu muryango wa ACP, nk’uko nawo usanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane w’Uburayi.

    Yagize ati “Ingaruka za COVD19 zizamara igihe kirekire nyuma yo gutsinda iyi virusi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure.”

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yagaragazaga ko Isi yapfushije abandi bantu ibihumbi 4900 umunsi umwe, abandi barenga ibihumbi 78 barandura.

    Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 159 838 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni 4 520 naho abakize ni 68 985 .

    Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu benshi kuko ari 35 812, abamaze gupfa ni 755, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane kuko bageze kuri 1 052 naho abamaze kwandura ni 27 536.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko hamaze kwandura abantu 2 093, hapfuye 71.

    U Rwanda rufite abanduye 384, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 269; muri Uganda hari abanduye 489, Tanzania ifite abanduye 509 hamaze gupfa 21, mu Burundi handuye abantu 63 hapfa umwe naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu 994, hamaze gupfa 10.
    Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OACPS

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Inzu igurishwa 2.000.000 Nyamata

    iherereye mu karere ka Bugesera aho bita mubihari ku muhanda werekeza ruhuha,
    ifite ibyumba 2 na saloon,
    iri mu kibanza gifite 30/35
    ikaba igurishwa 2,000,000 frw negociable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!